Ukraine: Perezida Zelensky yatangiye kumanika amaboko mu ntambara ahanganyemo n’u Burusiya?

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatunuranye cyane nyuma yuko avuze ko “Ubu nanjye maze kubona ko tutazigera tujya muri NATO”. Benshi bahise batangira kwibaza niba yaba yatangiye kumanika amaboko mu ntambara ahanganyemo n’u Burusiya.

Ni mu ijambo ryatunguye benshi ariko kandi bamwe bati banza agiye kuva ku kejo akayamanika.

Perezida Zelensky yashyize yemera ko abibona neza ko Ukraine itazigera yinjira muri NATO nkuko yari amaze imyaka abyifuza.

Iyi ngingo ni imwe muzo u Burusiya bwashingiragaho nk’impamvu yo gutera Ukraine kuko butifuzaga ko Ukraine ijya muri uyu muryango wo gutabarana, ngo byari kuba ari ugushyira umutekano w’u Burusiya mu kaga.

Ubwo Zelensky yavuganaga na bamwe mu ngabo biganjemo abakomoka mu Bwongereza, Zelensky wanze kuva ku izima ngo yumvikane n’u Burusiya bikarangira igihugu cye kibaye umuyonga yavuze ko ubu yamaze kubona ukuri kuzuye ko Ukraine itazigera iba umunyamuryango wa OTAN.

Yagize ati: “Nibyo koko Ukraine si umunyamuryango wa NATO, ibyo turabyumva ndetse turabisobanukiwe”.

“Gusa ikimbabaza tumaze imyaka myinshi tubwirwa ko imiryango (ya NATO) ifunguye, gusa ku rundi ruhande nubwo ifunguye, twumvise ko kandi tudashobora kwinjiramo. Ibyo nanjye maze kubona ko ari ukuri ndetse tugomba kubyakira uko bimeze”.

Ubwo intambara ya Ukraine yajyaga gutangira perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yasabye kenshi Ukraine ko bakorana amasezerano ko itazigera yinjira muri NATO.

U Burusiya bwabisubiyemo inshuro nyinshi ariko perezida wa Ukraine akomeza kwinangira kuko yakekaga ko u Burusiya butakwibeshya butera Ukraine ariko ahanini bikanaturuka ku magambo America n’inshuti zayo zabwiraga abayobozi ba Ukraine.

Intambara inatangiye kandi u Burusiya bwakomeje gusaba Ukraine ko yasinya amasezerano avuga ko Ukraine itazigera ifata uruhande ahubwo ikwiye kuguma hagati y’u Burusiya n’abanyaburayi.

Gusa perezida Zelensky wakomeje gukorana n’abanyamerika n’u Burayi cyane yakomeje kwinangira, arinako u Burusiya bwakomeje gusuka ama-bombe ku butaka bwa Ukraine.

Imwe mu ngingo zikomeye zatumye Zelensky abona neza ko Ukraine ayoboye itazigera yinjira muri NATO ni nyuma yuko yasabye abanyaburayi na Amerika gufunga ikirere cya Ukraine (No Fly Zone) ngo bahagarike indege z’u Burusiya kurasa kuri Ukraine ariko aba NATO bakavunira ibiti mu matwi.

Uyu mugabo yabonye zahinduye imirishyo ndetse amera nk’utazi ibyo ari gukina nabyo.

Icyo gihe America n’abandi bafatanyije muri NATO bavuze ko badashobora gukora ikosa ryo kwishyira mu ntambara n’u Burusiya kuko gushyiraho no fly zone byavugaga ko NATO yinjiye mu rugamba kumugaragaro ikajya guhanura indege z’Aba-Russia, ibi rero America yabihakanye mbere.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *