Hari impinduka nyinshi zitezwe mu murimo mu Rwanda mu myaka iri imbere zishingiye ahanini ku mashagaga y’urubyiruko ruri kwinjira mu kazi.
Abakiri bato bakunze kwitwa ‘Gen Z’ bisobanuye Generation Zoomers, bamaze kwinjira ku isoko ry’umurimo kandi imikorere yabo itandukanye n’iy’ibisekuruza byabanje ku isoko ry’umurimo.
Mbere yo kuvuga kuri iryo tandukaniro Gen Z yazanye ku isoko ry’umurimo tugomba kubanza gusobanukirwa abo ari bo.
Abashakashatsi bavuga ko Gen Z ari abantu bavutse hagati mu myaka ya 1990, ubwo ni nk’abavutse mu 1996 ukageza mu 2010.
Niba hari uwavutse mu 1999, uyu munsi afite imyaka 23. Ari mu kazi ako ariko kose kuko abenshi muri bo bize neza barangije na Kaminuza cyangwa se bayigeze kure.
Hambere aha, hari umusore ukiri muto bivugwa ko yateje intambara mu kigo kimwe cya leta, kuko babonye ari umuhanga karundura mu ikoranabuhanga ariko bagira ikibazo cy’uko atararangiza Kaminuza.
Inama y’Ubutegetsi y’icyo kigo yaricaye, ikora irengayobora imuha akazi kuko yamubonagamo ubushobozi. Ubu ku myaka ye itageze kuri 21, ahembwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Muri iki gihe hari ibintu uru rubyiruko rukora bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa kandi biragaragara ko izi mpinduka zizagumaho ndetse igihe kikagera bigahinduka ubuzima busanzwe.
Ubushakashatsi bwerekana ko mu 2025, Gen Z azaba ari 27% by’abantu bari ku isoko ry’umurimo kandi ko ubu bangana na 35% by’abaturage batuye Isi.
Biragoye cyane ku bakuru kumva ko abantu bakiri muri iyi myaka hari ibyo bari guhindura ariko birahari kandi bigaragara.
Ahazaza h’umurimo mu Rwanda no ku Isi, hashingiye ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. Internet ni yo iri ku ibere kandi urubyiruko rwumva neza imikorere yayo kurusha abakuze benshi bakiri muri ya mikorere tujya twita “analogue” mu gihe turi mu Isi ya “Digital”.
Kuba abakiri bato basigaye barambukiwe no gukoresha ikoranabuhanga, bibaha amahirwe menshi yo kwigarurira imirimo kurusha abakuru. Ibyo kandi binajyana n’uko barambukirwa n’impinduka mu buryo bworoshye kurusha abakuze.
Ubushakashatsi ku ishusho y’umurimo mu Rwanda bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu gihembwe cya gatatu cya 2021, bwerekana ko abari ku isoko ry’umurimo ari 7.749.905, muri bo 46,9% ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30.
Ubusanzwe akazi mu Rwanda gatangira Saa moya kakarangira Saa Kumi n’imwe. Umukozi wese yemerewe isaha imwe y’ikiruhuko iva Saa Sita kugera Saa Saba.
Akora iminsi itanu mu Cyumweru, akaruhuka ibiri, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Aho ibintu biri kugana, ntabwo Gen Z biteguye kwicara mu biro ayo masaha yose bakora ikintu kimwe.
Usigaye usanga bamwe bafite akazi gasanzwe ariko bakagira n’akandi ku ruhande bakora kugira ngo kabinjirize andi.
Pacifique Nyinawumuntu akora akazi ko kuvunja amafaranga muri Forex Bureau ariko ku ruhande akora ibijyanye n’ubwiza bw’abakobwa. Avuga ko gufatanya ibi bikorwa bibiri bimufitiye akamaro kandi hari aho bimugejeje.
Mu 2021 nibwo yatangiye kujya ashaka ibiraka ku ruhande byo gusiga abantu makeup. Ntashobora kwemera akazi kamufata amasaha yose ku buryo kamubuza icyo cyashara cyo ku ruhande.
Ubwo yaganiraga na IGIHE ducyesha iyi nkuru, yagize ati: “Nubwo ari bwo ngitangira iyo nkoze ngira icyo ninjiza kandi gifatika, nkomeje kubikora nabona inyungu irenze kurushaho”.
Hari abandi benshi muri uru rubyiruko bameze nka Nyinawumuntu, bakora ariko bakamenya no gushakishiriza ku ruhande ku buryo mu myaka iri imbere benshi bazaba bakora akazi karenze kamwe.
Uwamahoro Henriette akora ibijyanye no gufasha abashaka kohereza imizigo mu mahanga hifashishijwe imodoka nini. Avuga ko we akoresha ikoranabuhanga atiriwe ajya ku biro.
Ati: “Bituma umuntu akora akazi atuje kandi akabona n’umwanya wo kujya gukora akandi ku ruhande”.
Yakomeje avuga ko nk’urubyiruko rushaka kwiteza imbere, gukora muri ubu buryo bifasha umuntu gukora akazi karenze kamwe kandi byose akabibyaza umusaruro.
Ati: “Njye akenshi iyo ndangije gukora akazi ngomba gufunga mudasobwa yanjye nkajya mu zindi gahunda”.
Gen Z kandi ni bo biganje mu bafite imirimo ikorerwa kuri internet, aho usanga hari nk’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuntu akorera imirimo yo gusemura inyandiko cyangwa se mu masaha y’ijoro afite ikindi atunganyiriza inyandiko akishyurwa kuri paji yakoze.
Guhembwa ku masaha, impinduka yitezwe mu Rwanda
Kuba muri iki gihe bigoye kubona urubyiruko rwo muri Gen Z rwicara mu kazi kamwe amasaha menshi, ni ikintu cyiza.
Bivuze ko bene urwo rubyiruko ruba rwiyizeye mu bushobozi ku buryo aho kwicara ku kintu kimwe kirwinjiriza make, ruhitamo gukora byinshi ariko biruha menshi.
Umwe mu nzobere mu bijyanye n’umurimo yagize ati: “Aho biba bigana ni uko abantu benshi baba badakorera ku mishahara ahubwo bahembwa bitewe n’ibyo bakoze, ntabwo bivuze ngo umukoresha azabihomberamo”.
Urugero rworoshye ibi biba ni nko muri Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi. Usibye mu nzego za leta aho bidashoboka, abantu bakora imirimo myinshi, kandi bakinjiza menshi.
Umukoresha we icyo areba ni icyo ugomba kumukorera ku munsi n’icyo aza kwishyura.
Umwe mu nzobere mu bijyanye n’umurimo yakomeje agira ati: “Ni ikimenyetso cy’uko abantu bari kugira ubumenyi bubabashisha gukora ahantu henshi, abo bantu nubareba uzasanga n’ubundi ari abahanga, bashobora gukora hano na hariya”.
Hari Umuyobozi wavuze ko muri iki gihe “abantu bari gukora amasaha menshi ariko bayakora ahantu hatandukanye” kandi ni ikintu cyiza Abanyarwanda bari kwigira ku bihugu byateye imbere.
Nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umushahara ku isaha ntushobora kujya munsi y’amadolari 7,25 nubwo bigenda bihindagurika bitewe na Leta. Niba umuntu akora amasaha umunani bivuze ko acyura amadolari 60 ku munsi.
Niba mu kwezi akora iminsi 26, yinjiza 1.564$, ni hafi miliyoni 1,6 Frw. I Genève mu Busuwisi, isaha yishyurwa amafaranga 23 y’Amasuwisi, ni hafi ibihumbi 25 Frw. Bivuze ko ku kwezi umukozi ukora muri restaurant yinjiza nibura miliyoni 4,2 Frw.
Bigiye kumera kimwe no muri Singapore kuko umushahara ku isaha ari amadolari 23, hafi ibihumbi 25 Frw.
Birashoboka mu Rwanda? Ryari?
Umusesenguzi waganiriye na kiriya gitangazamakuru abajijwe niba guhembwa ku masaha mu Rwanda bishoboka yagize ati: “Ni ibintu byumvikana, ni ho turi kujya kuko ni nacyo gipimo cyiza kuruta kuvuga gusa ngo umuntu yagiye mu kazi. Ni ho hantu turi kugana”.
“Mu gihe kitarenze imyaka icumi bizaba biriho. Ikijyanye n’ingano y’amafaranga cyo kigenwa n’imiterere ya buri rwego rw’umurimo ariko byaranatangiye”.
Urugero rwa hafi ni uko Kaminuza nyinshi zo mu Rwanda zisigaye zigena ko abarimu bazo bigisha bahemberwa ku masaha, nta mwarimu ugifite umwanya wo kuhirirwa.
Ati: “Mu myaka itageze ku icumi nta muntu uzaba ugengwa n’amategeko yo kuryama mu biro nta gusohoka. Ni yo nzira, uko abantu bagira ubumenyi ari benshi, n’amahirwe akaba menshi, abantu niho bajya”.
Ikibazo gikomeye u Rwanda rufite mu bijyanye n’umurimo, ni ukongera ibyo umukozi yinjiza. Amakuru ducyesha IGIHE ni uko leta yiteguye gukora igishoboka cyose cyafasha umukozi kuba yakwinjiza byinshi kurusha uko bisanzwe.
Ibyo bizaca impaka zimaze igihe z’uko hari abantu benshi bahembwa umushahara w’intica ntikize.
Hari impinduka zitezwe mu mategeko y’umurimo mu Rwanda
Amategeko y’umurimo mu Rwanda asobanura ko umukozi agomba gutera iperu ku biro by’aho akorera. Gusa nubwo bimeze bityo, Covid-19 yerekanye ko gukorera mu rugo nabyo bishoboka kandi ko bitanga umusaruro.
Amakuru avuga ko mu itegeko rishya rigenga imicungire y’umurimo, umuntu yemerewe gukorera mu rugo, akazajya agenzurirwa ku musaruro yatanze.
Umusesenguzi utifuje kugaragara muri iyi nkuru yagize ati: “Hari ibintu bizagenda bihinduka hari n’ibyo Covid-19 ubwayo yihinduriye”.
“Amategeko azagenda ahinduka mu by’ukuri, ariko itegeko rijya guhinduka kuko abantu bahinduye imikorere. Ubu abakoresha bari mu nzira yo gukoresha abantu bababwira bati urampa ibi nanjye ndaguha ibi”.
Ubushakashatsi bwakozwe na World Economic Forum, bwerekanye ko 27% by’Abanya-Singapore bari ku isoko ry’umurimo bakoreraga mu rugo mbere ya Covid-19, bwerekana ko ubu biyongereye bagera kuri 38%.
Ku rundi ruhande, 77% by’abakozi bo muri Singapore bumva ko nyuma y’icyorezo cya Coronavirus abakoresha bakwiriye korohereza abakozi ku byerekeye gukorera mu rugo. Benshi bifuza ko bajya bakorera mu rugo kandi bagakora iminsi itatu mu cyumweru.
Ntuzatungurwe mu minsi iri imbere mu Rwanda naho izo mpinduka zihabaye, umushahara ku isaha nko ku muntu ukora muri Supermarket ukaba nka 5000 Frw, yakora amasaha ane ku munsi agacyura 20.000 Frw.
Mu gihe kandi u Rwanda ruri kureshya abashoramari mpuzamahanga, bazana imikorere ibabashisha gukora nk’uko mu bihugu byabo bakora kuko biba bibafasha kugenzura abakozi no gutera imbere.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ