U Rwanda rwakuye igihu ku kibazo cy’Abanyarwanda baherutse kwirukanwa na Niger

Abanyarwanda umunani baherukaga kwangirwa guhabwa ubuhungiro na Niger nyuma yo kurangiza ibihano bari barakatiwe no kugirwa abere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo iki cyemezo cyafatwaga, abo banyarwanda bari bahawe iminsi irindwi yo kuba bavuye ku butaka bwa Niger, ariko ku wa 3 Mutarama 2022, Guverinoma y’iki gihugu itangaza ko ibongereye iminsi 30, yo kuba bavuye ku butaka bwayo.

Abarebwa n’iki cyemezo ni Zigiranyirazo Protais, Nzuwonemeye François Xavier, Nteziryayo Alphonse, Muvunyi Tharcisse, Ntagerura André, Nsengiyumva Anatole, Mugiraneza Prosper na Sagahutu Innocent.

Barimo abasoje ibihano bari barakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania ari narwo rwaburanishije zimwe mu manza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nka Zigiranyirazo Protais muramu wa Juvenal Habyarimana wari Perezida, yari yaburanishijwe n’uru rukiko kuva mu 2001, ku wa 18 Ukuboza 2008 aza kuhamywa ibyaha bya Jenoside ariko ajuriye mu 2009 aza kugirwa umwere.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, Umuryango w’Abibumbye wari ukirimo gushakira Zigiranyirazo na bagenzi be igihugu cyo gutuzwamo cyane ko batifuje kugaruka mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.

Ubusanzwe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwarangije manda yarwo rusigarirwaho n’Urwego rushinzwe imirimo yasizwe n’Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).

Rwaba urwo rukiko rwa Arusha ndetse n’uru rwego zose zagiye zikorana n’u Rwanda cyane ko u Rwanda rutajyaga guca imanza ariko iyo rwasabwaga kohereza abatangabuhamya cyangwa ibintu byafasha mu iburanisha byarakorwaga.

Ni ukuvuga ko iyo habaga hari Umunyarwanda uri kuburanishwa u Rwanda rwabaga rubizi, yakatirwa cyangwa yagirwa umwere byose bikamenyeshwa rukabimenya.

Bitandukanye n’iki kibazo cy’aba Banyarwanda umunani, u Rwanda rwashidutse bagiye koherezwa muri Niger mu buryo rutigeze rumenyeshwa.

Ubwo yaganiraga na IGIHE ducyesha iyi nkuru, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukurarinda Alain, yasobanuye byimbitse iki kibazo.

Mukuralinda ati: “Ejo bundi tugiye kumva twumva ngo hari Abanyarwanda bagizwe abere, hari abarangije ibihano [ibyo byose twari tubizi tuzi n’aho bari], ariko twumva ngo ruriya rwego, ubwo ni Umuryango w’Abibumbye kuko niwo ukuriye IRMCT, ngo bagiranye amasezerano na Niger yo koherezayo Abanyarwanda”.

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rutagize icyo rumenyeshwa! Ruratungurwa, kuba u Rwanda rutunguwe ntabwo […] bitubuza kugira icyo tuvuga ku bintu birureba, bireba Abenegihugu barwo ndetse no kuba twanavuga ku bindi”.

Mukuralinda avuga ko u Rwanda icyo rwakoze ari ukubaza Niger impamvu hashobora gufatwa umwanzuro ku kibazo kireba igihugu n’Abenegihugu ariko icyo gihugu kitabimenyeshejwe.

Ati: “Noneho u Rwanda ruravuga ruti iyi mikorere ntabwo isobanutse, ntabwo icyeye. Ni gute ikibazo kireba Abanyarwanda, u Rwanda rwari rusanzwe rukorana n’urwo rwego ntirutumenyeshe […] n’igihugu nka Niger nacyo ntikirumenyeshe kandi ni igihugu Kinyafurika”.

Yakomeje agira ati: “Kandi duhuriye muri Afurika Yunze Ubumwe […], bakohereza n’intumwa ije kubwira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga cyangwa Perezida wa Repubulika ati nyabuneka hari Abanyarwanda tugiye guha ubuhungiro cyangwa se baje gutura iwacu mu buryo bwemewe n’amategeko”.

Bamwe muri aba banyarwanda bagiye mu itangazamakuru bashinja u Rwanda kubatambamira muri Niger, bagaragaza ko arirwo rwatumye Niger ifata icyemezo cyo kubima ubuhungiro.

Mukuralinda avuga ko bitigeze bibaho ko u Rwanda rusaba Niger kutakira aba Banyarwanda.

Ati: “U Rwanda rwabyumvise nk’abandi. Rufata uruhande rwarwo turavuga tuti ibyo bintu uko byakozwe si byo ariko atari ukuvuga ngo abo Banyarwanda nibabime aho gutura cyangwa turabasabye nibatahe […] Umunyarwanda widegembya afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka”.

Yakomeje agira ati: “Icyabaye ni uko u Rwanda rwaravuze ruti iyo mikorere yabaye ntabwo ariyo. Ntekereza ko ari n’aho nabo batekereje […] nibwo Niger ifashe kiriya cyemezo. Ni uburenganzira bwayo”.

Guverinoma itangaza ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko n’amahame mpuzamahanga ku buryo nta muntu ushobora kuburana icyaha inshuro ebyiri.

Mukuralinda ati: “Twe amarembo y’u Rwanda arafunguye. Niba wararangije igihano cyangwa warabaye umwere ushaka kuza mu Rwanda nta kibazo”.

Ati: “Ntihazagire uwitwaza ko nagera mu Rwanda azongera kuburana, tugendera ku mahame mpuzamahanga avuga ko iyo umuntu yaburanye icyaha akagirwa umwere cyangwa se akaburana, ntabwo icyaha akiburana kabiri, dutanga n’ingero z’ababuraniye mu Bubiligi, barirukanwa bagera hano ariko ubu arahari n’abo bateraga induru baza kumusura”.

Mukuralinda yavuze ko nk’uko kugeza ubu hari Abanyarwanda bagitahuka na bariya bashatse kugaruka mu gihugu cyabo bashobora kuza kandi nta kibazo bashobora kugirira mu gihugu cyabo.

Ati: “U Rwanda rwahoze rugira impunzi ariko igihe cyarageze abenshi baratahuka n’ubu hari abagitahuka, ari abava muri RDC, abava i Burayi, abava hehe [….] baraza bakakirwa nk’abandi, abagomba kujya i Mutobo, abatari bamaze igihe iyo bageze mu Rwanda icyo bakora ni iki? Ni ugushaka indangamuntu, agashaka ibyangombwa, agasubira mu buzima busanzwe”.

Aba bagabo bose uko ari umunani bagiye bashakisha ibindi bihugu bibakira bakabibura, ahanini bishingiye ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kuba barabaye muri Guverinoma ishinjwa gushyira mu bikorwa Jenoside, icyaha ndengakamere.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *