Uganda: Gen Muhoozi Kainerugaba mu nzira zimuganisha ku gusimbura se ku butegetsi? Yatangiye kwiyamamaza… Amafoto

‘Muhoozi Project’ ni imwe mu ngingo zagarutsweho cyane muri Uganda mu myaka ishize, yashakaga gusobanura umushinga mugari Perezida w’iki gihugu afite wo kuzasiga umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ku butegetsi.

Umushinga w’uko Muhoozi azasimbura Museveni watangiye kugarukwaho cyane mu 2013, ubwo Gen David Sejusa Tinyefuza wiyomoye ku butegetsi bwa Museveni yavugaga ko uyu ari umugambi muremure wa Perezida Museveni ndetse ko abasirikare bakuru batazawemera bazicwa.

Kimwe mu bimenyetso Gen David Sejusa yatangaga nk’igishimangira ibyo akora ni uburyo uyu muhungu w’imfura wa Perezida Museveni yakomeje kuzamurwa ubutitsa mu mapeti.

Uyu mugabo agaragaza ko mu myaka itageze kuri 25, Muhoozi ageze mu gisirikare afite ipeti rya Lieutenant General cyane ko nta n’intambara zikomeye yarwanye.

David Sejusa avuga ko kuba mu 2000 Muhoozi wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant ageze kuri Lieutenant General byanyuze mu kimenyane kigamije kumusiga ku ntebe yo kuyobora Uganda.

Ibijyanye na ‘Muhoozi Project’ byongeye kuburwa mu 2017, ubwo uyu mugabo yagirwaga Umujyanama wa Perezida mu bijyanye n’igisirikare.

Abazi neza iby’uyu mushinga bavuga ko kugira ngo Museveni ageze umuhungu we ku butegetsi azabanza kwigizayo abasirikare bakuru barwanye urugamba rwo kubohora Uganda ubundi akabasimbuza abakiri bato bari mu kigero cya Muhoozi kugira ngo bazabashe kumwumva.

Ni gahunda yatangiye mu 1997 ubwo Muhoozi ku giti cye yagiraga uruhare rwo gutoranya abasore 100 bigaga muri Makerere University kugira ngo bajye mu myitozo ya gisirikare azabe aribo baherwaho mu gukora umutwe w’Ingabo ushinzwe kurinda Perezida.

Uku niko byagenze kuko aba basore baratoranyijwe bagahabwa amasomo ya gisirikare mu myitozo yabereye i Kasenyi ku nkengero n’Ikiyaga cya Victoria.

Aba basore nibo bahereweho hashingwa ‘Presidential Guard Brigade’, gusa nyuma uyu mutwe waje guhindurirwa izina witwa ‘Special Forces Command (SFC)’ ndetse mu bihe bitandukanye Muhoozi yagiye ahabwa inshingano zo kuwuyobora.

Abari mu mutwe wa Special Forces Command ubu nibo bahabwa inshingano zikomeye zo kurinda ahantu hose Uganda ifite inyungu zidasazwe harimo no ku Kiyaga cya Albert aho Uganda igiye gutangira gucukura peteroli.

Uyu mutwe wiganjemo abasore bato bubaha kandi bagakunda Muhoozi. Ubu hari impugenge z’uko ushobora kumira ibikorwa byose by’Igisirikare cya Uganda, dore ko na Perezida Museveni aherutse gutangaza ko ashaka kuwugira ‘Brigade’. Kugeza ubu ugizwe n’abasaga ibihumbi 10.

Guha umutwe izi mbaraga bivuze ko umunsi Muhoozi azaba afite ubutegetsi azabasha kugira umubare munini w’abasirikare bakomeye bamuri inyuma, cyane ko hari amakuru avuga ko muri UPDF hakirimo abasirikare bakuru batamwiyumvamo.

Abakurikiranira hafi politike ya Uganda bavuga ko amahirwe y’uko Museveni yazongera kwiyamamariza kuyobora Uganda ari make cyane, bitewe n’imyaka agezemo kandi igikundiro cye muri iki gihugu kikaba kigenda kigabanuka umunsi ku munsi.

Kugira ngo yizere umutekano we birumvikana ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi agomba gusiga ku butegetsi umuntu utazamusagarira.

Birumvikana ko mu gihe iminsi iri kwihuta ngo Museveni ave ku butegetsi akwiye kuba ari gutegura uyu muntu ugomba kumusimbura no mu buryo bwa Politike.

Benshi aha niho bahera bemeza ko urebye akazi Muhoozi ari gukora muri iyi minsi, ushobora kugaheraho wemeza ko ari no kwihugura mu bya politike kugira ngo azabe umusimbura mwiza wa se.

Inshingano za Politike asa n’aho yazitangiye mbere gato y’uko agirira uruzinduko mu Rwanda rugamije gukemura ibibazo bya politike byari bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’uru ruzinduko, Muhoozi yasezeye mu gisirikare.

Mbere gato yagaragaye mu bikorwa bya politike, urugero ni nk’aho ku wa 31 Mutarama 2022, yakiriye Ambasaderi wa Ethiopia muri Uganda, Alemsehay Gelawu bagirana ibiganiro. Mu minsi mike yakurikiyeho yakiriye na Ambasaderi w’u Bufaransa, Jules-Armand Aniambossou.

Muri uyu murongo wa Politike, Muhoozi aherutse kugirana ibiganiro na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Mu 2021 hatangiye kugaragara Abanya-Uganda benshi biganjemo urubyiruko basa n’abari kwamamaza uyu mugabo nubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu ari mu 2026.

Abenshi muri aba bifashisha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter. Ni kenshi uzahura na hashtag igira iti: “Perezida wanjye mu 2026” cyangwa “Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga utahiwe”, izi ziba ziherekejwe n’ifoto ya Muhoozi.

Mu butumwa Lt Gen Muhoozi yandika kuri Twitter uzasaga hari benshi bandika bagaragaza ko ariwe uzayobora Uganda se namara kuvaho kandi ko bamubonamo Umukuru w’Igihugu mwiza.

Uretse ubu butumwa hari n’abatangiye gukoresha imipira yanditseho “My Next President”.

Uretse ibi Muhoozi, abinyujije kuri Twitter aherutse gutangaza amagambo yatumye benshi bakeka ko yaba ari guca amarenga y’uko koko ariwe uzasimbura se.

Ati: “Data, Perezida Museveni, yambwiye ko nk’umwana muto “nshobora kuzagera ikirenge mucye igihe naba mpisemo kubaho nabi kubera abaturage ba Uganda nk’uko yabikoze. Abagande bazifatira umwanzuro niba narateye ikirenge mucye”.

Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 47 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, Kenya no muri Suède.

Nyuma y’uko se afashe ubutegetsi mu 1986, Muhoozi n’umuryango we baratahutse, amashuri ye ayakomereza muri Uganda.

Yize mu mashuri atandukanye arimo Kampala Parents School, King’s College Budo na St. Mary’s College iherereye i Kisubi. Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1994.

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu Ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya Gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *