Rulindo: Ibyo utamenye ku cyumba cy’umukobwa cyatashywe gitwaye arenga miliyoni 75Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwifatanyije n’abagatuye mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hatahwa icyumba cy’umukobwa cyatwaye arenga miliyoni 75Frw, ingo 56 z’abagore bibana zihabwa inka indi ibiri ihabwa ibigega bifata amazi.

Usibye abanyeshuri b’abakobwa bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Shyorongi bashyikirijwe icyumba cy’umukobwa kizabafasha guhangana n’ibibazo bahuraga nabyo igihe bagiye mu kwezi kwabo, abandi benshi mu miryango yaremewe ni abagore bafite ingo zibarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Depite Uwingabe Solange, uru mu Ihuriro Nyarwanda ry’abagore bari mu Nteko Ishinga amategeko, yibukije Abanyarwanda ko nta terembere Igihugu cyangwa Isi byageraho umugore atabigizemo uruhare, abasaba guhora barengera ubwuzuzanye n’uburinganire kandi barengera n’ibidukikije.

Yagize ati: “Uyu ni umwanya wo kuzirikana uruhare umugore agira mu iterambere ry’igihugu n’Isi muri rusange kuko atabigizemo uruhare ntibyagerwaho”.

“Icyo nk’Abanyarwanda dukwiye kuba dukora ni uguharanira kugera ku bwuzuzanye n’uburinganire byuzuye, ibi kandi nabyo ntitwabigeraho tutarengera ibidukikije kuko natwe turimo, twirinde ibyangiza ikirere, dufate neza ubutaka, amashyamba n’undi mutungo kamere bireke kwangirika”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yavuze ko nk’Akarere gakunze kwibasirwa n’ibiza, icyo bashyize imbere ari ugushishikariza abagore kurushaho gusobanukirwa ibyo bakwiye kuba bakora ngo nabo bagire uruhare mu kurushaho kugabanya izo ngaruka ariko banafasha imwe mu miryango itishoboye.

Yagize ati: “Birumvikana hari inshingano utakura ku mugore nko kubyara no kurera, ibi kandi agomba no kubihuza no gushaka n’iterambere ry’urugo, niyo mpamvu dufatanya n’abafatanyabikorwa tukabafasha kugabanya umwanya batakazaga bajya gushaka amazi bagahabwa ibigega, bagahabwa gaz na rondereza ngo bagabanye igihe bakoreshaga babishaka bakangiza n’ibidukikije”.

Yavuze ko iki cyumba cy’umukobwa kizafasha aba bana mu gihe bari kwezi kwabo bitumen badatakaza umwanya.

Ati: “Tugatanga iki cyumba cy’umukobwa ngo yoroherezwe mu gihe ari mu kwezi kwe bitume adata umwanya byamuviragamo no kuba yata ishuri bityo bige baharanire n’iterambere”.

“Turabashishikariza kurushaho guhanga n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe abagore bakabigiramo uruhare abifite bakifasha naho abadafite ubushobozi natwe nka Leta n’abafatanyabikorwa tuzakomeza kubafasha uko tuzabishobora”.

Bamwe mu bagore bafashijwe, bishimiye ubufasha bahawe bizeza ababafashije ko nabo bagiye kubuheraho bakiteza imbere.

Ndikumana Daphrose wahawe inka, yagize ati: “Nta nka nagiraga, naburaga ifumbire n’amata, ubu iyi ngiye kuyitaho inteze imbere haba mu buhinzi n’ubworozi kandi izajya impa n’udufaranga yabyaye kandi tuzanywa n’amata. Ndashimira Perezida wacu Paul Kagame n’aba bana bankuye mu bukene”.

Mukundente Aiba, we ni umunyeshuri ku Rwunge rw’Amashuri rwa Shyorongi, rwahawe icyumba cy’umukobwa. Yavuze ko kuba ishuri ryabo ritari rifite icyumba nk’iki cyagutse byabagiragaho ingaruka zitandukanye.

Yagize ati “Twari dufite icyumba gito kidafite n’ibikoresho bihagije. Njye ubwanjye hari igihe nagiyemo nsangamo mugenzi wanjye kandi nari meze nabi, byansabye gutaha njya mu rugo ntakaza amasomo kandi hari na bagenzi banjye byakundaga kubaho”.

“Ubu baduhaye icyumba gihagije, gifite ibikoresho byose n’aho kuruhukira mu gihe bibaye ngombwa, turishimye kuko imbogamizi twagiraga bigatuma tutiga neza zirakemutse”.

Umunsi Mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Rulindo wizihijwe, abagore bashyigikirwa mu iterambere ryabo bashyikirijwe icyumba cy’umukobwa cyatwaye miliyoni 75Frw, imiryango iyobowe n’abagore 56 yorozwa inka, ibiri ihabwa ibigega binibi bifata amazi indi miryango 27 yorozwa ihene, intama n’ingurube.

Uyu Munsi Mpuzamaganga w’Umugore wari ufite insanganya igira iti “Ubwuzuzanye n’Uburinganire mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *