Umubiri wamunaniye! Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yatengushywe n’umubiri kandi yari afite impano n’imbaraga

Iradukunda Bertrand ‘Kanyarwanda’ yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 28. 

Ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Iradukunda yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ashima Imana yamufashije muri urwo rugendo. 

Yagize ati “Nasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Warakoze Mana ku bwa byose byambayeho muri uru rugendo.” 

Iradukunda yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 2009 mu irerero rya APR FC. Mu 2014 yerekeje mu Isonga FA. Mu makipe makuru, Iradukunda yakiniye APR FC yamureze, yavuyemo yerekeza muri Bugesera FC na Police FC. 

Uyu musore yaje kugira imvune ikomeye amara umwaka adakina ndetse kugaruka ku rwego rwiza biramugora. Icyo gihe yahise ajya muri Mukura mu 2017 ayigiriramo ibihe byiza. 

Yakomereje muri Gasogi United, Kiyovu Sports ndetse na Musanze FC atakiniye umukino wemewe n’amategeko. Hanze y’u Rwanda yakiniye Township Rollers yo muri Botswana. 

Iradukunda yakiniye n’amakipe atandukanye y’igihugu mu byiciro by’abato ndetse n’inkuru. Yabifatanyaga no kumurika imideli mu bihe bitandukanye ariko cyane igihe yabaga ari mu mvune kuko yakunze kugira izo mu mavi zikamushegesha bikomeye. 

Uyu mukinnyi asezeye kuri ruhago nyuma y’ukwezi yerekeje muri Canada yiyongera ku bakinnyi batandukanye babigenje utyo nka Rusheshangoga Michel, Iranzi Jean Claude n’abandi benshi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 


Eng. Hersi Said wa Yanga SC yatorewe kuyobora urwego rushya rwa CAF 

Eng. Hersi Said uyobora Yanga SC yo muri Tanzania ni we watorewe kuyobora Inama y’Ubuyobozi y’Ishyirahamwe ry’Amakipe yo muri Afurika (ACA) yashyizweho bwa mbere muri Afurika. 

Ku Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, nibwo i Cairo mu Misiri habereye Inama y’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), yiga ku Ishyirwaho ry’urwego rushya rwa ACA ndetse no kurutorera abayobozi bashya. 

Muri iyi nama yari ihagarariwe na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, u Rwanda rwaserukiwe n’Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira. 

Umunya-Tanzania, Eng. Hersi Said yahise atorerwa kuyobora uru rwego ndetse yungirizwa na Perezida wa Kaizer Chief yo muri Afurika y’Epfo, Jessica Motaung na Paul Bassey usanzwe ari Perezida wa Akwa United yo muri Nigeria. 

African Club Association yashyizweho ku mpamvu zo gushyira hamwe kw’abashoramari bari muri Ruhago Nyafurika, kongera ubufatanye hagati yabo, kongera udushya mu mukino no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga. 

Ibindi bizakorwa n’uru rwego rushya harimo kurinda no guha ubwisanzure amakipe no kwiga neza uko amakipe ashobora gutanga umusaruro ku rwego rw’Isi. 

ACA izajya ifata iya mbere mu gutanga amahugurwa ku basifuzi b’imbere muri shampiyona z’ibihugu imbere. Uru rwego kandi ruzorohereza abaterankunga kwinjira mu makipe no kuyafasha kugera ku ntego zihaye zirimo kubaka ibikorwaremezo by’amakipe no kubona ibikoresho mu bihugu 54 bigize CAF. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *