Uburanga n’ikimero by’umukobwa uri mu rukundo na Yago bateranye imitoma bigatinda. Amafoto

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago kuri YouTube, yateranye imitoma n’umukobwa bivugwa ko bari mu rukundo usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America. 

Mu magambo aryohereye, Yago yataze bidasanzwe umukunzi we Rudakangwa Charly Esther uba muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Michigan. 

Mu magambo aherekejwe n’ifoto ye kuri Instagram, Yago yagize ati “Nakwandika igitabo cyose ku munsi wawe, uzi neza ibyo njye nawe twanyuranyemo, ukwiye byose mwamikazi, ubaye umwaka wose n’iminsi micye, ndishimira ubuzima bwawe kandi ni igihango cyacu, Charly ramba ubuntu bw’Imana bukubeho iteka ryose.” 

Uyu mukobwa na we utazuyaje yahise asubiza Yago mu magambo na yo yumvikano ikiryohera cy’urukundo. 

Ubwo yasubizaga kuri ubu butumwa bwa Yago, Rudakangwa Charly Esther yamusubije agira ati “Reka Imana ihabwe icyubahiro imyaka yindi myinshi, Imana ijye iteka iha umugisha umutima wawe utagereranwa, urakoze cyane ku bw’imirimo y’amaboko yawe n’ibindi byose, icyo nakubwira uri umuntu udasanzwe.” 

Hari abahise batanga ibitekerezo kuri aya magambo yuje urukundo yari amaze kuvugwa hagati y’aba bombi, barimo Aline Gahongayir wahise abifuriza imigisha myinshi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *