The Ben yasohoye amashusho aterera ivi Miss Pamela, yifashishije umukino w’amakarita. Amafoto + Video

Nyuma y’iminsi icumi The Ben ari mu Birwa bya Maldives, aho yambikiye impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella, uyu muhanzi yatahanye ishimwe rikomeye ku bw’uyu mukobwa uherutse kumwemerera kuzamubera umufasha ubuzima bwe bwose.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, ari bwo The Ben n’umukunzi we bahagurutse mu Birwa bya Maldives bataha nyuma y’ibihe byiza bahagiriye mu cyumweru kirenga bahamaze.

Uyu muhanzi yamaze gusangiza abamukurikira amashusho atera ivi asaba umukunzi we, Uwicyeza Pamela ko yazamubera umugore, ni umuhango avuga ko yawufashijwemo cyane n’umukino w’amakarita.

Ku Cyumweru tariki ya 17 Ukwakira, mu kirwa cya Maldives, bari mu bwato aho bari bakomeje kuryoherwa n’ibiruhuko nk’abantu bakundana, The Ben yashinze ivi hasi maze asaba Uwicyeza Pamela ko yazamubera umugore, undi arabyemera maze ahita yambikwa impeta ya fiançailles.

The Ben akaba yasangije abamukurikira uko uyu muhango wose wagenze, ni igikorwa cyabereye mu Bwato batuje barimo gukina amakarita maze The Ben atungura Pamela amusaba ko yazamubera umugore.

Uyu mukino w’amakarita ya ‘UNO’ ufite inkomoko muri Amerika, ni wo The Ben yavuze ko wamufashije muri misiyo ye yo kwambika impeta Uwicyeza Pamela.

Ati: “ni gutya misiyo yanjye nayishyize mu bikorwa. Umukino wa UNO (amakarita) wagize uruhare rukomeye”.

Yakomeje agira ati: “Nakinnye ikarita impa imbaraga yo kubaza icyo nshaka, niba warakinnye UNO uzi iyo karita iyo ari yo”.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje ko yishimiye ibihe amazemo iminsi.

Mu magambo ye uyu muhanzi yagize ati: “Nta muntu wandya urwara n’ubu ndumva bitari ukuri! Yego ibishashi by’umuriro byaratse ariko ntitwari twabicanye mu kirere. Uyu ni we muntu ngiye kumara ubuzima bwanjye bwose busigaye turi kumwe…”

Muri 2020 nibwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo The Ben na Pamela bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

Kanda hano urebe Video

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *