Ubushinjacyaha bwasabiye Umuganga ukekwaho gusambanya no kwica umwana w’imyaka 17 gufungwa burundu.

Kuwa 8 Werurwe 2022, Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze Ubushinjacyaha bwasabiye umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu uregwa gusambanya Iradukunda Emelance w’imyaka 17, gushaka kumukuriramo inda no kumwica , gufungwa burundu.

Ni mu rubanza rwaburanishijwe mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuko uregwa yari muri Gereza ya Musanze.

Urukiko rwatangiye rusoma umwirondoro w’uregwa ndetse amenyeshwa n’ibyaha aregwa abazwa niba abyemera ariko uregwa abihakana byose.

Urukiko rwahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure uko ibyo byaha Muganga Maniriho akurikiranyweho byakoze n’ibimenyetso.

Bwavuze ko Maniriho aregwa ibyaha bitatu byo gusambanya umwana, kugerageza gukuriramo undi inda n’ubwicanyi bukozwe ku bushake yakoreye Iradukunda Emelance w’imyaka 17.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko icyaha cyo gusambanya Iradukunda cyakozwe na Maniriho, mu ibazwa yakorewe n’ubugenzacyaha we ubwe nk’umutangabuhamya n’uregwa yakiyemereye.

Ku bijyanye n’icyaha cyo kugerageza gukuriramo Iradukunda inda ngo yari yamuteye, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iki cyaha nacyo yacyiyemereye mu bugenzacyaha, ndetse anasobanura uburyo yabikozemo burimo kuba yarahaye Iradukunda amafaranga inshuro ebyiri ngo ajye gukuramo inda yari yamuteye.

Ngo yasobanuye ko yabikoze mu gusibanganya ibimenyetso byo gusambanya umwana kuko bigize icyaha, ndetse ngo yirindaga ko yazagirana ibibazo n’umukunzi we biteguraga kubana atinya ko ubukwe bwapfa.

Ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murina w’ibishyimbo by’umuturage kuwa 02 Ugushyingo 2020.

Muri uko gusaka Maniriho, ngo iwe habonetse umukeka uriho amaraso atabashije gusobanura iby’inkomoko yayo ubwo yabazwaga n’ubugenzacyaha, ndetse ngo habonetse inyundo bikekwa ko nayo yayifashishije mu kwica Iradukunda.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri Rwanda Forensic Laboratory byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka yapimwe bagasanga amwe afitanye isano n’aya nyakwigendera Iradukunda andi afitanye isano n’aya Maniriho.

Ibi nibyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba Urukiko kwemeza ko iki cyaha gihama Maniriho cyane ko ibyaha Maniriho yakoze ari impurirane mbonezamigambi, akazahabwa igihano kiremereye kurusha ibindi cyo gufungwa burundu.

Urukiko rwahaye umwanya Maniriho ngo agire icyo avuga ku byaha ashinjwa n’ibihano yasabiwe n’ubushinjacyaha, maze avuga ko ibyaha aregwa byose abihakana ndetse ko n’inyandiko yakorewe n’Ubugenzacyaha atayemera kuko yemeye ibyaha nyuma yo gukorerwa ibikorwa birimo ibibabaza umubiri.

Ku ruhande rw’abunganira Maniriho uko ari babiri bo bari mu Rukiko nabo basobanuye icyaha ku kindi umukiriya wabo aregwa, aho bavuze ko icyaha cyo gusambanya Iradukunda nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze ngo basobanure uko cyakozwe, aho cyakorewe ndetse n’igihe byabereye.

Ku cyaha cyo gukuriramo undi inda, umwunganizi wa Maniriho yavuze ko atari gutanga amafaranga yo kujya gushaka abamukuriramo inda kandi nawe ari umuganga, azi imiti yakwifashisha abimukorera ndetse akanamwisuzumira kugira ngo amenye ko yavuyemo atiriwe yitabaza abandi baganga.

Ku bijyanye n’icyaha cyo kwica ku bushake, bavuze ko kuba barasanze umurambo wa nyakwigendera uzirikishijwe umugozi usa n’uwo basanze kwa Maniriho bitaba ikimenyetso ngo kuko abantu bashobora kugura ibintu bisa batabigiyeho umugambi, bongeraho ko nta maraso basanze kuri iyo migozi, ndetse ko umurambo ubwo wajyanwaga kwa muganga utigeze upimwa na rimwe ngo bagaragaze icyamwishe.

Ku bijyanye n’amaraso yasanzwe ku mukeka kwa Maniriho abunganizi be bavuze ko bidasobanutse ko amaraso amwe byagaragara ko ari aya nyakwigendera Iradukunda ngo cyane ko ubwo umurambo watoragurwaga nta bikomere wari ufite usibye kuba wari waratangiye kwangirika, ndetse ngo umurambo bigaragara ko wari wanizwe, ngo uwanizwe ntava amaraso.

Ikindi ngo ntihagaragazwa uko Maniriho yavuye ayo maraso basanzeho ngo wenda bavuge ko mbere yo kumwica barwanye agakomereka cyangwa indi mpamvu yamuteye kuva ayo maraso.

Abunganizi kandi basoje basaba Urukiko ko ubushinjacyaha bwazagaragaza inyandiko nyayo igaragaza aho Iradukunda Emelance yavukiye, aho kwerekana icyangombwa cy’amavuko kuko kitashingirwaho bemeza ko yari afite imyaka 17 ngo kuko ashobora kuba yari ayirengeje.

Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha kugira icyo bwongera ku bwiregure bw’uregwa n’abamwunganira.

Umushinjacyaha yongeye gushimangira ko uregwa batunguwe no kumva ahakana ibyaha we ubwe yiyemereye, asaba Urukiko kugendera no ku zindi manza zagiye zicibwa batanga urugero k’urwaciriwe mu rukiko rw’ikirenga mu 2018, aho ku bantu babanje kwemera ibyaha mu bugenzacyaha ariko bagera mu rukiko bakabihakana, ko icyo gihe bidakuraho ko aba yariyemereye icyaha kiba gikwiye kumuhama.

Yakomeje avuga ko iby’ayo maraso yasanzwe ku mukeka wabonetse kwa Maniriho yapimwe n’abahanga muri byo, bemeza ko afitanye isano na nyakwigendera Iradukunda na Maniriho, kandi ko kuba yaragaragaye ku mukeka wari kwa Maniriho kandi uwe asanganywe mu nzu ye nyuma hakaza kuboneka Iradukunda yapfuye ari ikimenyetso ko byakozwe na Maniriho, kuko nta kuntu ayo maraso yaba yarageze iwe Iradukunda atahageze.

Ku bijyanye n’inyandiko nyayo y’amavuko ya Iradukunda, ubushinjacyaha bwemereye urukiko ko mu gihe cyose izakenerwa mu gutanga ubutabera ngo barenganure urengana, izashakwa vuba igashyikirizwa urukiko mbere y’uko urubanza rusomwa.

Nyuma yo kumva impande zombi yaba uregwa n’abamwunganira ndetse n’ ubushinjacyaha, urukiko rwapfundikiye urubanza, rutangaza ko ruzasomwa kuwa 06 Mata 2022 saa Cyenda z’amanywa.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *