U Rwanda ruyoboye ibihugu 14 ku isi bisesagura cyane mu minsi mikuru ya Noheri n’Umwaka Mushya.

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Umunsi Mukuru wa Noheri n’Umwaka Mushya wizihizwe mu miryango y’Abanyarwanda batandukanye baba abari mu Gihugu ndetse no hanze yarwo.

Kuri benshi mu batuye mu byaro, iyo minsi mikuru iba umwanya wo gutegura ibiryo by’imbonekarimwe, kwambara imyambaro mishya guhana impano, gutembera n’ibindi.

Ese iyo mico yaturutse he?

Kuhasobanura byasaba indi nkuru, ariko bisa nk’aho bitari umuco w’Abanyarwanda gusa kuko iminsi mikuru yizihizwa mu buryo butandukanye mu bice bitandukanye ku Isi ndetse igatwara akayabo abayigize umuco kuyizihiza binezeza by’umwihariko.

Ikigo WorldRemit, gisanzwe gitanga serivisi mpuzamahanga zo kwishyura no guhanahana amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, mu bihugu bisaga 130 cyakoze ubushakashatsi ku kiguzi cya Noheri mu bihugu 14 biyizihiza bitegura ibyo kurya, kurimbisha inzu ndetse no guhanahana impano.

Muri ibyo bihugu 14 byakozweho ubushakashatsi, imibare yagaragaje ko Abanyarwanda bagirwaho ingaruka z’ubusumbane bukabije hagati y’ibyo umuryango winjiza n’ikiguzi cy’ibyo usaba kwishyira mu minsi mikuru kuko usanga umuryango nibura wishyura 708% by’ayo winjiza ku kwezi na 60% by’ayo winjiza ku mwaka.

Mu bindi bihugu bigaragaramo ugusesagura kuri ku rwego rwo hejuru harimo Cameroon, Nigeria, Mexico, Lebanon na Philippines byishyura akayabo kiri hejuru ya 100% by’ayo umuryango winjiza mu gihe cy’minsi mikuru.

Raporo iherutse gutangazwa yerekana ko nko muri Philippines umuturage akoresha nibura 257% by’ayo yijiza ku kwezi mu gihe cy’iminsi mikuru.

Mu bihugu byinshi mu Karere, imyiteguro ya Noheri itangira mu kwezi k’Ukwakira ikazasoza mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka ukurikiyeho ari nayo mpamvu ku miryango imwe n’imwe kwitegura uyu munsi mukuru biba bitoroshye.

Raporo igaragaza neza ko hatabayeho amafaranga yoherezwa bihugu birimo u Rwanda na Philippines aturutse hanze, byagorana kwizihiza Noheri ku buryo abenshi banabivamo.

Abasaga miliyoni 244 bafatwa nk’abimukira mu bice bitandukanye by’Isi aho umubare munini ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (icumbikiye abimukira babarirwa muri 14.4% by’abaturage), u Bwongereza (9%), Australia (30%) na Canada (21.5%).

U Rwanda rufite abaturage bimukiye cyangwa batuye muri ibyo bihugu hiyongereyeho u Bubiligi, u Buholandi, u Budage, u Bufaransa n’ibindi byinshi.

Imibare yizewe igaragaza ko nk’u Bubiligi ubwabwo ari bwo bubarizwamo Abanyarwanda benshi  bagera ku 32,137, bakaba bangana na  9.3% by’Abanyarwanda bose baba muri Diaspora.

Igihugu gikurikiraho mu kugira Abanyarwanda benshi ni u Bwongereza bubarurwamo abadiyasipora 12,500 bangana na 3.6%.

Bivugwa ko umubare muto w’Abanyarwanda utuye mu bindi bihugu nk’u Buholandi bubarurwamo 1,575 bangana na 0.46% 1,145 bangana na 0.34 % babarizwa mu Budage.

Ni mu gihe bivugwa ko Abanyarwanda baba muri Canada babarirwa hagati ya 5,600–7,700. Aba Banyarwanda bose mu bihugu bitandukanye bashimirwa ko abenshi muri bo batirengagiza gakondo yabo ku buryo babigize umuco koherereza imiryango yabo amafaranga yo kwifashisha no kwikura mu bukene.

Uretse kuba bohereza ayo mafaranga, ababa muri diaspora bagira uruhare no mu gushinga no gushyigikira ibigo bito n’ibiciriritse.

Mu bihe by’iminsi mikuru na bwo, Abanyarwanda baba mu mahanga nk’abimukira cyangwa ku mpamvu z’akazi usanga bazirikanye inshuti n’imiryango baboherereza impano kuko abenshi bitabakundira kuba bari kumwe imbonankubone.

Noheri ni umwe mu minsi mikuru imenyerewe ko ituma abimukira n’abandi bose baba muri diaspora boherereza amafaranga inshuti n’imiryango mu bihugu bakomokamo.

Gusa ku ruhande rw’u Rwanda, imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko ibikorwa byo kohereza amafaranga avuye mu mahanga byagabanyutse ku kigero cya 16% muri Werurwe 2020.

Iyo mibare igaragaza ko imibare yavuye kuri miliyoni $22.5 z’amadolari y’Amerika igera kuri miliyoni $18.9 muri uko kwezi kwa Werurwe, ariko muri uyu mwaka biratanga icyizere ko amafaranga aziyongera bitewe n’uko imikorere yari yaradindijwe na COVID-19 yongeye kuzahuka.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/7ovG8Y2PqJg

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/IbN1W0eOHqk

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *