Igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko gifite ibimenyetso by’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarimo gufatanya na Ukraine mu ikorwa n’igeragezwa ry’intwaro z’ubumara (biological weapons), zari zigamije kugirira nabi abaturage b’u Burusiya.
Intwaro z’ubumara zishobora kuba zigizwe na virus ishobora gukorerwa muri laboratoire, cyangwa se ibindi binyabutabire, ubundi bikazoherezwa mu baturage zikabica.
Ikorwa ry’izi ntwaro rirabujijwe ku rwego mpuzamahanga.
Kuva mu mwaka ushize, u Burusiya bwakomeje kuvuga ko bufite amakuru y’ubufatanye bwa Amerika na Ukraine mu ikorwa ry’izo ntwaro, ibikorwa byaberaga mu mijyi itandukanye irimo na Kharkiv kuri ubu uri kugenzurwa n’u Burusiya.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, Igor Konashenkov, yavuze ko amakuru bahawe n’abakozi ba laboratoire zakorerwagamo ubushakashatsi kuri virus zashoboraga guterwa mu bihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya, bavuze ko nyuma gato y’itangizwa ry’igitero cy’u Burusiya, Ukraine yategetse abakozi b’izo laboratoire gusenya ibikorwa byose bijyanye nazo mu rwego rwo guhisha ibimenyetso.
Uruhande rwa Amerika ruvuga ko ibi bikorwa bigamije kurinda ko abaturage b’u Burusiya bakomeza kwinubira iyi ntambara, bikaba bimeze nk’izindi mpamvu zikomeje kwerekanwa nk’impamvu y’intambara, nubwo ari ibinyoma.
Mu 2020, abasirikare 20 ba Ukraine bapfuye mu buryo butunguranye hafi y’iyi laboratoire, abandi barenga 200 bajyanwa mu bitaro igitaraganya, amakuru akavuga ko byatewe n’ibikorwa by’izi laboratoire nubwo Leta ya Ukraine yaruciye ikarumira kuri iki kibazo.
Mu yandi makuru, Ingaruka z’Intambara karundura ikomeje guca ibintu hagati ya Ukraine n’u Burusiya ishobora kugira ingaruka zidasanzwe ku ihererekanywa ry’ibicuruzwa, ariko by’umwihariko ikagira ingaruka ku ikorwa ry’imodoka, cyane cyane ku nganda zo mu Budage zisanzwe ziri mu za mbere zikora imodoka nyinshi ku Isi.
Uyu mwaka, byari byitezwe ko hazagurishwa imodoka zirenga miliyoni 82 ku Isi, ariko uyu mubare ushobora kugabanuka kuko izikorwa zishobora kugabanukaho izirenga miliyoni 3.5, mu gihe Intambara ya Ukraine yakomeza gukaza umurego.
Impamvu ni uko u Burusiya na Ukraine bifite umutungo kamere w’ingenzi mu ikorwa ry’imodoka, ku buryo mu gihe nk’u Burusiya bwafatirwa ibihano, cyangwa se ubucuruzi bwawo bukagenda nabi kubera izindi mpamvu, ibi byatuma inganda zikora imodoka zibihomberamo cyane.
Intambara igitangira, inganda zirimo nka Volkswagen na BMW, zafunze imiryango yazo mu Burusiya ndetse no ku nganda zimwe na zimwe zo mu Burayi.
Impamvu ni uko nka Ukraine igira uruhare mu gutanga gaz ya neon ikoreshwa mu ikorwa rya microchip zikenerwa cyane mu bikoresho by’ikoranabuhanga birimo n’imodoka.
Uretse gaz ya neon, harakekwa ko ibibazo bindi bishobora gushamikira kuri iki birimo nk’ibura rya semiconductors nazo zikenerwa cyane mu ikorwa ry’imodoka, nickel ikenerwa cyane mu ikorwa rya batiri, palladium n’ibindi bitandukanye bishobora kubura ku isoko, bityo inganda zikagabanya umusaruro w’imodoka ziteganya gukora, ibishobora gutuma igiciro cyazo kizamuka.
Ku rundi ruhande, harikangwa ko iyi Ntambara ishobora kugabanya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na serivisi mu Burayi, mu gihe uru rwego rugize hafi 86% by’Umusaruro mbumbe w’uwo Mugabane.
Mu gihe byagenda gutya, ubukungu bw’u Burayi bushobora kurushaho kujya mu makuba.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ