U Bwongereza bwasubije Perezida Kagame wabusabye kohereza abimukira n’Abanyarwanda ’basize bakoze ibyaha’.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko kuba Abanyarwanda batanu baba mu Bwongereza bakekwaho uruhare muri Jenoside badafatwa, ari ikibazo gikomeje gukurikiranwa na Polisi, ko ntaho bihuriye n’ubushake bwa Guverinoma.

U Rwanda rumaze igihe rusaba u Bwongereza gukurikirana abantu batanu bamaze igihe muri icyo gihugu, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo ni Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

Uretse kuba akekwaho uruhare muri Jenoside, Célestin Mutabaruka ni n’umupasiteri mu itorero Community Church.

Umuhungu we Peter Mutabaruka ni umwe mu bavugwaho kugira uruhare mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mutabaruka w’imyaka 66 ashinjwa ko yagize uruhare mu bitero byishe Abatutsi mu Bisesero ku Kibuye, mu 1994.

Ambasaderi Daair yabwiye itangazamakuru ku wa Mbere ko kuba ikurikiranwa ryabo rikomeje gutinda, atari ukuzarira kwa Guverinoma y’u Bwongereza.

Yagize ati: “Hari iperereza ryigenga ririmo gukorwa na Polisi mu Bwongereza ndetse Guverinoma y’u Bwongereza ntabwo yemerewe kwivanga muri urwo rugendo. Kubikora byabangamira urubanza”.

“Hagomba kubaho amaperereza, arakomeje ndetse abagenzacyaha baje mu Rwanda inshuro nyinshi mu gukomeza iperereza, ariko ntabwo ari ikintu Guverinoma y’u Bwongereza ishobora kwihutisha cyangwa gutinza, ni iperereza rya Polisi rikomeje mu buryo bwigenga”.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye guverinoma y’u Bwongereza kuzohereza abimukira ariko butibagiwe n’aba banyarwanda batanu bumaze imyaka irenga 15 bucumbikiye, basize bakoze ibyaha.

Umukuru w’igihugu yatangiye ubusabe mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bakorera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Mata 2022, asobanura amasezerano ibihugu byombi biherutse kugirana yo kohereza abimukira bajya mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko bakoresheje ubwato buto.

Muri iki kiganiro cyabereye muri Kigali Convention Center, yavuze ko hari Abanyarwanda bemerewe kuba ku mugabane w’u Burayi barabanje kubeshya ko bahunga ubutegetsi bubi bw’u Rwanda, kandi barasize bakoze ibyaha.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari muri Rwanda Day mu Buholandi mu 2014, yigeze kubabwira ko igihe ibihugu by’i Burayi bizamenyera ko babibeshye, bizabohereza.

Yagize ati: “Umuntu uvuze ati: ‘nari ngiye gupfa, Kagame yari agiye kunyica’ baravuga ngo ‘hano ni muri demukarasi, mu bwisanzure, tumutabare’. Ariko uyu muntu mu by’ukuri yishe abantu mu Rwanda, none arimo kubeshya kugira ngo yemererwe kuba i Burayi”.

“Icyo gihe mu 2014 narababwiye ‘umunsi umwe Uburayi buzamenya uku kuri ndabibabwiye, kandi buzaza kuri buri umwe muri mwe, bumubaze ngo ‘wageze hano ute?’. Bazamenya ukuri, babapakire muri kontineri cyangwa ikindi kintu, babasubizeyo”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Bwongereza nk’igihugu cy’i Burayi, gikwiye kohereza aba bimukira barebwa n’amasezerano ariko kikanohereza Abanyarwanda kimaze imyaka irenga 15 kibacumbikiye, nyamara ngo bakabaye bafungiwe ibyaha basize bakoze mu Rwanda.

Yagize ati: “Rero ndizera ko muri UK (Bwongereza), mu gihe bakohereza aba bantu, bakwiye no kutwoherereza bamwe bacumbikiye mu myaka irenga 15, bakoze ibyaha hano mu by’ukuri. Twohereje dosiye zabo, zikorwaho iperereza, izi ni dosiye zisobanutse”.

“Aho gucumbikirwa muri UK, bakabaye bafunzwe; haba muri UK cyangwa hano. Bagera muri batanu, ntabwo nibuka umubare”.

Aba Banyarwanda batanu bacumbikiwe mu Bwongereza, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi mu 2007, bubakurikiranyeho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, aheruka gusaba ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bwongereza, bagezwa imbere y’ubutabera.

Hari mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Tuzi amazina y’abo bagabo, u Bwongereza buzi amazina yabo, isi igomba kumenya amazina yabo. Bakomeje kwidegembya mu mijyi dusangiye. Icyo dusaba ni uko bagira umunsi wabo mu rukiko mu Bwongereza, bakisobanura, ubutabera bugatangwa”.

Busingye wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, yavuze ko gutinda gutanga ubutabera ari ukubwimana.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *