U Burusiya bwatangaje igihe intambara yo muri Ukraine izarangirira bunongera kwibasira NATO

Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko intambara yo muri Ukraine izarangira mu minsi mike, haba hakoreshejwe imbaraga za gisirikare cyangwa ibihugu byombi bigasinya amasezerano y’amahoro.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Vladimir Putin (Kremlin), Dmitry Peskov, yavuze ko hari icyizere ko iriya ntambara izaba yageze ku iherezo mu gihe cya vuba, ndetse bikunze bikaba “mu minsi mike” nk’uko yabitangarije Sky News.

Ni ibikorwa ngo bizagerwaho igisirikare gisohoje ubutumwa bwacyo, cyangwa ibi bihugu bigasinya amasezerano ahagarika intambara binyuze mu mishyikirano.

Gusa ngo amasezerano y’amahoro azashingira ku bushake bwa Ukraine bwo kwemera ibisabwa n’u Burusiya.

Muri icyo kiganiro yanabajijwe ku birego bikomeje gushinjwa u Burusiya, ko bwishe abasivili ku bwinshi mu nkengero z’Umurwa Mukuru Kyiv.

Peskov yavuze ko ibyo birego “nta shingiro bifite”.

Yakomeje ati: “Ntabwo twemera ko Ingabo z’u Burusiya zakora ibintu bisa nk’ariya mahano, ndetse n’iriya mirambo yagaragajwe mu mihanda yo mu mujyi wa Bucha”.

Yavuze ko “Turi mu minsi y’amakuru y’impuha n’ibinyoma”.

Yakomeje ati: “u Burusiya bushishikajwe n’ipernereza ryigenga kandi rifite intego ku byaha byose byakozwe muri Ukraine”.

Peskov yavuze ko imwe mu ntego zabajyanye muri Ukraine ari ugukumira amakimbirane akomeye yashoboraga gushamikira ku bikorwa byaberaga muri icyo gihugu, byashoboraga guteza Intambara ya III y’Isi, ishobora no gukoreshwamo intwaro za kirimbuzi.

Mu gihe cyose ngo Ukraine yari kujya mu ihuriro rya gisirikare rya Amerika n’u Burayi (NATO), ikaza gushaka kwigarurira Crimea ku mbaraga kandi ubu iri ku Burusiya, ibihugu bya NATO binafite intwaro kirimbuzi byari kwinjira mu ntambara, bikaba byarema intambara y’isi yose.

Peskov yavuze ko Ukraine imaze kuba “icyicaro cy’abarwanya u Burusiya guhera mu 2014, ndetse ko NATO uburyo ikoramo buri kure yo kuba ihuriro ry’ubwirinzi”.

Yakomeje ati: “Ntabwo ari ihuriro rigamije amahoro. Ryashinzwe rigamije guhangana ndetse intego yaryo y’ibanze ni uguhangana n’igihugu cyacu”.

Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare 2022, buyisaba kwemera ku mugaragaro ko itazajya muri NATO.

Mu yandi makuru, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, yatangaje ko iri kwirukana abadipolomate bo muri Bulgarie na Pologne nk’uburyo bwo kwihimura nyuma y’aho ibihugu byombi byirukanye abadipolomate b’u Burusiya mu kwezi gushize.

Ku ruhande rwa Bulgarie ni babiri birukanwe naho ku rwa Pologne ni 45 bahawe igihe ntarengwa yo kuba bavuye ku butaka bw’u Burusiya.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuri uyu wa 8 Mata, rivuga ko byakozwe nko kwihimura biturutse ku byo Bulgarie yakoze mu kwezi gushize ubwo yirukanaga abadipolomate babiri b’u Burusiya.

Irindi tangazo ry’iyi minisiteri ryavuze ko abandi badipolomate 45 ba Pologne bari ku rutonde rw’abagomba kwirukanwa.

Iyi Minisiteri kandi yavuze ko yahamagaje ambasaderi wa Pologne muri iki gihugu ngo asobanure impamvu zo kwirukana abadipolomate b’u Burusiya muri Pologne ku wa 23 Werurwe.

Ku wa 2 Werurwe nibwo Bulgarie yatangaje ko yirukanye abadipolomate babiri b’Abarusiya kubera ibikorwa by’ubutasi bafatiwemo binyuranye n’inshingano z’abadipolomate.

Nyuma y’ibyumweru bibiri, iki gihugu cyirukanye abandi 10 kivuga ko barimo bivanga mu bikorwa bitabareba ariko nta bisobanuro byimbitse cyatanze.

Kuva ku wa 24 Gashyantare ubwo u Burusiya bwatangiraga intambara muri Ukraine, ambasaderi wabwo muri Bulgarie yagiye yivuguruza ku bijyanye n’uruhande Bulgarie ihagazemo ku bijyanye n’iyi ntambara.

Ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi muri iki cyumweru byinjiye mu nkubiri yo kwirukana abadipolomate b’u Burusiya aho abagera kuri 200 bategetswe gusubira iwabo uhereye ku wa 4 Mata.

Abarenga 100 bamaze kwirukanwa uhereye igihe intambara u Burusiya buri kurwana muri Ukraine yatangiriye.

Finland yatangaje kuri uyu wa 8 Mata ko izirukana babiri ndetse uwa gatatu imwangira kongererwa igihe visa ye yagombaga kumara.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *