FERWAFA yavuze ku mukinnyi wa AS Kigali wakoze ku myanya y’ibanga y’Umusifuzi Umutoni Aline bigaca igikuba ku mbuga nkoranyambaga

Umuvugizi wungurije w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Karangwa Jules yavuze ko nta hohoterwa Akayezu Jean Bosco ukinira AS Kigali yakoreye Umusifuzi Umutoni Aline, ubwo yamukoraga mu gituza agiye kumuha ikarita y’umuhondo. 

Karangwa yabitangarije The NewTimes, avuga ko raporo y’umusifuzi iterekana ko yahohotewe n’umukinnyi. 

Yagize ati “Twarebye muri raporo y’umusifuzi, ntiyigeze yerekana ko yahohotewe n’umukinnyi. Twavuganye n’umusifuzi atubwira ko umukinnyi atigeze amukoraho.” 

Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Ukuboza 2023, ubwo AS Kigali yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. 

Akayezu Jean Bosco yari yahawe ikarita ya mbere y’umuhondo ku munota wa 62, kubera gutinda kurengura umupira, ashaka kurya iminota kuko AS Kigali yari iyoboye umukino n’ibitego 2-1 imbere ya Rayon Sports. 

Uyu mukinnyi yataye umuserebeko Tuyisenge Arsène hafi y’urubuga rw’amahina, ahagana muri koruneri, umusifuzi Umutoni Aline asifura iri kosa ndetse benshi bari muri stade bahise bahagurukira icya rimwe, basabira Akayezu ikarita itukura dore ko uretse kuba yari asanzwe afite indi y’umuhondo, yabanje kudunda umupira hasi agaragaza ko atishimiye icyemezo gifashwe. 

Akayezu yibutse ko ibyo akoze bishobora kumuhesha ikarita y’umutuku yihutira kwegera umusifuzi amutakambira ngo atamuha umuhondo wa kabiri, ari nako akora ku mufuka w’umupira ngo adakuramo ikarita, ariko ntibyagira icyo bitanga kuko byarangiye asohowe mu kibuga. 

Nyuma y’umukino, ababonye amafoto ya Akayezu asa n’ufashe mu gituza [ahagana ku mabere ari naho Umutoni Aline yari yabitse ikarita], agerageza kumubuza gukuramo ikarita yari kuba iya kabiri y’umuhondo, batangiye kuvuga ko yamuhohoteye ndetse bigarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga. 

Icyo gihe uyu musifuzi yavugaga ko nta kibi cyamubayeho, atigeze abwirwa nabi n’umukinnyi, icyabaye ari uko yageragezaga kumusaba imbabazi ngo atamuha ikarita kuko yari guhita asohoka mu kibuga. 

Ku rundi ruhande, Akayezu Jean Bosco yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko ibyabaye buri wese ari kubibona uko abishaka ariko atakoze ku musifuzi ku bushake, ahubwo yamusabaga kumubabarira ntamuhe ikarita. 

Mu busanzwe gukora ku musifuzi ntabwo ari ikibazo ahubwo kiba cyo bitewe n’aho wakoze cyangwa umutima wabikoranye kuko umupira w’amaguru ari umukino abantu bakina bakoranaho. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *