Ubutabazi ingabo z’u Rwanda zakoresheje muri Mozambique burifuzwa no muri Sahel

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) na bamwe mu bayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika basabye ko uburyo bwakoreshejwe ubwo u Rwanda rwatabaraga muri Mozambique na Centrafrique, bwakoreshwa mu kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Sahel.

Sahel ni agace kagizwe n’ibihugu byiganjemo ibyo mu Majyaruguru ya Afurika no mu Burengerazuba birimo Mali, Burkina Faso, Cameroun, Mauritania, Niger, Nigeria, Senegal na Tchad.

Imyaka igiye kuba icumi aka gace kibasiwe n’imitwe y’iterabwoba yavutse mu isenyuka rya Libya ubwo Muammar Gaddafi yakurwaga ku butegetsi, ndetse n’itsindwa ry’umutwe wa IS muri Iraq na Syria aho wahise wimurira ibirindiro muri Libya n’ibihugu biyegereye.

Ibi byaje byiyongera ku ntege nke z’ibihugu byo muri Sahel mu gukingira abaturage babyo dore ko uduce tumwe na tumwe nko muri Mali, Niger, na Burkina Faso nta nzego z’umutekano zihagaragara.

Ubukene buranuma, benshi mu rubyiruko nta cyizere cy’ejo hazaza ari nabyo bituma bemera kwinjira muri iyo mitwe y’iterabwoba.

Kugeza ubu miliyoni z’abaturage zavuye mu byabo mu gihe ibihumbi by’abandi bishwe n’ibitero bya hato na hato by’iyo mitwe. Nk’umwaka ushize wonyine, abaturage 6500 bishwe n’ibitero by’iterabwoba muri Burkina Faso, Mali na Niger mu gihe abasaga miliyoni 13.4 bahunze.

Hakozwe byinshi mu guhangana n’ikibazo ariko amazi asa nk’ayarenze inkombe, ingabo z’ibihugu bigize Sahel ntabwo zifite ubushobozi bwo guhangana n’ikibazo zonyine.

Mu kiganiro abayobozi b’ibihugu birimo Senegal, Guinée Bissau, Niger n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, baherutse kugirana na RFI, bamwe muri bo bagaragaje ko hakenewe ubundi buryo bwo guhangana n’iterabwoba muri Sahel.

Perezida wa Sénégal, Macky Sall yavuze ko nko muri Mali hari ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSMA) ariko iyo asesenguye ubutumwa bwazo, asanga budatanga umusaruro.

Ati: “Mbona ko guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke kuri Sahel hadakenewe misiyo yo kubungabunga amahoro. Dukwiriye gufasha ibihugu bigatanga ingabo no kuziha ibyangombwa byose bituma zijya ku rugamba kurwana”.

Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni, ntabwo ziba zemerewe kurwana keretse igihe zenderejwe.

Ibi Macky Sall asanga atari byo mu bice nka Sahel aho imitwe y’iterabwoba igaba ibitero buri munsi.

Yavuze ko hakenewe ingabo zihangana n’iyo mitwe nkuko u Rwanda rwabikoze mu bihugu nka Mozambique.

Ati: “U Rwanda ruri kubikora muri Mozambique hamwe n’ibindi bihugu bya SADC, Sénégal yigeze kubikora ifatanyije na CEDEAO muri Guinée Bissau na Gambia”.

Perezida Sall yavuze ko hari ubushake ku bihugu byinshi byo muri Sahel ndetse na Afurika Yunze Ubumwe, ariko ko nta bushobozi, mu gihe umuryango mpuzamahanga usa n’utabiha agaciro.

Ati: “Ntabwo ijwi ryacu ryumvikana kuko turi mu mikorere mpuzamahanga ishingiye ku busumbane, ni nayo mpamvu turi guharanira ko habaho imiyoborere mpuzamahanga ishingiye ku buringanire haba mu buryo bw’amikoro”.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yavuze ko ikibazo cy’iterabwoba muri Sahel gikwiriye kuba mpuzamahanga kuko nibitagenda gutyo, kizakwira Isi yose.

Ati: “Hashize imyaka icumi dutakamba. Hari igihe nari ndi muri Loni marayo iminsi itanu ndi mu biganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, tuza kubyumva kimwe ko hari ikibazo muri misiyo zo kugarura amahoro za Loni”.

“Reba nko muri Mali, Minusma ikoresha asaga miliyari ebyiri z’Amadolari ku mwaka. Twabasabye miliyoni 500 z’Amadolari kugira ngo ingabo z’ibihugu byo muri Sahel zijye kurwana, ntitwayabonye […] Ibi ni iterabwoba, hakenewe ubushobozi bwisumbuyeho. Ikibazo cyatangiriye mu majyaruguru ya Mali mu 2012 ariko dore cyakwiriye hirya no hino muri Afurika”.

Mu gihe umuryango mpuzamahanga utarabona ubwihutirwe bw’iterabwoba muri Sahel, Mahamat yavuze ko hakenewe ubwitange bw’ibihugu bya Afurika, nk’ubwo u Rwanda rwagaragaje muri Mozambique na Centrafrique.

Ati: “Hakenewe ko tugira icyo dukora byihuse. Hari ibihugu bifite indege, hari ibihugu bikora ibikoresho bya gisirikare, hari ibihugu bifite amafaranga. U Rwanda rwatabaye muri Centrafrique, muri Mozambique na mbere y’uko SADC ijyayo! Ni ibintu bishoboka”.

Kugeza ubu ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ku bufatanye n’iz’icyo gihugu, zimaze kugarura mu maboko ya Leta uduce twari tumaze imyaka itatu twigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba.

Hakurikiyeho guhiga abagize iyo mitwe mu mashyamba bahungiyemo no gusubiza abaturage mu byabo.

Inkuru ya IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/Kc5CDmg7JgA

 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *