Ubundi leta yaretse tukabana na Covid-19 ubuzima bugakomeza? Igisubizo cy’u Rwanda kuri iki kibazo.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’Abanyamakuru ku ngamba nshya zafashwe zo kurwanya Covid-19 cyabaye ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021 Abayobozi bo nzego z’ubuzima abo muri Minisiteri zitandukanye ndetse na Polisi bagize ibisobanuro batanga kubijyanye n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki 14 Nyakanga yafatiwemo n’ingamba zo gushyira Umujyi wa Kigali n’utundi turere 8 muri gahunda ya Guma mu rugo.

Muri icyo kiganiro abanyamakuru babajije ibibazo bigeye bitandukanye birebana na Covid-19 uko virusi yayo ikomeza kwihinduranya niba inkingo za Covid-19 zatuma abantu badakomeza kuyandura n’ibindi.

Umwe muri abo banyamakuru yarabajije ati: “Ese kuki impuguke mu buzima mutashaka uko abaturage babana n’izo virusi ubuzima bugakomeza?”

Mu gusubiza icyo kibazo Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari impungenge mu gihe abantu bakwemera kubana n’izo virusi za Corona zihinduranya kuko ngo imibiri y’abantu ntizakira ku buryo bumwe kandi hari n’ubwo hazaza izikomeye cyane kurusha iziriho ubu.

Yagize ati “Abantu babana nazo, ariko mu kubana nazo hari abapfa nanakubwiye nti duhisemo ngo tubane na yo jye nawe, waba uzi uko biza kukugendekera cyangwa njyewe ninyandura? Kuko tubanye na yo tudapfa ni ikindi kibazo”.

“Kubana na yo turimo gupfa n’abato batangiye gupfa nibaza ko atari cyo gisubizo twatanga ntabwo ari wo murongo twafata nk’igihugu”.

Minisitiri Ngamije yongeyeho ko hari abantu benshi babanje gukerensa indwara ya Covid-19 ariko ubu bakaba batangiye guhindura imyumvire, babona ko iyo ndwara ikaze, kandi ngo iranakaze koko.

Kuko ngo ntawushobora kumenya uko Virusi zihinduranya n’urwego zishobora kuza mu gihe kizaza zizaba zikazeho, ngo ibyiza ni gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Yagize ati “None turimo kuvuga buriya bwoko bwihinduranyije bwo mu Buhinde cyangwa se ‘Delta variant’ ejo se hazaza ubuhe, bukaze gute se?”

“Twumva rero icyiza ari uko tuguma ku mahame y’ibanze, kwirinda kwandura no kwanduza no gufata ibyemezo byatuma tutagera aho hose, aho inzego z’ubuzima zananirwa kuvura n’umuntu ukeneye kuvurwa, ahubwo tureba ukuntu twagabanya kwanduzanya hagati y’Abanyarwanda ni cyo gituma na Guverinoma yafashe kiriya cyemezo guma mu rugo mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, na we wari muri iki kiganiro yunganiye Minisitiri Ngamije asobanura ko haramutse hadafashwe ingamba ubwandu bwarushaho gukwirakwira mu bantu benshi kandi kubitaho bikagorana ibintu bikarushaho kuba bibi.

Ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo, mu baturage bapimiwe mu tugari hari abagaragaweho COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gikorwa cyagutse cyo gupima Covid19 cyabereye mu tugari twose tugize Umujyi wa Kigali, hari abagaragaweho COVID-19.

Ni igikorwacyatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Kigali kikaba kizamara soza kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Kigali, ariko kikazakomereza no mu tundi turere guhera ku wa Mbere taliki ya 19 Nyakanga.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yabwiye itangazamakuru ko ibisubizo bizavamo bizafasha Inzego z’ubuzima mu kwitegura neza imiterere y’icyorezo.

Dr Ngamije yahamije ko mu bantu basaga 70 bari bamaze gusuzumwa kugeza ku isaha ya saa sita, hari abari bamaze kugaragarwaho COVID-19.

Yagize ati: “Kuri iyi site ya Kibagabaga twabonyemo umuntu umwe kugeza ubu ariko hari izindi site twagiye tubonamo benshi”.

Akomeza avuga ko gupima muri ibi bihe bya Guma mu Rugo, bizafasha mu kumenya uko icyorezo gihagaze.

Ati: “Bizadufasha mu kumenya abantu barwaye ni bangahe, bari mu kihe kiciro k’imyaka, ni bangahe bafite ibimenyetso cyangwa batanabifite.

Hari amakuru menshi bizaduha kugira ngo tumenye neza ingamba zo kwita kuri kino cyorezo. Hari aho twageze tugasanga hari abafite umuriro, hari abarimo gukorora tukabaha imiti, tukabagira inama yuko bagomba kubyitwaramo”.

Asobanura ko umuntu ugaragaweho ubwandu mu gihe basuzumye bifashishije igipimo kihuse (Rapid Test) barongera bagafata ikindi gipimo kugira ngo barebe niba adafite bwa bwoko bwihinduranije.

Ati: “Ayo makuru na yo turayakeneye kugira ngo tumenye uko icyorezo kimeze”.

Sr Dative Nikuze, umubikira wo mu Muryango w’Incuti z’Abakene ubarizwa mu kagari ka Gatenga mu murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yishimiye gupimwa COVID-19 muri ibi bihe bya Guma mu Rugo.

Yagize ati: “Igikorwa cyo gupima COVID-19 muri ibi bihe bya Guma mu Rugo byanshimishije kuko abantu baramenya aho bahagaze bahere ko bamenya uko birinda kugira ngo abo mu rugo babe bazi ko ari bazima cyangwa uyu ararwaye tumufate dutya”.

Kalisa Patrice, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugero, mu Kagari ka Kibagabaga, mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo, na we avuga ko bakimara kubona ubutumwa bwo kwipimisha COVID-19 byabashimishije.

Ati: “Tukibona ubu butumwa byaradushimishije cyane kuko hari abantu bashoboraga kwipimisha bagasanga amafaranga ari menshi ariko kuba Leta yadutekerejeho buri wese akipimisha kandi ku buntu ni ibintu byadushimishije”.

Asobanura ko bababwiye ko bafata ingo 15%, gufata ingo 15% ntabwo ngo bagombaga gufata ingo ziri hamwe.

Yagize ati: “Twafataga urugo rumwe, tugasimbuka ingo eshanu tugafata urwa gatandatu kugira ngo tuzamenye isura y’umudugudu wose”.

Mugorewera Ancille, Umukecuru w’imyaka 80 wo mu murenge wa Kibagabaga, arashishikariza abakuze kwipimisha COVID-19 muri iki gihe cya Guma mu Rugo.

Ati: “Abakuze nabagira inama ko baza bakipimisha. Ni yo umuntu ashaje agomba kubaho kugeza igihe Imana izabishakira”.

Hari amakuru ducyesha Imvaho Nshya avuga ko kuri site ya Gatenga mu kagari ka Gatenga mu murenge wa Gatenga, saa tanu hari hamaze kuboneka abantu bane banduye COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uretse mu Mujyi wa Kigali ko no mu tundi turere turi muri Guma mu Rugo harimo kubera igikorwa cyo gupima abaturage COVID-19.

Abamaze kwandura kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda bagera ku 52,552. Ibipimo bimaze gufatwa kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda ni 1,762,774 birimo 8,127 byafashwe mu masaha 24 ashize. Abamaze kugikira ni 37,210 mu gihe abakirwaye ari 14,716.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *