Uburyarya bw’abo mu Burengerazuba: Ufite demokarasi iyo ubakorera, umunyagitugu iyo ukorera abaturage bawe

Ububi bw’abo uburengerazuba bw’isi bwakomeje kuvuga ko bushyigikiye, mu bice bitandukanye, buramutse buhawe agaciro, twagira imitegekere mpuzamahanga ya kimuntu kurushaho. Itari nk’iyi imeze nabi dufite uyu munsi.

Jenoside yateguwe imyaka myinshi mu Rwanda. Banki zo mu bihugu byo Burengerazuba bw’Isi zarifashishijwe mu gutumiza imihoro. Abo mu Burengerazuba bw’Isi batoje abasirikare bakoze Jenoside.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije buri wese yitwaye mu buryo butunguranye kandi bubabaje.

Ntibashoboye gufata icyemezo ku cyo bakwita ibyaberaga mu Rwanda, kandi byose byaberaga mu maso yabo byoroshye kubibona. Barabibonaga byose uko byakorwaga bifashishije za satellite zabo bari berekeje ku Rwanda. Nyuma baje kwemera guhindura imvugo bemeza ko ari Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Uko u Rwanda rwubaka umubano warwo na buri mufatanyabikorwa ufite intego nziza, abo mu Burengerazuba bw’Isi babibonye nk’ibitari mu nyungu zabo. Mbere na mbere, itegeko ryabo ni ’korana nanjye atari ibyo ntugire undi mukorana’.

Nubwo gukorana nabo bituma ukomeza kubasaba ubufasha ubuziraherezo.

Mu buryo butunguranye cyane, abo mu Burengerazuba bw’Isi bahinduye umurongo, bavuga ko ibyabaye mu Rwanda atari Jenoside yakorewe ubwoko runaka ahubwo ari ’Jenoside yo mu Rwanda’.

Hambere ubwo icyiswe intambara yo kurwanya iterabwoba yatangiraga, u Rwanda nk’igihugu ubwacyo cyari cyarashegeshwe n’iterabwoba ryatewe inkunga kandi rigategurirwa mu mahanga, rwashyigikiye uwo murongo wasaga n’uwumvikanyweho n’Isi yose wo kurandura iterabwoba mpuzamahanga.

Nyamara, ubwo umutwe w’iterabwoba winjiraga ku butaka bw’u Rwanda mu 2018 ukica, ukamugaza abaturage ndetse ugasahura, ba bandi u Rwanda rwari kumwe na bo mu kurwanya iterabwoba barahindukiye ibyo bikorwa babyita ’guharanira uburenganzira bwa muntu’.

Perezida Kagame yabishyize ku mugaragaro mu ijambo yavuze kuwa 7 Mata umwaka ushize ubwo igihugu cyatangiraga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Abanyarwanda ntibashobora kwihanganira kwemera ko iyo mikino mibi ikomeza gukinirwa ku butaka bwacu, ntibizashoboka na rimwe”.

“Abenshi mu bakora ibyo bikorwa babona inkunga y’amahanga ngo bice abaturage b’inzirakarengane ndetse banahungabanye ubukungu bwacu”.

“Bamwe muri aba bantu bumva ko bari mu mwanya wo kutwigisha amasomo menshi, icyo demokarasi ari cyo, ubwigenge, amahame y’uburenganzira bwa politiki n’ubwa muntu ariko bigacumbikira abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, cyangwa bakinafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibyo bakora bikitirirwa ko ari “Abantu bagamije kugeza u Rwanda kugera ku rwego rw’iterambere rutarageraho”.

Perezida Kagame yasoje avuga ko ’hari ibirego ubwira ibihugu byakiriye abo bantu ko ari abanyabyaha bishe abantu, basahuye, bafashe ku ngufu, bakoze ibyaha bitandukanye kandi dufite ubushobozi bwo kubaburanisha.

Ariko bakavuga ngo ’oya’, ni abanenga ubuyobozi bw’u Rwanda, baharanira uburenganzira bwabo”.

Igiteye impungenge kuri ibyo byose ni uburyo umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba, Paul Rusesabagina, yagiye yemerera abaterankunga be mu mashusho yo kuri YouTube ko bagabye ibitero ku basivili ngo bahatire guverinoma y’u Rwanda kujya mu biganiro.

Ariko mu maso y’abo mu Burengerazuba bw’Isi, Rusesabagina ni impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Ugendeye ku magambo ya Perezida Kagame, uburyarya no gusebanya bigaragarira mu mvugo zibogamye ni ibintu bitangaje. Ku mugabane wa Afurika, u Rwanda ni igihugu bigoranye ko cyibasirwa n’aya mayeri. Ni ikintu tudakwiye kandi tutazemera na busa.

Ibimenyetso by’uko Jenoside yarimo ikorwa byabaye igikoresho cya politiki ku byiciro bimwe by’abo mu burengerazuba bw’Isi. Ingero ni nyinshi nta mpamvu yo kuzirondora hano.

Demokarasi ni ikindi kiri muri ibyo bikoresho. Nanone nk’uko byasobanuwe na Perezida Kagame mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo bavuga kuri demokari bashingira ku buryarya.

Kagame yabisobanuye neza cyane agira ati “Uko mbizi, hariho uburyo butatu bw’imiyoborere ku isi: Uburyo bumwe ni ibyo bita demokarasi, ubundi ni ibyo bita kuyoboza igitugu, nyamara hagati aho, uburyo bwa gatatu batajya bavuga kandi bufite imbaraga, ni uburyarya. Ni ubwo buryo butatu”.

Ibibazo rusange by’Isi yose n’ibibangamiye abaturage byaragabanyutse, ugomba gukora ibyo dushaka cyangwa tuzakwite umunyagitugu, cyangwa uhonyora uburenganzira bwa muntu. Iyi ni iturufu yakoreshejwe mu kurwanya abayobozi batandukanye kandi bigerwaho.

Kuri twe mu Rwanda, tugomba gutsimbarara byimbitse ku cyo dufite. Umuyobozi ufite ubushake bwo kuba yashyira ubuzima bwe mu kaga ku bw’inyungu z’igihugu. Ntabwo twigeze tugira umuyobozi nk’uyu ufite ubutwari nk’ubu.

Source: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *