Gen Maj Rustam Minnekayev, umwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Burusiya yahishuye ko u Burusiya bushaka kwigarurira igice cy’Amajyepfo ya Ukraine hamwe n’Uburasirazuba bwa Donbas. Yavuze ko ibyo bizafasha u Burusiya gushyiraho ikiraro kigihuza na Crimea.
Yavuze ko kandi ibyo bizahesha u Burusiya amahirwe yo kuba bwagera mu gace Transnistria kari mu Burengerazuba bwa Ukraine mu gihugu gituranyi cya Moldova.
Ni amagambo abategetsi bo mu burengerazuba bashingiraho bavuga ko u Burusiya buzakurikizaho Moldova nyuma y’intambara ya Ukraine.
Aya magambo ntabwo biremezwa neza niba ashyigikiwe n’u Burusiya gusa Zelensky yayashingiyeho avuga ko agaragaza ko iki gihugu gishaka gutera n’ibindi bihugu.
Ati: “Birashimangira ibyo maze igihe mvuga. Gutera Ukraine byari intangiriro, hanyuma barashaka no gufata ibindi bihugu”.
Transdniestria ni agace ko muri Moldova gatuwemo n’abantu bashyigikiye u Burusiya.
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yateguje ibihugu bikomeje kwivanga mu ntambara yo muri Ukraine, ko nibiba ngombwa azifashisha intwaro zigezweho afite kandi ko zizatanga igisubizo cyihuta nk’umurabyo.
Putin yabwiye inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Gatatu ko u Burusiya bufite intwaro zihagije zatuma burwanya umuntu uwo ari we wese.
Yagize ati: “Nihagira uwiyemeza kwivanga mu birimo kuba aturutse hanze tukabona atubangamiye mu buryo bukomeye, bakwiye kumenya ko igisubizo cyacu kuri izo nzitizi kizaba cyihuta, kinyaruka nk’umurabyo”.
Yakomeje ati: “Dufite ibikoresho byose byatuma tubigeraho. Ibikoresho bidashobora kuvugwaho n’uwo ari we wese uretse twe. Ariko ntabwo tugiye kubyirata. Tuzabikoresha nibiba ngombwa”.
Ntabwo ariko yasobanuye ibyo bikoresho ibyo ari byo.
Putin yavuze ko u Burusiya bwakoze ibishoboka byose kugira ngo byitegure kuba byatanga icyo gisubizo.
Mu cyumweru gishize u Burusiya bwagerageje igisasu cya RS-28 Sarmat cyo mu bwoko bwa missiles zifite ubushobozi bwo kwambukiranya imipaka, aho bivugwa ko ari cyo gisasu cya mbere gishobora kugenda intera ndende mu kirere, aho gishobora kurasirwa mu Burasirazuba bw’u Burusiya kikagera mu Bwongereza mu gihe gito cyane.
Ni igisasu gishobora gutwara ibindi bifite kandi kikihuta kurusha umuvuduko w’ijwi, aho gikoranye ikoranabuhanga rigezweho rya ’hypersonic.’
Iki gisasu ntigishobora kubonwa n’uburyo bugezweho bukumira ibitero bya missile (air defense system), uretse ko nubwo cyaboneka, bigoye cyane ko cyakumirwa kuko gifite umuvuduko uhambaye kandi kikaba kibonwa na ’radar’ cyamaze kwegera cyane aho kiri buraswe.
Uretse u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byishize hamwe muri NATO, ntabwo biratunga intwaro za ’hypersonic’, uretse ko Amerika iherutse kugerageza ibisasu byo muri ubu bwoko, gusa bikavugwa ko ibisasu bya mbere bizatangira gukoreshwa mu 2024.
U Burusiya kandi buza imbere ku Isi mu kugira intwaro kirimbuzi nyinshi, iki gihugu kikaba kirajwe ishinga no gushyira imbaraga mu gukora intwaro zigezweho kuko hafi kimwe cya kabiri cy’izo gifite ari izo mu bihe bya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Igenekereza ry’abashakashatsi mu bijyanye n’intwaro kirimbuzi rigaragaza ko u Burusiya ari bwo bufite intwaro nyinshi ku Isi, zifite ibikoresho 5,977 (nuclear warheads) zishobora guteza iturika rya kirimbuzi.
Aho harimo ibikoresho 1,500 bitagikoreshwa, ku buryo bishobora gusenywa. Ni ukuvuga ko ibishobora kwifashishwa ari 4,500.
Ni mu gihe nka Amerika wongeyeho ibihugu bihurira muri Nato, intwaro bifite ziri munsi y’iz’u Burusiya kuko byose hamwe bifite 5943 (Amerika: 5428, u Bufaransa: 290, u Bwongereza: 225).
Igenekereza rigaragaza ko ibihugu icyenda ari byo bifite intwaro kirimbuzi, ari byo u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Bufaransa, u Buhinde, Israel, Korea ya Ruguru, Pakistan n’u Bwongereza.
Meya w’i Kharkov wemeye ubufasha bw’u Burusiya akurikiranyweho ubugambanyi
Abayobozi bo muri Ukraine batangaje ko Meya wo mu Mujyi wa Kharkov wemeye ubufasha bwatanzwe n’Ingabo z’u Burusiya bugamije kwita ku baturage, agomba gukurikiranwaho ibyaha by’ubugambanyi.
Ivan Stolbovoy, Meya w’Umujyi wa Balakleya, ashinjwa ko yasabye inzego z’umujyi ayoboye gukorana n’Ingabo z’u Burusiya mu kugeza ibyo kurya ku baturage.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru muri Ukraine, bishinja Stolbovoy ko yemeye kujya ku ruhande rw’umwanzi ubwo Ingabo z’u Burusiya zafataga Balakleya ku wa 28 Werurwe.
Ashinjwa ko yemeye gukomeza kuba Meya ubwo ako gace kafatwaga ndetse akemera ubufasha bwo kwita ku baturage bwatanzwe n’u Burusiya.
Balakleya ni Umujyi utuwe n’abantu ibihumbi 25 mu gace ka Izyum, mu ntera y’ibilometero 90 uvuye mu Majyepfo ya Kharkov. Ubu uri mu maboko y’u Burusiya.
Papa Francis yanze kujya muri Ukraine
Papa Francis yatangaje ko atazakorera uruzinduko muri Ukraine nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko ruri gutegurwa.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yagize ati “Byaba bimaze iki kuba Papa yajya i Kyiv hanyuma intambara igakomeza ku munsi ukurikiyeho?”.
Yavuze ko yiteguye gukora igisabwa cyose ngo intambara ibe yahagarara ariko ko uruzinduko rwe rushobora kubangamira impamvu zikomeye zo guhosha imirwano.
Mu kiganiro cyatambutse ku wa Gatanu, Papa Francis yavuze no ku rugendo yakoreye kuri Ambasade y’u Burusiya iri i Vatican mu mpera za Gashyantare.
Ngo wari umwanzuro yafashe ari kugenda nijoro atekereza kuri Ukraine.
Ati: “Nagiye njyenyine. Ntabwo nashakaga ko hagira umuntu umperekeza. Zari inshingano bwite”.
Abajijwe impamvu mu magambo ye ataravuga u Burusiya na Perezida wabwo, yavuze ko ibyo bitaba mu nshingano za Papa.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%