Bikira Mariya afasha Abahutu kuvumbura Abatutsi ngo bicwe: Ingengabitekerezo ya Jenoside muri bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika.

U Rwanda rwanyuze mu mateka asharira yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu minsi ijana gusa Abatutsi barenga miliyoni baricwa. Hari bamwe mu banyamadini bagize uruhare ntashidikanywaho mu gucura umugambi wa Jenoside, kuwigisha no kuwushyira mu bikorwa.

Ubusanzwe abanyamadini ni bamwe mu bantu bizerwa kandi bakundwa n’imbaga.

Byakugora kumva umuyoboke w’idini runaka avuga ko Padiri we, Pasiteri cyangwa Sheikh hari ikibi bakora, gusa hari ingero nyinshi zishimangira ko uwaba akibwira ibi yaba yibeshya cyane kuko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yerekanye urundi ruhande.

Kuri iyi nshuro turagaruka cyane ku bihayimana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, baca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa.

Aba ni ababibye ingengabitekerezo ya Jenoside, barayuhira, irakura yera icuraburindi ry’iminsi ijana ryatangiye muri Mata 1994. Hari kandi n’abasenyeyeho abayoboke babo insengero abandi babica urw’agashinyaguro.

Bamwe mu bakurikiranira hafi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga kuba Kiliziya itaramagana cyangwa ngo yitandukanye n’abo bantu ’ku giti cyabo’, bituma hari abakeka ko ibyo bakoraga wari wo murongo wayo.

Bashingira ku kuba hari abo ubushakashatsi bwagaragaje ariko kiliziya ikaba ntacyo irabavugaho by’umwihariko.

Musenyeri André Perraudin

Musenyeri A. Perraudin ukomoka mu Busuwisi yayoboye Diyosezi ya Kabgayi kuva kuwa 18 Ukuboza 1955 kugeza kuwa 7 Ukwakira 1989.

Ubushakashatsi bwakozwe na Padiri Hildebrand Karangwa kuri Parmehutu, bugaragaza uburyo Musenyeri André Perraudin yagize uruhare rukomeye mu mahame ya Parmehutu, n’ibindi bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Manifeste y’Abahutu” yasohotse ku wa 24 Werurwe 1959, yagize uruhare rukomeye mu gutanya Abanyarwanda. Mu myaka irenga 30 Perraudin yamaze muri politiki y’u Rwanda kuva yahagera mu Ukuboza 1950, ntiyahwemye gushyira ahagaragara inyandiko zavugaga ko Abahutu barenganywa n’Abatutsi.

Mu 1959 Kiliziya Gatolika mu ijwi rya Perraudin yagerageje kwerekana ko umuhutu yari yarakandamijwe aho yagize ati “Mu Rwanda rwacu twagiye dutandukanywa n’amoko, ubutunzi, politki ndetse n’ubutabera kandi byose byari mu maboko y’ubwoko bumwe Tutsi”.

Mgr Perraudin yakomeje agira ati “Aba Batutsi bagiye barenganya Abahutu ndetse n’Abatwa”.

Nyuma yo kumva inyigisho ze mu 1959 Abahutu bahise bitabira ibikorwa byo gusahura, kurya amatungo, gusenya no gutwika amazu y’Abatutsi.

Uko ikibazo cy’amoko cyagendaga gifata intera, ni nako Abatutsi batotezwaga, bakicwa abandi bakirukanwa mu gihugu bagahunga. Ibi Kiliziya ya Perraudin ntacyo yabikozeho kuko yari ashishikajwe n’uko Abahutu bayobora babifashijwe n’ishyaka ryabo rya Parmehutu.

Perraudin yavugaga ko “Abatutsi barenganyije Abahutu kuva kera, igihe kirageze rero ngo ukuri gutsinde ndetse n’ikinyoma kibure ijammbo”.

Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje uruhare Perraudin yagize mu macakubiri ashingiye ku bwoko yabaye intandaro ya jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu nyandiko “Manifeste y’abahutu”.

Iyi nyandiko yanditswe na ba Padiri Chanoine Eugène Ernotte na Padiri Arthur De Jemeppe. Mu gitabo cye: Un Eveque au Rwanda: les six premières années de mon episcopat (1956-1962), Musenyeri A. Perraudin yavuze ko nta mbabazi yasaba kuko yemera ko ibyo yakoze ari byo yagombaga gukora.

Mgr Perraudin afatwa nka nyirabayazana wo kuba Kabgayi ifatwa nk’ahatangiriye ubwicanyi mu 1959 kuko ari we washyigikiye amacakubiri muri Kiliziya bityo Nyundo ikitwa intutsi, Kabgayi ikaba imputu. Col Logiest na we yamennye amabanga y’uko Mgr Perraudin yeruye akabogamira ku bwoko, akanyuranya na Mgr Classe wakundaga Abatutsi.

Musenyeri Phocas Nikwigize

Mgr Phocas Nikwigize wayoboye Diyosezi ya Ruhengeri hagati ya 1968-1996, yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa De Volkskrant cyo kuwa 26/06/1995 ati “Ibyabaye muri 1994 mu Rwanda byari ibintu buri wese yakumva: iyo umuntu atewe aritabara. Icyo gihe wibagirwa ko uri umukrisitu kuko uri umuntu mbere ya byose”.

“Muri buri ntambara habamo intasi. Kugira ngo FPR ishobore kuvanaho ubutegetsi ni uko bari bafite ibyitso. Abatutsi bari bafatanije na FPR, bari ibyitso by’umwanzi. Bagombaga rero kwicwa kugirango batatugambanira”.

Yarakomeje ati: “…Umugambi wa FPR wari ugufata ubutegetsi ku ngufu. Kugira ngo babigereho bakoresheje intwaro ebyiri: imbunda n’abagore babo. Bahaye abagore babo abanyaburayi bituma bagirana igihango gikomeye. Abatutsi ni abantu babi bikabije. Umuhutu ni umuntu wiyoroshya kandi w’ukuri, ariko umututsi ni inyaryenge kandi ubeshya. Umututsi ni umuntu mubi muri kamere ye, atari ukubera uburere yahawe ahubwo kubera ko ari ko yaremwe”.

Musenyeri Augustin Misago

Muri Kamena 1994 jenoside irimbanyije, Musenyeri Misago yasabye Cardinal Etchegaray wari mu Rwanda imbere y’abandi Basenyeri “gutekereza neza ku kibazo cy’Abapadiri b’Abatutsi batakifuzwa n’abanyarwanda”. Ubushakashatsi kandi bwakozwe na Golias-Magazine No 48-49 ku ipaji ya 122 buvuga ko uwo Musenyeri yanze guhisha abapadiri b’abatutsi avuga ngo “n’ubundi Abatutsi bagomba gupfa (de toute facon, les tutsis sont condamnes)”.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Musenyeri Misago yaravuzwe cyane akekwaho kuyigiramo uruhare. Mu mwaka wa 1999 yatawe muri yombi kubera uru ruhare yakekwagaho nyuma aza gufungurwa agizwe umwere mu mwaka wa 2000.

Padiri Walter Aelvoet

Mu gitabo cya Collette Braeckman: Rwanda-Histoire d’un genocide, ku ipaji ya 42, hagaragaramo ko mu 1994, uyu mupadiri yavuze ngo:

“Kuri twe amateka y’u Rwanda atangira muri 1959. Ibya mbere y’aho byari umuco wa gitutsi. Ubwo abahutu bivumbagatanyaga, byari bibabaje kuko hari abapfuye. Ariko mu mutima wanjye nari nishimye. Ubwo bavugaga iby’urupfu rw’Umwami (Mutara Rudahigwa) nababwiye ko mu gitondo tuzasoma misa y’akababaro (Requiem). Jye numvaga ariko ko mu by’ukuri tuzasoma misa yo gushimira Imana (Te Deum)”.

Padiri Aelvoet akongera ati: “Nahambye abashefu ba mbere b’abatutsi bishwe i Gitarama. Abahutu barabyinaga bishimye bafite imihoro bavuga ngo: abatutsi bagomba gusubira iwabo muri Abyssiniya. Baratubwiraga ngo: Padiri uzagaruke ejo tuzakuzanira abandi bo guhamba”.

By’umwihariko Padiri Alvoet yamenyekanye cyane mu byo yatangarije ikinyamakuru cy’abafulama cyitwa “De Morgen” cyo ku itariki 16/04/1994. Yari inararibonye, baza kumubaza iby’i Rwanda maze uwo munsi asohora amagambo yuzuye urwango, anashyigikira abakoraga Jenoside.

Yabaye umuyobozi wa Seminari nto y’i Kabgayi, ku buryo yabwiye abaseminari ku itariki 27 Nyakanga 1959 ko kuba umwami yatanze bakwiye kuvuza impundu. Ikindi yishimiye ngo ni ukuntu Abahutu bo mu Marangara bitakumaga batema Abatutsi mu Ugushyingo 1959.

Padiri Berome Carlisquia

Ikinyamakuru cyitwa Golias-Magazine No 48-49 cyo muri 1996 pg 109, kivuga ko uyu mupadiri w’umutaliyani wageze mu Rwanda muri 1941 yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi muri 1959, 1961, 1963, 1965.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri 1994 yagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ba Rusumo no muri Paruwasi ye. Mu nyigisho ze (homelies) ngo yasabaga abahutu guhiga abatutsi kandi nawe ubwe yabaga kuri bariyeri ndetse afite imbunda.

Nyuma y’aho yasubiye iwabo Brescia mu Butaliyani akomeza imirimo ye. Ntiyigeze akurikiranwa.

Padiri Leopold Vandermeersch

Padiri Hildebrand Karangwa wakoze ubushakashatsi kuri Parmehutu, avuga ko Padiri Leopold Vandermeersch wigishaga Bibiliya mu Nyakibanda mu 1953-1960 ari umwe mu bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu buhamya yahawe na Padiri Bernardin Muzungu, yamubwiye ko uyu kimwe na Padiri Ian Adriaenssens, ari bo bakongeje urwango rw’amoko mu bafaratiri mu Nyakibanda, kandi bashyigikiwe na Padiri Perraudin.

Aha ni ho Padiri Muzungu yahereye yemeza ko ingengabitekerezo ya Parmehutu ikomoka mu Nyakibanda mu 1953. Icyo gihe ni ho hari kaminuza, ku buryo ibitekerezo byahavaga byasakaraga mu baturage ku buryo bworoshye.

Abbé Gabriel Maindron

Mu gitabo cya Nicolas Poincare, Rwanda. Gabriel Maindron, Un prêtre dans la tragedie, havugwa ko uyu mupadiri w’umufaransa yageze mu Rwanda mu 1959.

Yashyigikiye byimazeyo Burugumesitiri wa Rutsiro mu gutsemba Abagogwe muri 1992 ndetse aza kuvuga ati: “FPR yateye u Rwanda abatutsi batangira kwishima. Abahutu bararakaye bica abatutsi. Ntawabarenganya rero kuko bari barakaye”.

Muri kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa Dialogue No 177, Kanama-Nzeri ku ipaji ya 55, yavuze ko: “jenoside yatewe na FPR yakomeje kwima CDR, ishyaka rya rubanda, uburenganzira bwo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko”.

By’umwihariko uyu mupadiri yari yarinjiye mu kazu kwa Habyarimana ndetse yarabonye umudari “Ordre national de la paix” tariki ya 5 Nyakanga 1981. Yashimishwaga no kwitwa “CDR w’Umuzungu”. Yavugaga ko Bikira Mariya ari we ufasha abahutu kuvumbura abatutsi ngo bicwe.

Padiri Serge Desouter

Uyu mupadiri wera yatangaje inyandiko nyinshi zuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside mu kinyamakuru cya Kiliziya cyitwa Dialogue.

By’umwihariko, tariki ya 1 Ukwakira 1994 yabwiye ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, Vif Express, ngo: “FPR niyo yateje jenoside. Igikorwa cy’ubwiyahuzi bwayo ni cyo cyatumye bene wabo bashira. Kuba yarateye igihugu byatumye abahutu bica abatutsi”.

Arangiza avuga ati: “Ntihigeze habaho abatutsi benshi mu gihugu nk’abariho ubu nyuma ya jenoside”.

Ibaruwa y’abapadiri

Tariki ya 2 Kanama 1994 hari abapadiri bandikiye Papa Jean-Paul II bamubwira ngo: “ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwatewe na FPR kubera ubushotoranyi bwayo no gushyira ku nkeke abanyarwanda. Kuvuga ko jenoside yakozwe n’abahutu bishe abatutsi bonyine ni ukutamenya ko abahutu n’abatutsi bicanye hagati yabo. Turahamya tudashidikanya ko abahutu bishwe na FPR baruta kure abatutsi baguye mu mvururu zishingiye ku bwoko”.

Abo ni Nahimana Daniel, Habimana Balthazar, Bikubiyeho Juvenal, Twagiramungu Bernardin, Twagirayezu Urbain, Gasimba Cyprien, Twagiramungu Valens, Ngerero Silas, Wenceslas Munyeshyaka, Sentarure Edouard, Ntamugabumwe Jean Baptiste, Ntihabose Jean Berchmans, Twagirayezu Tadeyo, Nsengiyumva Juvenal, Kanyarwanda Raphael, Rwamayanja Jean Baptiste, Kagabo Boniface, Ntakarakorwa Pierre (junior), Ntakarakorwa Pierre (Senior),

Ndibeshye Jean, Barugahare Vincent, Nturo Mathias, Habiyambere P. Claver, Duhilimana Placide, Zirarushya Leopold, Nzitabakuze Andre, Habyarimana Simon, Sibomana Valens, Gasirabo Emmanuel.

Abafaratiri bo mu Nyakibanda

Nyuma y’ibyumweru bibiri abapadiri bavuzwe haruguru bandikiye Papa, barumuna babo b’abafaratiri nabo baramwandikiye bavuga ngo: “…FPR ifatanyije n’ubugambanyi bw’amahanga, irimo kunoza umugambi wo gushyira “hima empire” muri Afurika yo hagati; ibyo bigaragazwa no kuba u Rwanda rwatangiye guturwa n’abanyamahanga baturutse muri Uganda no mu Burundi no guteza imvururu mu baturanyi b’i Burundi.

Aba bafaratiri bakomeje bagira bati “Kiliziya Gatolika iri mu buhungiro yababajwe no kuba hari abapadiri, ababikira n’abandi bihaye Imana b’abatutsi bagambaniye abahutu mu nyungu z’ubwoko bwabo”.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *