Ubwiza, Uburanga bya Josine Ngirinshuti, inkumi y’ikimero kidasanzwe igiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2021

Umukobwa witwa Josine Ngirinshuti, yahawe ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021, ahigitse bagenzi be bari bahatanye mu irushanwa ryari rimaze iminsi mike riba, abona n’itike yo guhagararira u Rwanda mu rizabera muri Philippines.

Ni nyuma y’uko uyu mukobwa w’ikimero yahigitse bagenzi be mu matora yo kuri internet yasojwe mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021. Uyu mukobwa yari ahatanye na bagenzi be 19.

Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye [Clemy Keza] utegura iri rushanwa rya Miss Earth Rwanda, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko Akanama Nkemurampaka kemeje ko Josine Ngirinshuti yegukana ikamba gashingiye ku bwiza, amatora yo kuri internet n’umushinga we ndetse n’uko asobanura umushinga yatanze.

Ngirinshuti wegukanye ikamba, mu matora yo kuri internet yari afite amajwi 37. 260. Umushinga we ugamije gukemura ikibazo cy’amafunguro amenwa na za Hoteli n’ibindi bigo bitandukanye.

Uyu mukobwa asobanura ko ibyo kurya bimenwa byangiza ikirekire, bityo ko ashaka gufatanya na Leta mu gutanga ubukangurambaga mu baturage, mu mashuri ndetse n’ahandi hahuriye imbaga kubigisha uburyo bashobora kurinda ibidukikije birinda kumena amafunguro basigaje.

Akomeza avuga kandi ko kumenya ayo mafunguro bajya bareba uko bayakusanya atarageza igihe cyo kumenwa, maze bakayaha abashonje kuko baba bahari bayakeneye.

Clemy Keza avuga ko andi makamba nka ‘Miss Air’, ‘Miss Water’ na ‘Miss Fire’ azatangwa mu birori bizaba nyuma, dore ko hazabaho no guhemba imishinga yahize indi y’aba bakobwa.

Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa cyane ko Cynthia Akazuba, ariwe waserukiye igihugu mu 2008.

Mu 2017 rwaserukiwe na Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Miss Igisabo” mu gihe mu 2018 Umutoniwase Anastasie ari we waryitabiriye mu gihe Ndekwe Paulette aheruka kuruhagararira mu 2019.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *