Umukecuru w’imyaka 68 ukomoka muri Afurika y’Epfo, Malisebo Lebuso, yatangaje benshi ubwo yashyiraga hanze ibanga ry’ukuntu yarinze ubusugi bwe kugeza n’uyu munsi.
Malisebo Lebuso yavuze ko yemera ko ubusambanyi ari umudayimoni, igihe cyose akaba agerageza kumurwanya akoresheje Bibiliya.
Yagaragaje ko yanze ibyifuzo byinshi byatanzwe n’abagabo batandukanye kugira ngo bamwambure ubusugi bwe, batere akabariro.
Yagize ati: “Nahuye n’abagabo babarirwa mu magana mu buzima bwanjye, bansaba ko dusohokana kandi nabanze bose. Nabanaga n’umuvandimwe wanjye, umaze imyaka 2 apfuye, kandi twembi twirinze gukora imibonano mpuzabitsina”.
“Ngira ubushake ariko iyo buje, nkuramo Bibiliya yanjye, ngasenga Imana ngo indinde ibishuko”.
Uyu mukecuru w’imyaka 68 akomoka ahitwa Victory Farm hafi ya Clocolan muri Leta ya Free State yatangarije ibi ikinyamakuru Daily Sun.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
https://youtu.be/XBfVYIw3c6k