Ubusesenguzi kuri Guverinoma y’u Rwanda: Amaraso mashya, minisitiri umwe umaze imyaka irenga 10…

Abongereza baravuga ngo ‘Old is Gold’, uko umuntu agenda akura amera nk’umuvinyo, agaciro, ubumenyi n’ubunararibonye bye biriyongera n’aho akenerwa hakaba henshi.

Icyakora, ukurikije umuvuduko Isi igenderaho hari aho bidashoboka kujyana n’abakuze gusa, hakenera abasore n’inkumi b’ibigango bashoboye gusunika, ibintu bigahinduka.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho ubwo yarahizaga Guverinoma ya mbere muri manda ye nshya, tariki 31 Kanama 2017.

Icyo gihe yagize ati: “Uko imyaka igenda ihita niko dusabwa byinshi birenze ariko ni nako dufite byinshi duheraho mu bushobozi tumaze kubaka kugira ngo bishoboke”.

Ukurikije amasura yari agize Guverinoma yabibwiye icyo gihe, n’abari muri Guverinoma kuri ubu, uhita ubona ko umuvuduko Isi iriho, n’uwo u Rwanda rukeneye ngo rugere aho rugera bikomeje kuba byinshi.

Ni gake kuri ubu kubona abaminisitiri b’ibigugu, bamwe bajyaga muri Minisiteri zimwe na zimwe bakazirusha amazina rimwe na rimwe na bagenzi babo bakabatinya, bameze nka ba ba’anciens’ bo mu mashuri yisumbuye.

Guverinoma y’u Rwanda kuri ubu irimo amasura mashya cyane kuko benshi mu bayigize binjiyemo nyuma ya 2017.

Kuri ubu, ibigugu bigenda bishyira muri Guverinoma, amaraso mashya yongerwamo buri munsi.

Nko mu baminisitiri 22 bari muri Guverinoma, umwe gusa niwe urengejemo imyaka icumi.

Uwo ni Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta umazemo imyaka 14 uhereye mu 1997 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ubuzima.

Nubwo ari we umaze muri Guverinoma igihe kinini, yagiye avamo akongera akagarurwamo.

Dr Biruta guhera mu 1997 kugeza 1999 yari Minisitiri w’Ubuzima avamo aba Minisitiri w’imirimo rusange, gutwara abantu n’itumanaho kugeza mu 2000.

Yongeye kugarurwa muri Guverinoma mu 2011 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Uburezi, akomereza muri Minisiteri y’Umutungo kamere yaje guhinduka iy’ibidukikije mu 2017. Dr. Vincent Biruta yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga guhera mu Ugushyingo 2019.

Uwagwaga mu ntege Dr Biruta mu kumara igihe kinini muri Guverinoma ni Ambasaderi Claver Gatete wari umazemo imyaka icyenda. Uyu na we aherutse gusimburwa na Dr Nsabimana Ernest muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo.

Abandi bantu baza hafi mu kuramba muri Guverinoma bamazemo imyaka umunani.

Ni batatu gusa barimo Minisitiri w’Ibidukikije Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya wigeze kuba muri Guverinoma ari Minisitiri w’Uburezi hagati ya 2006-2008 na Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango kugeza mu 2011.

Yongeye kujya muri Guverinoma mu Ugushyingo 2019 ari Minisitiri w’Ibidukikije.

Mu bandi bamaze imyaka umunani muri Guverinoma harimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana winjiyemo mu 2014 na Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika, Judith Uwizeye wabaye na Minisitiri w’umurimo.

Abaminisitiri bari mu cyiciro cya gatatu mu kuramba muri Guverinoma, ni abayinjiyemo mu 2017 batangiranye na Manda nshya ya Perezida Kagame.

Abo bamazemo imyaka itanu barimo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Marie-Solange Kayisire, Minisitiri w’Umuco n’urubyiruko Rosemary Mbabazi na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Fanfan Kayirangwa Rwanyindo.

Muri Guverinoma kandi harimo abaminisitiri batatu bamazemo imyaka ine, umwe amaze imyaka itatu, bane bamazemo ibiri naho umwe amazemo imyaka itanu.

Guhindura abagize Guverinoma biri mu bubasha bwa Perezida wa Repubulika, akurikije ibikenewe n’ibyo yemeye kugeza ku baturage bamutoye.

Sheikh Abdul Karim Harerimana, umwe mu nararibonye z’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko guhera mu 1994, Guverinoma y’u Rwanda itakunze kubamo abantu bamaramo igihe kinini cyane.

Yavuze ko kuba umuntu yavanwa muri Guverinoma atamazemo kabiri, bituruka mu bushishozi bwa Perezida, akabona aho kumureka ngo yangiza byaba byiza avuyemo.

Ati: “Hari n’ubwo ashobora kuba amaze gushyiraho umuntu amwizeye, yageramo amezi atandatu akabona bisubiye inyuma, agafata icyemezo aho kugira ngo ahemukire abanyarwanda kuko imvugo ye niyo ngiro. Hari n’aho avuga ati uwamuvana aha nkamushyira hariya niho yakora neza kurusha ahandi”.

Sheikh Harerimana yavuze ko kuri Perezida urajwe ishinga n’iterambere ry’imibereho y’abaturage “adategereza ko ari abaturage bavuga bati hariya nta kigenda”.

Kugeza ubu abenshi mu bagize Guverinoma baracyari bato ndetse abenshi imyanya barimo bafite ubumenyi bwo mu mashuri bujyanye n’ibyo bashinzwe.

Harerimana yavuze ko umuvuduko Isi igezemo, ukeneye abakiri bato bumva neza aho igana ari nayo mpamvu kubabona muri Guverinoma nta gitangaza.

Ati: “Ni ikintu cyiza kuko abantu bakuze nk’ikoranabuhanga hari ubwo tuba tutihutana naryo kubera ko ariko twakuze, icyo gihe abakiri bato barivukiyemo, barikuriyemo bagendana naryo, bituma iyo bari mu nshingano bagendana naryo”.

“Nta cyangirika rero kuko iyo kigiye kwangirika nibwo ujya kumva Perezida yatabaye kuko aba akurikirana buri kantu kose”.

Abatindamo hari impamvu…. Nubwo atari benshi, ariko kumara imyaka igera cyangwa isaga umunani muri Guverinoma ihindurwa kenshi, si ibintu byo kurenzwa ingohe.

Sheikh Abdul Karim Harelimana wigeze no kuba muri Guverinoma nka Minisitiri w’Umutekano, yavuze ko nta kimenyane muri Guverinoma y’u Rwanda, kuko kwihanganira amakosa bitabamo.

Niho yahereye avuga ko abarambyemo ari uko baba bagerageza kubahiriza inshingano zabo.

Ati: “Ijisho ry’umusaza riba rihari nta kwirara, iyo wangije ntabwo ushobora gutindamo ntibibaho. Buriya abatindamo ni uko hari ibyinshi byiza biba bihari. Umwanya wo kwangiza wo ntawo”.

Inkuru ya IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *