Uburiri bwari bwatose! Umukobwa w’imyaka 28 yaryamanye n’umusore, arangije ajya kubwira RIB ko yafashwe kungufu

Uburiri bwari bwatose! Umukobwa w’imyaka 28 yaryamanye n’umusore w’imyaka 30 bakoranaga, arangije ajya kubwira RIB ko yafashwe kungufu 

Umusore wakoraga muri hoteli imwe yo mu karere ka Nyanza yatawe muri yombi na RIB ashinjwa gufata kungufu umukobwa bakoranaga. 

Amakuru avuga ko uyu musore uri mu kigero k’imyaka 30 hamwe n’uyu mukobwa uri mu kigero k’imyaka 28, banyweye inzoga nyinshi bagasinda, bakageza saa cyenda z’ijoro bakiri kunywa. 

Ubwo aba bombi bari basinze, umukobwa yagiye mu cyumba araramo, n’umusore aramukurikira, nibwo ibyo byabaye. 

Mu gitondo umusore yabyutse ataha mu mu nzu yararagamo iri hanze ya hoteli. Ubwo ni nabwo umukozi ukora amasuku yageraga ku cyumba kiraramo wa mukobwa. 

Uyu mukozi yasabye uwo mukobwa gufungura ngo akore amasuku ariko umukobwa arabyanga, nibwo yahise yifungurira ageze mo imbere asanga umukobwa yasinze, uburiri butose, ndetse umukobwa afite amaraso ku mubiri we. 

Ababyeyi b’uyu mukobwa ubwo bamenyaga uko byagenze baje kumuhata ibibazo bamubaza uko byagenze, kuko yabuze uko abibasobanurira, ababwira ko yafashwe kungufu n’uwo musore. 

Uyu mukobwa yanabwiye RIB ko yafashwe kungufu, ubu umusore yatawe muri yombi, ndetse n’umukobwa yasezerewe ku kazi nkuko byatangajwe n’umukoresha wabo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *