Ingabo z’u Burusiya zarashe mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, mu gihe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu.
Nk’uko Guterres yabitangaje, yagiriye uruzinduko muri Ukraine avuye mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, kuri wa 27 Mata 2022 aho yagiranye ibiganiro na Perezida Vladimir Putin ku ihagarikwa ry’intambara y’ibi bihugu.
Yagize ati: “Nageze muri Ukraine nyuma yo gusura Moscow. Tuzakomeza gukorana kugira ngo twagure ibikorwa by’ubutabazi kandi dushobore gukura abasivili mu bice biberamo intambara”.
“Intambara nirangira vuba, bizabera byiza Ukraine, u Burusiya n’Isi”.
Mu bice Guterres yasuye, harimo ibyo ingabo z’u Burusiya zishinjwa kwicamo abasivili benshi nko mu karere ka Bucha, asaba ubutegetsi bwa Putin ko bwazafasha urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubukoraho iperereza.
Kuri uyu wa 28 Mata kandi, Guterres yanasuye umujyi wa Borodianka uri mu nkengero z’intara ya Kyiv, nyuma ahura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bagirana ikiganiro.
Nyuma y’iki kiganiro nk’uko France 24 yabitangaje, Perezida Zelensky avuga ko ari bwo u Burusiya bwarashe mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Kyiv, akabona ko iki gitero cyari kigamije gutesha agaciro Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati: “Uyu munsi nyuma gato y’ibiganiro byacu byabereye i Kyiv, misile z’Abarusiya zaraswe mu mujyi”.
“Roketi eshanu. Ibi bisobanuye byinshi ku butegetsi bw’u Burusiya busuzugura UN na buri kimwe uyu muryango uhagarariye”.
Hari hagiye gushira ibyumweru bibiri u Burusiya butarasa muri Kyiv.
Urwego rwa Ukraine rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi rwatangaje ko iki gitero gishya cyakomerekeyemo abantu 10 bari mu nyubako ebyiri.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%