Umukobwa w’ikizungerezi witwa Moesha Boduong, usanzwe ari umukinnyi wa filimi n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga yahinduye izina yakira irye bwite rya Maurecia Babiinoti Boduong, nyuma yo kwakira agakiza.
Moesha yagaragaye asaba imbabazi abanya Ghana bose yashoye mu mwuga w’uburaya yaba abo yagushije bagasambana n’abakobwa yashakiraga abagabo bo gusambana bakabishyura amafaranga.
Uyu mukobwa yagize ati: “Mumbabarire abanya Ghana mwese ku bwo gushora abakobwa bakiri bato mu gusambana n’abagabo b’abakire.Imana imbabarire ibyaha byanjye.”
Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo kugurisha imodoka ye ya Ghc 261k Range Rover Evoque asigaye agenda muri taxi kugira ngo yitandukanye n’ubuzima bwose bw’umunyenga yabagamo.
Ati: ”Ubu nibwo nishimye cyane kurusha igihe natwaraga Range Rover nkazenguruka hose.Ntabwo nari nishimye.”
Uyu mukobwa yagiriye inama abakobwa bakiri bato ati “Abakobwa bato bose babonye ubuzima bwanjye bifuza kubaho nkanjye, ntabwo byoroshye”.
“Abakobwa bamwe baragenda bagapfa kubera abagabo babi baryamanye nabo.Aba bagabo bose icyo bakore n’ukudutwara icyubahiro bakadusigira agahinda”.
“Amafaranga yose baduha natwe twayakorera tumenye Imana, twakwishakira amafaranga yacu.”
Uyu mukobwa yavuze ko kubera ubuzima yabagamo yigeze gushaka kwiyahura yijugunye kuri etaje ndende yari ahagazeho.
Yavuze ko yakoreshaga ibiyobyabwenge bitandukanye birimo n’ibikomeye gusa ubwo buzima yarabwibagiwe yiyegurira Imana ndetse n’amafoto yari yarashyize kuri Instagram akurura abagabo yarayasibye.