Umunyamategeko wirukanwe mu Rwanda yabonye ikimenyetso gishya ku izanwa rya Rusesabagina?

Umubiligi wari wirukanwe mu Rwanda akaba asanzwe yunganira Paul Rusesabagina mu mategeko, Vincent Lurquin, avuga ko afite ikimenyetso gishya cyerekeye ku buryo yageze muri iki gihugu ubwo yatabwaga muri yombi.

Mu mpera za Kanama 2020 ni bwo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Rusesabagina, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali avuye i Dubai.

Busingye Johnson icyo gihe wari Minisiteri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, yasobanuye ko Rusesabagina yageze mu Rwanda ubwo yibwiraga ko arimo kwerekeza mu Burundi, yabanje gushukwa n’inshuti ye y’umuvugabutumwa.

Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera muri Gashyantare 2021, Busingye yabajijwe uwishyuye urugendo rugeza Rusesabagina i Kigali, asobanura ko Leta y’u Rwanda ari yo yishyuye.

Yagize ati: “Leta yarishyuye! Nakubwiye ko hari umuntu wari umaze igihe kinini akorana na Rusesabagina, wagiraga uruhare mu iperereza ryacu, wemeye kumuzana, ubwishyu rero bwari ubwo kumufasha kugeza Rusesabagina mu Rwanda”.

Rusesabagina yaraburanishijwe mu mizi mu rukiko rukuru yunganiwe n’abanyamategeko barimo Me Gatera Gashabana, ariko bigeze muri Werurwe 2021 yikura mu rubanza, asobanura ko nta butabera yiteze, nyuma yo kwangirwa kujya kuburanira mu Bubiligi yemeza ko ari mu gihugu cye.

Muri Kanama 2021, Me Lurquin wari usanzwe yunganira Rusesabagina mu gihe yari mu Bubiligi akorwaho iperereza, yaje mu Rwanda yifashishije viza (visa) y’ubukerarugendo, ariko aza kugaragara mu rukiko yambaye umwambaro w’akazi, yiteguye kunganira uyu mufungwa.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rushingiye ku kuba ufite viza y’ubukerarugendo nta kazi kamwinjiriza yemerewe gukorera mu gihugu yasuye, rwafashe icyemezo cyo kwirukana Me Lurquin tariki ya 21 Kanama 2021, aherekezwa n’abapolisi bamugeza ku kibuga cy’indege.

Me Lurquin kuri uyu wa 20 Mata 2022, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, cyitabiriwe n’abarimo Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina uri mu bayoboye ubukangurambaga busaba ko afungurwa.

Uyu munyamategeko yavuze ko afite ikimenyetso gishya gihamya uburyo ‘umwenegihugu w’u Bubiligi’ Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, yita ‘ishimutwa’.

Iki kimenyetso Me Lurquin yavuze ko ari fagitire (facture/invoice) y’ubwishyu bw’urugendo rw’indege, y’ikigo cyigenga cyo mu Bugiriki hagati ya tariki ya 19 n’iya 28 Kanama 2021.

Me Lurquin yasobanuye ko iyi fagitire yabonywe n’umucamanza w’u Bubiligi wakoraga iperereza ku ishimurwa rya Rusesabagina. Icyo gihe ngo iperereza ryanakorerwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Uyu munyamategeko agiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu gihe hakomeje ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina “ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi n’uburenganzira bwo gutura muri USA” afungurwa, na nyuma y’aho muri Werurwe 2022, uyu mufungwa akatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko rw’ubujurire.

Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina Paul kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe igihano avanwa ku myaka 20, ahanishwa 15.

Ni umwanzuro wasomwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Mata 2022. Rusesabagina Paul na bagenzi be 20 baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Ni umwanzuro ku bujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butanyuzwe n’ibihano Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwahaye bamwe mu baregwa.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Mu isomwa ry’urubanza rwo ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, Nsabimana Callixte Sankara ahabwa icy’imyaka 20.

Ni umwanzuro Ubushinjacyaha bwahise bwerekana ko butishimiye ndetse burawujuririra.

Uretse Ubushinjacyaha, abaregera indishyi bagera kuri 98, na bamwe mu baregwa na bo barajuriye. Ku wa 17 Mutarama 2022, ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangiye kuburanisha ubujurire muri uru rubanza.

Umwanzuro kuri ubu bujurire wagombaga gusomwa ku wa 21 Werurwe 2022 ariko urasubikwa nyuma yo gusanga iminsi 30 Urukiko rw’Ubujurire rwihaye idahagije ngo rube rwasoje kwandika urubanza.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *