Rusizi: Umusekirite kuri banki yirashe ikirenge none arembeye mu bitaro. Amafoto

Uwitwa Nkundabagenzi JMV arembeye mu bitaro bya Gihundwe nyuma yo kwirasa ikirenge, akavuga ko byaturutse ku burangare yagize ubwo yagenzuraga imbunda zari ziri mu bubiko bwazo, imwe muri zo yari irimo isasu atabizi akayigenzura icuritse rigasohoka rikamukomeretsa bikomeye ikirenge.

Nkundabagenzi asanzwe utuye mu mudugudu wa Karorabose, akagari ka Burunga, mu murenge wa Gihundwe muri aka karere ka Rusizi.

Amakuru ya BWIZA avuga ko uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda, akaba ari umusekirite ( ushinzwe umutekano) w’imwe mu mabanki yo mu mujyi wa Rusizi.

Inkuru yo kwirasa k’uyu musekirite, yavuzwe cyane ku mugoroba wo ku wa 19 Ukwakira, aho mu ma saa kumi n’imwe n’iminota 15 z’umugoroba ubwo imvura yari irimo kugwa yagenzaga make abari bugamye batangiye kongera kugenda, bamwe bumvise ikintu gituritse hafi y’iyi banki iri mu mujyi rwagati.

Abaturage bamwe bayobewe ibibaye ibyo ari byo bagira ngo ni ipine rituritse kuko batabonaga niba hari uwaba arashe undi, bibabera urujijo ubwo babonaga abasirikare bari bacunze umutekano mu mujyi baje ari benshi, bamwuriza moto ihita imwirukankana igitaraganya kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe.

Umwe mu bakozi b’iyi banki yabwiye kiriya gitanazamakuru aati: “Twari mu kazi bisanzwe mu ma saa kumi n’imwe na 15 z’umugoroba imvura yagwaga ari nyinshi itangiye kugenza make, twumva ikintu kiraturitse cyane tuyoberwa ibyo ari byo, umwe muri twe arebye hanze abona nta nduru y’abantu ihari cyangwa abantu benshi bahunga cyangwa bahuruye begera banki babonye cyangwa bumvise ikibaye, tugira ngo ni ipine ry’imodoka rituritse twikomereza akazi”

“Mu kanya gato umusekirite uba ucunze umutekano muri banki imbere asohotse agaruka atubwira ko bagize ibyago mugenzi wabo yirashe, ko abasirikare bahise bahagera bitarasakuza bakamutegera moto imujyanye mu bitaro bya Gihundwe’’.

Yakomeje ati: “Yatubwiye ko yikomerekeje ikirenge ntiyatubwira uko bigenze n’ikibiteye kuko twamuherukaga yugamye imvura afite imbunda bisanzwe, nta kibazo kindi tuzi afite, bitubera urujijo tunabonye ari abasirikare baje kumutwara, ariko twanga kubyibazaho cyane dukomeza akazi, cyane cyane ko twanabonaga hanze hasa n’ahatuje nta rusaku cyangwa abanyuranamo bahunga uretse abantu bake wabonaga bajujura gusa ukayoberwa ibyo bavuga, cyane ko nta n’icyo iryo sasu ryari ryahungabanijeho banki n’urusaku rwaryo rutagize ikibazo rutera abari bayirimo’’.

Uyu musekirite nawe yavuze uko byagenze anavuga ko nubwo ari gukurikiranwa n’abaganga, yumva amerewe nabi cyane.

Ati: “Ni byo, nirashe ikirenge, nsanzwe ndi umusekirite wa banki hano mu mujyi wa Rusizi, mu ma saa kumi n’imwe na 15 z’umugoroba w’ejo ku wa 19 Ukwakira imvura nyinshi yagwaga imaze kugenza make, nagiye mu bubiko bw’imbunda kuko ari jye ushinzwe guha imbunda abakozi bajya ku kazi kabo k’umutekano sosiyete yacu ishinzwe muri uyu mujyi, ninjirana na bagenzi banjye 2 bari baje kureba izabo ariko hari n’abandi nagombaga kuziha’’.

Arakomeza ati: ’’Nabanje kuzigenzura mbere yo kuzibaha, ndeba ko zimeze neza nta masasu arimo kuko tuzibaha ntayarimo tukayabaha ukwayo, ubusanzwe buri mbunda nayigenzuraga ireba hejuru ariko ku bw’uburangare, impanuka cyangwa ibiri bube, yo nyigenzura icuritse na ho irimo isasu sinabimenya, kuko ntazi uwarishyizemo n’ukuntu yarishyizemo, rirasohoka rihita rinkomeretsa bikomeye ikirenge cy’ibumoso, nta kindi nongeye kumenya nagaruye ubwenge mbona ndi muri ibi bitaro barimo kundoda no kumfuka ikirenge’’.

Avuga ko ku bw’amahirwe ritamuhitanye cyangwa ngo rigire undi rikomeretsa mu bo bari kumwe cyangwa ikindi ryangiza, imbunda yari yiriranywe akaba yari yabanje kuyiha uwari umusimbuye mbere yo kujya kugenzura izo aha aba bandi, aha mu bitaro akaba yavugaga ataka cyane avuga ko yumva ababara bikabije.

Ati: ’’Baranyitaho ariko ndumva mbabara cyane bikabije, bamaze kunyuza muri Radiyo, ntegereje ibisubizo bya muganga,ningira amahirwe ndasanga amagufa y’ikirenge atamenaguritse cyangwa nta kindi kibazo cyabayeho’’.

Avuga ko mu myaka irenga 10 amaze muri aka kazi ari ubwa mbere nk’ibi bimubayeho, ubusanzwe yajyaga agenzura imbunda zireba hejuru kuko ngo iyo risohoka idacuritse ryashoboraga kwangiza nk’igisenge cy’ubwo bubiko bwazo, ariko ritashoboraga kumukomeretsa nk’uko byagenze.

Umugore we unamurwaje Uwingeneye Lucienne yavuze ko kuva yamugeza mu bitaro nubwo ari kwitabwaho n’abaganga ariko abona nta kirahinduka, akomeje kuribwa no kubabara cyane.

Ati: ’’Bamudoze, baramupfuka, bamutera inshinge ariko ububabare buracyari bwose nanjye kandi ndababaye cyane bitavugwa kuko ubusanzwe nshuruza mu mujyi, mu ma saa saba yampamagaye ambwira ko saa kumi n’imwe dutaha,saa kumi n’igice mu mvura njya guhaha ngo ngire vuba isaha yambwiye nyubahirize dutahe, iyo saha igeze aho nakagiye kumureba ngo dutahe ahubwo numva umuntu ampamagara ambwira ko amaze kwirasa moto imuzanye hano mu bitaro ni ko kuza nanjye nsanga bakimudoda, baramupfuka bamutera inshinge bamuha n’indi miti ,banamunyuza muri Radiyo ariko nawe urabona uburyo ataka, ni byo ibyacu’’.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *