Leta y’u Rwanda ntishyigikiye ko hari igihugu cyakohereza ingabo zacyo mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu ntumwa yayo mu Muryango w’Abibumbye (UN) i New York, yagaragaje ko idashyigikiye ko hari igihugu cyakohereza ingabo mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze icyumweru itangiye.

Ubutumwa bwayo bwatangiwe mu nama idasanzwe y’Inteko Rusange yabaye kuri uyu wa 2 Werurwe 2022, yatorewemo umwanzuro usaba u Burusiya gukura ingabo zabwo muri Ukraine.

Muri iri tora, u Rwanda rwashyigikiye umwanzuro w’Inteko Rusange (rwamaganye ibitero by’u Burusiya).

Mu itangazo ryasohowe n’iyi ntumwa, rwasobanuye ko rwabikoze kubera ko rwubaha ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose.

Yagize iti: “U Rwanda rwashyigikiye uyu mwanzuro mu gushyigikira rukomeje ko ubusugire, ubwigenge no kutavogerwa k’ubutaka bw’igihugu icyo ari cyo cyose bigomba kubahirizwa. Twawushyigikiye mu kongera kugaragaza umusanzu wacu ku masezerano ya UN”.

Iyi ntumwa yagaragaje ko ibikorwa by’igisirikare bikwiye guhagarara, kandi ko habaye hoherejwe iz’ibindi bihugu muri iyi ntambara bishobora gukomeza iki kibazo, aho kugikemura.

Yabivuze iti: “Ibikorwa by’igisirikare bikwiye guhagarara byihuse, hakabaho uburyo bw’amahoro bwo gukemura iki kibazo. U Burusiya na Ukraine bifite urufunguzo rw’igisubizo kuri iki kibazo. Imbaraga zo hanze nta kindi zakora, keretse gukomeza intambara”.

Kugira ngo abasivili badakomeza kuzira iyi ntambara, u Rwanda rwasabye ko habaho ibiganiro by’amahoro.

Iyi ntumwa yabivuze iti: “Turasaba impande zose bireba kwerekana ituze, zigashaka igisubizo kuri aya makimbirane, binyuze mu biganiro kugira ngo abasivili badakomeza kwishyura ikiguzi kinini cyo guhangana kw’igisirikare”.

“Igisubizo kirambye kizaboneka binyuze mu biganiro byitabiriwe n’impande zombi kandi zibigezemo uruhare. Iyi ntambara ntabwo itanga icyizere ko izazana amahoro, ahubwo, bigaragaza ko ishobora guteza ibibazo no kubabara kw’ikiremwamuntu”.

Rwanaboneyeho kugaragaza ko rubabajwe n’uburyo Abanyafurika barimo gukorerwa ivangura mu gihe bahunga iyi ntambara, bakangirwa gusohoka mu gihugu mbere y’abo ku yindi migabane by’umwihariko abanya-Ukraine. Rwasabye ko na bo boroherezwa, hatitawe ku nkomoko yabo cyangwa ibara ry’uruhu.

Mu makuru agezweho, Ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zamaze kwigarurira Umujyi wa Kherson, undi mujyi wiyongereye ku duce tumaze kwamburwa Ingabo za Ukraine mu ntambara imaze iminsi irindwi.

Perezida wa Ukraine Volodymir Zelensky avuga ko u Burusiya bugamije gukukumba ibyo busanze byose, ariko abayobozi b’Inzego z’ibanze muri uyu mujyi bakaba bahakana ko waba wamaze kwigarurirwa nubwo ingabo za Moscow zahageze mu masaha y’umugoroba wo ku wa Kabiri.

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ni yo yemeje ko abasirikare bari mu mirwano bamaze kwigarurira Kherson, umujyi ufatwa nk’icyambu cya Ukraine cyane ko ukora ku Nyanja y’Umukara (Black Sea).

Imibare y’abakomeje guhitanwa n’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine uriyongera isaha ku yindi, bitewe n’ibisasu bikomeje kumishwa ku basivili aho ingabo z’u Burusiya zigeze hose.

Ibisasu bikomeje guterwa mu mijyi itandukanye irimo n’Umurwa Mukuru wa Kyiv, by’umwihariko mu Mujyi wa Kharkiv uherereye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwawo.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaganye ibitero bya Putin muri Ukraine, anemeza ko Amerika izaharanira ko uyu mugabo w’igihangange yise “umunyagitugu” yishyura ikiguzi kiremereye cy’ibitero yagabye kuri Ukarine kandi mu gihe kirekire.

Ku rundi ruhande, hari imbaga y’abantu ikomeje gushyigikira ibikorwa bya Putin wanze kurebera ibihugu bahanganiye ubuhangange bikomeza kumwugariza binyuze mu gushishikariza Ukraine n’ibindi bihugu by’i Burayi kwinjira mu muryango wo gutabarana kw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (NATO).

Ingabo z’u Burusiya zo zikomeje urugendo zerekeza mu Murwa Mukuru, ikarita igaragaza aho ibitero by’u Burusiya bikomeje kwerekeza igaragaza ko ibice byinshi byegereye umupaka byamaze kwigarurirwa, ndetse birasa nk’aho Ingabo z’u Burusiya zishaka kugota Igihugu cyose zihereye ku mipaka.

Hagati aho ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli na gaz bikomeje gutumbagira mu bihugu bitandukanye bitewe n’iyi ntambara, hamwe na hamwe n’ibiciro by’ibiribwa bikaba byatangiye kuzamuka kubera iyi ntambara ihanganishije ibihugu bibiri ariko ikaba ifite ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.

Mu gihe imodoka nyinshi z’intambara z’Abarusiya zikomeje gusatira Kyiv aho zigeze ku bilometero 25 mu majyaruguru y’uwo murwa mukuru.

Nyuma y’imirwano ikomeye yaranzwe n’ibisasu byinshi kandi biremereye, Abarusiya bafashe Umujyi wa Kharkiv, bivugwa ko hapfuye abantu 11 n’inkomere nyinshi.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *