Amashusho y’umuhanzikazi Tiwa Savage ari gutera akabariro yaciye igikuba

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Tiwatope Savage [Tiwa Savage] yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho ye yashyizwe hanze ari gusambana.

Amashusho y’uyu muhanzikazi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika ari gusambana yasakajwe mu ntangiro z’iki Cyumweru.

Umugabo basambana ntabwo azwi gusa bikekwa ko ari umukunzi we bari kumwe ubu, umugore bagaragaza afite isura neza neza nk’iya Tiwa Savage.

Aya mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Snapchat n’umuntu utaramenyekana ahita ayasiba hashize akanya.

Mu mashusho ya mbere Tiwa Savage aba aryamanye n’umugabo utagaragara mu maso bari mu gikorwa cyo gutera akabariro, mu gihe aya kabiri aba yicaye ku ntebe nabwo bari muri icyo gikorwa.

Kuva aya mashusho yajya hanze ku mbuga nkoranyambaga yatangiye gucicikana, bamwe bayahererekanya abandi bavuga ibintu bitandukanye.

Nk’uwitwa Be Humble yanditse ati: “None se aya mashusho ya Tiwa Savage mwayabonye cyangwa nyarebe njyenyine?”

Abandi banditse bagaragaza ko n’ubwo uyu mugore aya mashusho ye yagiye hanze bazakomeza kumukunda.

Uwitwa Elder Seun yagize ati: “Kubera ko ibikorwa bwite bya Tiwa Savage byagiye hanze ntabwo bimugira umuntu utandukanye cyangwa se udafite agaciro nka benshi muri twe. Tiwa aratangaje nk’uko bisanzwe kandi agomba kwishimirwa ku byo yakoze mu muziki wa Afurika”.

Mu ntangiro za Ukwakira nibwo byamenyekanye ko Tiwa Savage hari umuntu ataramenya uri kumutera ubwoba amusaba amafaranga ngo adashyira hanze amashusho ari gusambana n’umukunzi we.

Mu kiganiro yakoranye n’umunyamakuru Angie Martinez, nibwo uyu muhanzikazi yahishuye ko hari umuntu uri gushaka gushyira hanze amashusho ye asambana.

Yagize ati: “Nari mvuye kuri radio, ndi mu modoka ntaha umujyanama wanjye anyoherereza ubutumwa bugufi ansaba kureba kuri telefone yanjye. Ndebye nasanze ari amashusho yanjye n’umukunzi wanjye”.

Tiwa Savage yavuze ko icyo yahise yihutira ari ukubaza umujyanama we ahaturutse aya mashusho, amubwira ko amaze iminota 20 ayabonye ariko ayahabwa n’umuntu atazi neza.

Uyu muhanzikazi yahishuye ko umujyanama we yamubwiye ko uwohereje ayo mashusho ari gusaba amafaranga atavuzwe umubare. Tiwa Savage yafashe icyemezo cyo kutagira amafaranga yishyura uyu muntu kugeza amashusho agiye hanze.

Aya mashusho yagiye hanze mu gihe uyu muhanzikazi afite indirimbo ikunzwe yahuriyemo n’Umunyamerika Brandy bise ‘Someone’s Son’.

https://twitter.com/Gishyushye/status/1450721775030050816?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1450721775030050816%7Ctwgr%5E%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Figihe.com%2Fimyidagaduro%2Farticle%2Famashusho-ya-tiwa-savage-ari-gusambana-yaciye-igikuba

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *