Ukuri ku cyihishe inyuma y’umuvuduko w’u Rwanda mu ikingira rya COVID-19

Kugeza ubu, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gukingira abaturage COVID-19. U Rwanda ruheruka gushyiraho uburyo buboneye bwo kugeza inkingo ku baturage, mu bice by’icyaro hifashishijwe kajugujugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bike bikomeje kwesa uduhigo tw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu bijyanye no gukingira COVID-19. Ibi rubigeraho mu gihe hari ibihugu byiganjemo ibikiri mu nzira y’amajyambere bitarakingira na 10% by’abaturage babyo.

Mu mpera za Ukuboza 2021, ni bwo u Rwanda rwatangaje ko rumaze gukingira 41% by’abaturage barwo, bivuze ko rwari rwesheje intego ya OMS ndetse rurenzaho 1%. OMS yari yarashyizeho intego y’uko umwaka wa 2021 warangira nibura ibihugu byose bimaze gukingira 40% by’abaturage babyo.

Si ubwa mbere u Rwanda rwari rwesheje umuhigo wa OMS kuko no muri Nzeri rwabikoze. Mu gihe iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryasabaga ibihugu kugera muri uku kwezi hamaze gukingirwa abaturage 10%, u Rwanda rwo rwari rugeze kuri 13%.

Iyi mibare igaragaza akazi gakomeye kakozwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, kuko hari aho ibikorwa byo gukingira bikigenda biguru ntege cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Imibare ya OMS igaragaza ko kuva ibikorwa byo gukora inkingo no kuzitanga byatangira ku Isi hose hamaze gutangwa dose miliyari umunani z’inkingo za COVID-19, muri izi izigera kuri 3% gusa ni zo zahawe Afurika, ibintu byatumye ibikorwa by’ikingira kuri uyu Mugabane bisodoka.

Kugeza ubu Abanyafurika barenga miliyoni 102, bangana na 8% by’abaturage bose b’uyu mugabane ni bo bamaze gukingirwa byuzuye, mu gihe 70% by’ibihugu bikize bimaze gukingira 60% by’abaturage babyo.

Nka Afurika y’Epfo iri mu bihugu by’ibihangange kandi bikize kuri uyu Mugabane imaze gukingira byuzuye 24% by’abaturage bayo barebwa n’inkingo.

Kugeza ubu mu Rwanda, abahawe dose ya mbere y’inkingo za COVID-19 ni 7.707.304 barimo abagera 5.504.040 bahawe dose ya kabiri. Abamaze guhabwa dose ya gatatu bo bagera kuri 196.636.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko ifite inkingo zihagije zizakoreshwa mu gutanga dose ya kabiri ku bahawe iya mbere ndetse n’iya gatatu yo gushimangira ku bayikeneye. Igaragaza kandi ko mu bihe bya vuba izagenda yakira izindi nkingo.

Hashingiwe ku mibare yagaragajwe hejuru, nta washidikanya ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kwitwara neza mu bikorwa byo gukingira, gusa umuntu yakwibaza uko rwabigezeho kandi hari ikibazo gikomeye cyo kwikunda kw’ibihugu bikize bituma bishaka kwikubira inkingo.

Ingingo y’uburyo u Rwanda ruri kwesa imihigo mu bijyanye no gukingira ni imwe mu yagarutsweho mu Kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda ku Cyumweru.

Dr Sibomana Hassan Ushinzwe Ibikorwa by’Ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yavuze ko ku ikubitiro kimwe n’ibindi bihugu, u Rwanda narwo rwari ruhangayikishijwe no kubona inkingo za COVID-19.

Yavuze ko kwihutisha ibikorwa byo gukingira bitari gushoboka mu gihe igihugu gifite inkingo zidahagije. Yemeza ko mu byatumye u Rwanda rubasha kubona inkingo harimo ubushake bwa politiki.

Ati: “Ni ikintu gikomeye cyane kuko kugira ngo gukingira bikunde hari ibisabwa. Bimwe mu bisabwa by’ingenzi ni uko nyine n’inkingo zagombaga kuba zihari. Dufite amahirwe y’ubuyobozi bwitaye kuri iki kibazo uhereye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko ikibazo yakigize icye, kuko aho iki cyorezo cyaganaga byagaragaraga ko icyizere nta handi tugomba kugishingira usibye ku rukingo”.

Yakomeje avuga ko uretse inkingo u Rwanda rwahawe n’ibihugu by’inshuti, hari n’izo rwaguze zigera kuri miliyoni enye.

Ati: “Hakozwe byinshi rero habaho ibiganiro n’abantu banyuranye bituma n’igihugu ubwacyo gishyiramo ubushobozi, inkingo ziraboneka. Umwaka urangiye nibura igihugu kimaze kugura byibuze miliyoni za dose z’inkingo za COVID-19”.

“Ni ikintu gikomeye, hanyuma hazamo noneho no kuba tubanye neza n’ibihugu bikomeye tukaba twaragiye tubona inkunga ziturutse hirya no hino bituma tubona umubare munini w’inkingo”.

Uretse ibijyanye no kuba u Rwanda rwaragaragaje ubushake bwa politiki, Dr Nahimana Rosette, yagaragaje ko ikindi cyatumye u Rwanda rwihuta mu bikorwa byo gukingira ariko rwashyizeho uburyo bwiza bwafashije mu kugeza inkingo ku baturage.

Gutanga neza inkingo ngo byatumye ibihugu bikomeza kugirira icyizere u Rwanda kuko byumvaga ko izo bizaruha zose zizahabwa abaturaga nta na rumwe rupfuye ubusa.

Ati: “Icyo rero nacyo cyatumye u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere mu kubona inkingo kuko icyari kigambiriwe ni uko inkingo ziboneka ariko na none zikanatangwa, u Rwanda rero rwagaragaje ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru rwo kuba rushobora gukoresha inkingo mu gihe gito gishoboka”.

“Mu kugaragaza ubwo bushobozi n’imbaraga igihugu cyari gifite kugira ngo gikingire abaturage benshi mu gihe gito, byatumye COVAX na yo ishyiramo imbaraga mu kohereza inkingo nyinshi mu Rwanda. Hari hari icyizere ko inkingo zose zoherejwe zizakoreshwa ntihagire dose n’imwe itakara”.

Kugeza ubu OMS yihaye intego y’uko umwaka wa 2022 uzarangira nibura buri gihugu kigeza kuri 70% by’abaturage bakingiye byuzuye. Ni intego u Rwanda ruhamya ko ruzesa.

Dr Sibomana Hassan yavuze ko bitewe n’uko imibare ihagaze u Rwanda ruzabasha gukingira 70% by’abaturage barwo mbere ya Kamena 2022. Nibigerwaho ruzaba rugeze ku ntego ya OMS mbere ho amezi atandatu.

Src: IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/45bUPa2_zPs

https://youtu.be/WfbqIQHaa8c

https://youtu.be/5hCBIj43gRE

https://youtu.be/2XX5Aa1v59o

https://youtu.be/IF0iRpc-ltw

https://youtu.be/8UBSIQjeJ-Y

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *