Umunyarwandakazi Gissa Sandrine yagizwe umuyobozi mu kigo cya Hennes & Mauritz AB (H&M) gikora imyambaro akaba ari we mwirabura wa mbere ukiri muto uhawe umwanya nk’uwe.
H&M ni ikigo gikomeye cyo muri Suède cyamamaye mu gukora ibintu bitandukanye birimo imyambaro, inkweto, makeup, imitako, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi bigurishwa mu maduka asaga 5 000 gifite hirya no hino ku Isi.
Gissa yagizwe umuyobozi ukuriye ishami ry’imyambaro, imitako yo ku mubiri na makeup akaba ari we uzajya ayobora abakora ibyo bintu akabikurikirana mbere yo kujya ku isoko.
Uyu mukobwa yari amaze imyaka itandatu akora muri iki kigo aza kugirirwa icyizere aba umwe mu bakuriye amashami akomeye.
Ubwo yaganiraga na IGIHE ducyesha aya makuru, Gissa Sandrine yavuze ko anejewe no kuba abaye umwirabura wa mbere ukiri muto uhawe uyu mwanya nyuma y’igihe kinini ashakisha imibereho.
Ati: “Ni ikintu gikomeye kuba umugore wa mbere muto w’umwirabura ayoboye ishami muri H&M, byanshimishije kuko iyo wabayeho ushakisha nta bufasha bundi ufite ugashinduka uyoboye ishami mu kigo mpuzamahanga uba wumva ari inzozi”.
Yakomeje ati: “Ikindi kuba umuntu wa mbere muto uyoboye muri iki kigo uri umwirabura, birashimishije ko bajyaga bavuga ngo wa Munyarwanda hamwe habaye Jenoside none ubu bavuga wa wundi uhagaririye ikintu runaka”.
“Ni umugisha ukomeye hari ababibona bagatangara bakagira ngo ntidushoboye”.
Gissa yavuze ko izi ari inshingano zikomeye ahawe kandi zigoye ariko azakora ibishoboka byose akazikora neza.
Ati: “Na none binteye ubwoba kuko ntabwo byoroshye kuyobora abantu bamaze imyaka iruta iyo maze ku Isi bakora muri iki kigo, ariko nzakora cyane nerekane ko nshoboye kandi icyizere bangiriye nzagikoresha”.
Gissa Sandrine asanzwe afite inzu ye y’imideli ya Gissa Fashion Design ikora imyambaro ya kinyafurika, yagiye iserukira u Rwanda mu mamurikabikorwa mpuzamahanga atandukanye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ