Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pologne bigiye koherereza Ukraine indege z’intambara

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Pologne biri kwiga uburyo byafatanya bigashyikiriza Ukraine indege z’intambara zo kwifashisha mu ntambara yashojwe n’u Burusiya.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko bari kuganira n’ibindi bihugu by’inshuti ngo barebe uko bakomeza gutera ingabo mu bitugu Ukraine.

Amerika yatangaje ko Pologne isanganywe gahunda yo koherereza Ukraine indege z’intambara, bo icyo bazakora ni ukongerera Pologne ku nkunga iteganya gutanga.

Mu biri kuganirwaho kuri ubu, ni uburyo izo ndege zizava muri Pologne zikoherezwa muri Ukraine, ibihugu bisanzwe bihana imbibi.

CNN yatangaje ko amakuru ifite ari uko Pologne yiteguye kohereza indege z’intambara zo mu bwoko bwa MiG.

Mu yandi makuru, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko ingabo ze ziri gusatira intsinzi muri Ukraine nyuma yo gushwanyaguza ibikorwaremezo byinshi byifashishwaga n’igisirikare.

Putin yavuze ko ingabo ze muri Ukraine zimaze gusenya ububiko bwinshi bw’intwaro z’ingabo za Ukraine, uburyo bwifashishwa n’igisirikare mu bwirinzi bw’ikirere n’ibindi.

Perezida Putin yavuze ko uko urugamba yari yaruteguye ariko ruri kugenda, bityo ko yizeye intsinzi.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko guhera ku wa 24 Gashyantare ubwo igihugu cye cyatangizaga intambara muri Ukraine, kimaze gusenya ibikorwaremezo 2.037.

Mu byasenywe harimo indege z’intambara, ubwato bw’intambara, imodoka z’intambara n’ibindi nk’uko Xinhua yabitangaje.

Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida Putin yongeye kwiyama ibihugu biri gufatira ibihano u Burusiya, avuga ko ari ugushoza intambara ku mugaragaro.

Putin yavuze ko icyatumye ingabo ze zinjira muri Ukraine ari ukujya kubuza icyo gihugu kwinjira muri NATO, kuko byagiha imbaraga zatuma gitangiza intambara mu Burusiya, gihereye ku gace ka Crimea cyambuwe mu 2014.

Yavuze ko ibyo byaba bibi cyane kuko byaba intandaro y’intambara y’Isi kuko NATO yahita ijya ku ruhande rwa Ukraine.

Putin yavuze ko icyo bifuza ari uko Ukraine ikomeza kuba igihugu kidafite aho kibogamiye.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *