Mu gicuku kuwa gatanu Perezida Volodymyr Zelensky yasabye abanyaburayi ati “nimubyuke” mu gihe havugwaga umuriro ku ruganda rutunganya ingufu kirimbuzi uvuye ku bisasu by’Uburusiya.
Uruganda rwa Zaporizhzhia nirwo runini iburayi rutunganya ingufu kirimbuzi zikifashihwa mu bikorwa by’iterambere, amakuru akaba avuga ko rwamaze kwigarurirwa n’ingabo z’u Burusiya.
Abanyaburayi ntibaribagirwa akaga kabaye ku mpanuka y’uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Chernobyl mu 1986.
Zelensky yashyize video kuri Twitter avuga ati: “Uruganda runini cyane Iburayi rw’ingufu kirimbuzi ubu rwafashwe n’umuriro”.
Yashinje ingabo z’Uburusiya kurasa ku bushake kuri ‘reactors’ z’uru ruganda rwa Zaporizhzhia zikoresheje ibifaru.
Uburusiya ntacyo bwavuze ku byo bwashinjwe na Zelensky kuri uru ruganda rutanga igice kinini cy’amashanyarazi muri Ukraine.
Nyuma y’amasaha habaye ibitero n’umuriro kuri uru ruganda, abategetsi ba Ukraine batangaje ko rwafashwe n’ingabo z’Uburusiya.
Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo umwe mu bategetsi bo muri ako gace avuga ko “abakozi barwo bakomeje gukurikirana ibice bitanga ingufu” by’uru ruganda.
Perezida Joe Biden wa Amerika hamwe na Rafael Grossi ukuriye ikigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu kirimbuzi (IAEA) bavuganye na Zelensky ku kibazo cya Zaporizhzhia.
Minisitiri w’intebe wa Canada yavuze ko amaze kuvugana na mugenzi we Zelensky nyuma y’ibitero by’Uburusiya kuri uru ruganda, ibitero yamaganye asaba ko “bihita bihagarara”.
IAEA yasabye guhagarika ikoreshwa ry’intwaro hafi y’uru ruganda, iburira ko habaho akaga gakomeye mu gihe ‘reactors’ z’ingufu kirimbuzi z’uru ruganda zafatwa n’umuriro.
US irategura itsinda ry’ubutabazi ku ngufu kirimbuzi
Jennifer Granholm minisitiri w’ingufu wa Amerika yatangaje kuri Twitter ko yavuganye na mugenzi we wa Ukraine ku muriro kuri Zaporizhzhia.
Uru ni uruganda ruri mu majyepfo ya Ukraine rukaba mu 10 za mbere nini ku isi mu gutunganya ingufu kirimbuzi.
Jennifer yavuze ko Amerika yameje gutegura itsinda ryayo ry’ubutabazi mu gihe cy’ikibazo cy’ingufu kirimbuzi.
Uyu mugore unashinzwe ububiko bw’intwaro kirimbuzi za Amerika yanditse ati: “Ibitero by’ingabo z’Uburusiya hafi y’urwo ruganda ni ubusazi kandi bigomba guhagarara”.
“‘Reactors’ z’urwo ruganda zikingiwe n’uburyo bukomeye cyane kandi barimo kuzizimya”.
Imirwano hafi yarwo yahagaze
Nyuma umukuru w’akarere ka Zaporozhia uru ruganda ruherereyemo muri Ukraine yatangaje ko “rutekanye”.
Alexander Starukh yanditse kuri Facebook ko yavuganye n’ukuriye uru ruganda akamwizeza ko “ubu ruratekanye, kandi igice cy’ingufu kirimbuzi kiratekanye”.
Ibyo byabaye nyuma y’uko habonetse umuriro ukomeye kuri uru ruganda, nyuma abategetsi ba Ukraine bagasaba ingabo z’u Burusiya agahenge ngo abazimya umuriro batabare.
Imirwano n’ibusasu byarashwe kuri uru ruganda ruri ahitwa Energodar byatumye rufatwa n’umuriro, ariko ukuriye ako karere yaje gutangaza ko imirwano yahagaze, nk’uko ishami rya BBC muri Ukraine ribivuga.
Inzego z’ubutabazi z’iki gihugu zivuga ko zabashije kuzimya umuriro wari wafashe uru ruganda saa 04:20 GMT (06:20 mu Rwanda n’i Burundi) kuri uyu wa gatanu.
Mu itangazo ku mbuga nkoranyambaga zarwo, urwego rw’ubutabazi rwa Ukraine rwatangaje ko nta muntu wapfuye cyangwa wakomerekeye aho.
Hagati aho, intumwa z’Uburusiya na Ukraine zahuriye ahantu hatatangajwe ejo kuwa kane, mubyo zemeranyijwe harimo gufungura inzira ku bashaka guhunga baheze mu mijyi irimo imirwano.
BBC
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
https://youtu.be/Dmf_w1XDgek
https://youtu.be/OCZmbyvaoG8
https://youtu.be/7jbOXCXHmzE
https://youtu.be/PeKMcst2-QE
https://youtu.be/hMHdfBxUtKo
https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg
https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ