U Bushinwa bwaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ntambara ishobora guteza muri Taiwan

Mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu Burayi bishyize hamwe muri NATO bikomeje kohereza intwaro muri Ukraine, binashyigikiye umugambi wo gutangira kuzohereza muri Taiwan kuko ishobora kugabwaho ibitero n’u Bushinwa.

Ni mu gihe icyo gihugu nibwo kivuga ko cyigenga, u Bushinwa buvuga ko ari agace kabwo ndetse byemerwa n’ibihugu byinshi.

Muri iki gihe ariko hari benshi mu batuye Taiwan bigumuye, bashaka ko yigenga bisesuye.

Kuri uyu wa Kane Leta y’u Bushinwa yamaganye imvugo za ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Bwongereza na Amerika, bavuze ko ibihugu byabo bishaka guha intwato Taiwan.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss na mugenzi we wa Amerika Antony Blinken, bombi muri iki cyumweru batangaje ko bashyigikiye gahunda yo koherezayo intwaro.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Xie Yongjun, kuri uyu wa Kane yanditse kuri Twitter ko bamagana imvugo za Blinken ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko ku wa 26 Mata.

Icyo gihe ngo yavuze ko ubutegetsi bwa Amerika “bwiteguye gukora ku buryo Taiwan ibona uburyo bwose bukenewe bwo kwirwanaho ku gitero cyose yagabwaho”.

Xie yashimangiraga amagambo ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Wang Wenbin, ku wa Gatatu wabwiye abanyamakuru ko ibyo bikorwa bashaka kwinjiramo bihabanye no kuba bemera ko Taiwan ari kamwe mu duce tugize u Bushinwa bwagutse.

Ibikorwa bya Amerika ngo bigamije gutera inkunga abanya-Taiwan bigumuye, binyuze mu kugurisha intwaro zikomeye icyo kirwa.

Yagize ati: “Amerika yemera ko Taiwan ari agace k’u Bushinwa, ariko ikomeza kuvuga ko u Bushinwa bushobora gutera Taiwan. Ibi si ukwivuguruza, igihugu gishobora kugaba igitero ku butaka bwacyo?”

Yakomeje ati: “Turashaka kuburira Leta zunze Ubumwe za Amerika: Gahunda yo kongera kwihuza y’u Bushinwa ntishobora gukomwa mu mu nkokora, kandi ihame ry’u Bushinwa bumwe ni ryo ryashimangira amahoro n’umutekano mu bice bya Taiwan”.

Wang yakomeje asaba Leta ya Washington “kudasuzugura ubushake bukomeye, ukwiyemeza n’ubushobozi by’abaturage miliyari 1.4 b’Abashinwa, mu kurengera umutekano n’ubusugire bw’igihugu”.

Yakomeje avuga ko bitabaye ibyo, hazabaho “ikiguzi kidashobora kwihanganirwa kuri Amerika ubwayo”.

Wang kandi yavuze ku magambo ya Truss, watangaje ko bashaka ko habaho icyo yise “global NATO” cyangwa se NATO yaba igera ku isi hose, mu gukemura ibibazo biri mu gice cya Aziya.

Ngo byakorwa ibyo bihugu byishize hamwe biha Taiwan intwaro zikomeye nk’uko bikomeje kubikora muri Ukraine.

Wang yakomeje ati: “NATO ivuga ko ari umuryango wo kwirinda, nyamara ikomeje guteza ubushyamirane n’umutekano muke”.

“NATO isaba ibihugu kubahiriza amahame y’imibanire mpuzamahanga, nyamara igashoza intambara ndetse igasuka ibisasu ku bihugu by’amahanga bifite ubwigenge, ikica ndetse ikavana mu byabo abaturage b’inzirakarengane”.

“Ingaruka kuba NATO irimo gushaka kwaguka igana mu Burasirazuba bishobora kugira ku mahoro n’umutekano by’u Burayi mu buryo bw’igihe kirekire ni izo gutekerezwaho. NATO imaze kuvangavanga u Burayi. Yaba noneho ishaka kuvanga Aziya na Pasifika ndetse n’isi yose?”

Muri Gashyantare Amerika yemeje igurishwa ry’intwaro zikomeye muri Taiwan, zifite agaciro ka miliyoni $100.

Amerika n’u Bwongereza bikomeje gufatanya mu guha intwaro Ukraine, mu ntambara irimo kurwana n’u Burusiya.

Ni intambara nayo ishingiye ku buryo Ukraine yashakaga kwinjira muri NATO, ibintu byafashwe nk’ibibangamiye bikomeye umutekano w’u Burusiya.

Ni mu gihe budacana uwaka na Amerika n’ibihugu byo mu Burayi bw’uburengerazuba.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *