Amashuri ya Meddy na The Ben azarangira ryari? Reba Ibinyoma byahimbwe n’ibyamamare bigaca igikuba mu Rwanda

Ku wa 29 Mutarama 2019, Isi yose yacitse ururondogoro ubwo Jussie Smollett wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘Empire’, yajyaga kuri Polisi avuga ko ahagana Saa munani z’urukerera, yasagariwe n’abagabo babiri bakamwiba utwe bakamucucura, bakanga kunyurwa bakanamuhondagura, ku buryo bamuteye ihungabana ridasanzwe. 

Kumva ko umuntu w’icyamamare yasagariwe n’abagizi ba nabi bakamucucura byababaje abantu cyane, Polisi y’i Chicago yakiriye ikirego yinjira muri iki kibazo itizigamye, ikora iperereza impande zose maze nyuma y’iminsi 20 gusa, amakuru yavuye mu iperereza aza ari indya nkurye. 

Poliso yavuze ko umutungo yakoresheje ikurikirana ikibazo cya Smollett wapfuye ubusa kuko uyu mugabo nta kibazo cy’ubujura yari yagize, ahubwo ko ibyabaye byose byakozwe n’inshuti ze ku bushake bwe, kugira ngo uyu mugabo avugwe cyane mu itangazamakuru maze azace akayabo ba nyiri filime ya ‘Empire’ yendaga gukomeza gukinwa. 

Uretse ko Smollett yakabije bikanagira ingaruka zikomeye ku buzima bwe, ku basanzwe bakurikira ubuzima bw’ibyamamare cyane cyane mu muziki no mu gukina filime, bazi ko umuco wo kubeshya rubanda babakunda umaze kuba nk’usanzwe, bigakorwa cyane nka mbere yo gusohora indirimbo cyangwa filime, mu rwego rwo gukomeza kuvugwa cyane, bityo ibyo bashyize hanze bikabona isoko rinini. 

Kimwe n’umusore ugomba kubanza kwirarira kugira ngo arongore inkumi, ibyamamare bikunze kutwereka ko ubuzima bibamo budasanzwe, ku buryo twebwe rubanda tubabona tukabubaha ndetse tukabakunda cyane, kandi ibyo nibyo bibazanira umugati. 

No mu Rwanda uyu muco uraganje! Ngira ngo twese turibuka ubwo Davis D n’umukobwa witwa Aisha bajya aho bagashwanira kuri telefoni bya nyirarubeshwa, Twitter na Youtube zigacika ururondogoro kumbi umusore yari mu mibare yo gusohora indirimbo yitwa ‘Bon’, bisaba ko abanza “Kubyutsa izina” nk’uko bisigaye byitwa, kugira ngo iyo ndirimbo yamuhenze cyane itazapfa ubusa. 

Davis D si umwihariko muri uyu muco mutindi, kuko agomba kuba yarawigiye ku birenge by’abandi bahanzi bamubanjirije, bageze mu bushorishori bw’uyu muziki Nyarwanda babikesha impano iherekejwe n’ibinyoma bya hato na hato, byatumye tubakunda na nyuma yo kubavumbura ntitubange, ndetse n’uyu munsi tukaba tukibibukira ku byishimo bidasanzwe babitse mu mitima yacu. 

Muri iyi nkuru tugiye kwibukiranya abahanzi badukinnye kakahava bishakira ‘hit’, bamwe bakayibona koko ariko abandi bakagibwaho n’urubwa bakiseguye na magingo aya. 

Ubukwe bwa Lil G bwabaye nka ya mabati 

Mu mwaka ushize, Karangwa Lionel uzwi nka Lil G yavuze ko yumva amaze gukura ku buryo akeneye kubaka umuryango, asaba abantu guhanagura amakoti kuko mu minsi micye iby’icyaka byari bigiye gusubirwamo, anatwereka umwari ushinguye wibera i Lyon mu Bufaransa biteguraga kwambikana impeta. 

Mu kiganiro na IGIHE, Lil G yavuze ko nubwo hari abamushinje kutagira ubunebwe mu gusura abakobwa batandukanye, amaze igihe kitari gito aryohewe n’urukundo rwa Sylvie biteguraga kurushinga. 

Ati “Uyu mukobwa tumaze igihe dukundana. Namukundiye ko ari umukobwa w’umukozi kandi uzi gushakisha nka njye. Asanzwe aba mu Bufaransa ariko arateganya kuza mu Rwanda mu gihe cya vuba.” 

Ubu bukwe bwagarukiye ku muryango kuko Lil G yari yamaze kuvuga ko itariki ya 16 Mutarama 2021 itari bumusige mu busiribateri, ariko avuga ko andi makuru azagenda amenyekana nyuma. 

Hadaciye kabiri, Lil G yaje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko iby’ubukwe bwe byasubiwemo kuko hari ibyo atumvikanyeho n’umukunzi we. 

Umuntu yamwifuriza kuzahirwa mu migambi ye, kuko uyu musore ntacyo ataduhaye mu bihe bye byiza, birimo inkuru zidasanzwe nk’aho mu 2012, ubwo yari akiri ingimbi y’imyaka 18 gusa, yavuze ko kuva yaca akenge yari amaze gukundana n’abakobwa 90 kugera ubwo, icyakora ntahirwe kuko ntawe bamaranaga kabiri. 

Olili yigize umu-star wahitanye ubuzima bw’ikizungerezi 

Olivier Habimana wamenyekanye nka Olili, mu 2011 yahimbye inkuru yakuye bamwe umutima, ubwo yavugaga ko umukobwa bakundanaga yiyahuye kubera ko uyu muhanzi yamwanze. 

Kimwe na Smollett, Olili washakishirizaga ‘hit’ kubura hasi no hejuru, yahimbye konti kuri Facebook yacaga ibintu muri ibyo bihe, aragenda akurebera ifoto y’ikizungerezi cyo muri Ethiopia arakizana n’i Kigali acyita Mika Kaneza, acyandikira kuri konti yari yagihimbiye ko ‘cyiyahuye kubera ko cyakunze uyu Olili ariko ntabihe agaciro.’ 

Mu minsi ya mbere abantu baratangaye bakibaza uwo musore watumye umukobwa usa na bicye arambirwa ubuzima kuko yamwanze, bituma Olili avugwa koko nk’uko yabitekerezaga, ariko byabaye iby’akanya gato kuko amayeri ye yose yaje kumenyekana, iby’uyu musore birangira macuri. 

Nyuma yabwo yakomeje gukanyakanya mu muziki ariko bikanga bikaba iby’ubusa, birangiye yiyemeje kuwureka burundu mu 2014 akajya gukora ibindi ashoboye. 

Uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia yavuzweho kuba yariyahuye kubera umuhanzi Olili

Davis D; umusirimu ubivanga n’amarere 

Zimwe mu mpinduka zikomeye twabonye mu muziki w’u Rwanda kuva twamenya Davis D, ni uburyo uyu musore azi kwitwara neza cyane muri video z’indirimbo ze, ziri mu za mbere ziba zisa neza mu Rwanda. 

Davis D ni umusirimu cyane, akaba umusore wambara akaberwa, akamenya kwambara ibigezweho ku buryo hari abakubwira ko aho wamufotorera hose ntacyo wakwicuza bitewe n’uburyo ahorana imicyo, bikiyongeraho ko n’ibyo kwifotoza bitajya bimutonda habe na gato. 

Uretse gushashagirana imbere ya camera, Davis D anakora uko ashoboye ku buryo ibyo atwereka mu ndirimbo ze, tubona ko ari nabwo buryo busanzwe abayemo, na cyane ko bamwe mu batamwera bakunze kuvuga ko ibyo yigira imbere ya camera atabyigira imbere y’icupa, bitewe n’amikoro macye amuranga mu buzima busanzwe. 

Byaba ari ukuri cyangwa ibinyoma, icyo tuzi ni uko Icyishaka David tuzi nka Davis D ari umwe mu basore bakora uko bashoboye bagakora video zikeye cyane kandi zihenze, zirimo iyitwa ‘Bon’ yakoreye i Dubai, ikamutwara arenga miliyoni 30 Frw. 

Mbere y’uko ayishyira hanze, Davis D yabanje guca igikuba mu majwi yumvikanye ashwana n’umukobwa witwa Aisha, ariko amakuru akaza kuvugwa ko ibi byose byari mu rwego rwo gutuma izina Davis D rigaruka mu binyamakuru, ubundi indirimbo ikabona ikajya hanze ibintu byabanje gucika. 

Iby’amarere no kwirarira si ubwa mbere Davis D yari abivuzweho kuko no mu 2018, Davis D yari yaciye igikuba mu itangazamakuru, icyo gihe yazengurukije umunyamakuru wa ‘Kigalihits’ inzu ya Se umubyara ayita urugo rwe rushya. 

Kuri YouTube naho uzahura nawe, aho yigeze kugaragara avuga ko yatanze imodoka zihenze n’akayabo k’amafaranga mu bihe bitandukanye abiha Asinah. 

Umugeni wa Sean Paul i Kigali 

Hambere aha Umulisa Divine twamenye nka Tete Roca, yaciye igikuba abwira abantu ko kabuhariwe mu njyana Dancehall na Reggae, Ryan Francis Henriques, Umunya-Jamaica twamenye nka Sean Paul, yamwihebeye ndetse aba bombi bari mu rukundo. 

Mu by’ukuri Tete Roca afite uburanga bwari no gukurura ibyo byamamare byo ku rwego rw’Isi, dore ko mu bihe bye nawe atari yoroshye cyane ku bijyanye n’imyambaro itari imenyerewe mu bakobwa bakora umuziki icyo gihe, ariko iby’uru rukundo byari inkuru y’ikinyoma cyambaye ubusa. 

Tete Roca yabajijwe n’isinzi ry’abantu uburyo umugabo ufite umutungo urenga miliyoni 25$ yarebye mu beza bose Isi ifite akanyurwa n’umwari w’i Kigali, we agasobanura ko yakuze amukunda kugeza ubwo bahujwe na mubyara we wabaga muri Jamaica, wasabye Sean Paul kubonana na Tete Roca mu rugendo rw’amateka uyu mugabo yakoreye i Kigali mu 2009. 

Teta Roca waririmbye izirimo ‘Ndabaza’ yaje kuva mu muziki yashinjaga kubamo ruswa y’igitsina cyane, yerekeza mu bundi buhanzi bw’ibitabo ndetse aherutse gushyira hanze icyitwa ’Barefoot in Germany’ gikebura abibwira ko mu Burayi ari Paradizo, nyamara hari abagerayo ubuzima bukababihira kurusha uko bari bamaze muri Afurika. 

Amashuri ya Meddy na The Ben azarangira ryari? 

Kuwa 4 Nyakanga 2010, Meddy na The Ben bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyiswe ‘Urugwiro Conference’, birangira abasore bikundiye iraha rya Amerika ntibagaruka i Kigali. 

Aba bahanzi barabuze biteza urujijo cyane, ariko nyuma baza kuboneka, amakuru akavuga ko batangiye ubuzima bushya ndetse bagannye ishuri, aho bavugaga ko biga muri ‘Tarrant College’ iri muri Leta ya Texas, The Ben akavuga ko yiga mu Ishami rya ‘Public Health’ muri iyo kaminuza. 

Kuva icyo gihe kugera n’ubu, ntituramenya akanunu k’ayo mashuri, niba yararangiye cyangwa agikomeza, ibituma ibihuha by’uko aba basore batigeze banakandagira mu ishuri byizerwa na benshi. 

Mico The Best na Phiona Mbabazi bakundanye ’urwo gusaza abantu’ 

Mu ntangiriro za Mata 2016, nibwo hasakaye amakuru yavugaga ko Mico The Best na Mbabazi bari mu kibatsi cy’urukundo, ndetse Mico akabihamirisha imbuga nkoranyambaga ze, akerekana ko Mbabazi yamutwaye uruhu n’uruhande. 

Mu kiganiro na IGIHE mu 2018, Mbabazi yavuze ko iby’urwo rukundo ari inkuru ubwabo bahimbye kugira ngo itangazamakuru ribahange amaso, na cyane aba bombi bari bamaze igihe kinini ‘barazimye’ kuko nta bikorwa by’umuziki bifatika bari bafite mu 2016 na 2017. 

Mbabazi yaragize ati “Ntabwo twigeze dukundana, wari umupangu twakoze, twari twagiye mu mahugurwa ahitwa i Gisakura ambwira ukuntu yakundaga indirimbo zanjye tuba inshuti gutyo. Mu 2017 nta gikorwa na kimwe nari mfite noneho arambwira ati ‘reka dusaze abantu’, nanjye ndamubwira nti ‘reka dukore ibyo bintu.’” 

Amafaranga ya Rugagi yatumye Bahati yiyambika urubwa 

Nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya ‘Just Family’, Bahati wari mu bagize iri tsinda yavuze ko yiyeguriye Imana ndetse atangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza. 

Mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere cyabereye Kimisagara mu Itorero ry’Abacunguwe ryayoborwaga na Bishop Rugagi, Bahati yatanze ubuhamya bw’uko we n’itsinda rye, bajyaga mu bapfumu kugira ngo babone igikundiro. 

Ubwo iri tsinda ryongeraga gukora mu 2016, Bahati yatangaje ko ubwo buhamya yatanze bwari ubuhimbano yafatanyije na Bishop Rugagi kugira ngo barye amafaranga y’abayoboke b’idini rye. 

Nyuma Bahati na Rugagi bagiye mu mahari akomeye bapfa amafaranga, aho Bahati yavuze ko hari 200$ Rugagi amufiteye, undi yumvikana atangaza ko yamuhaye arenze 1000$, akavuga ko ayo mafaranga Bahati amushinja atayazi. 

Young Grace yambariye ubusa; dipolome iritakanwa ku manywa y’ihangu 

Nuvuga Young Grace, abakunzi b’umuziki tuzumva Hip Hop iyunguruye. Kuva mu 2011, Abayizera Marie Grace twamenye nka Young Grace ntiyadusondetse, kuko yabaye umwe mu bakobwa bacye cyane baduhaye injyana zikakaye za Hip Hop imwe ku yindi, kuva kuri ‘Like a Boy’ mu 2013, kugera kuri ‘Zip It’ aheruka. 

Icyakora mu 2015, nawe yaguye mu mutego nk’uw’abandi bose, ashaka kutwereka ko nubwo tumufata nk’umuntu urenze cyane, ariko noneho biri ku rwego rwo hejuru kuko yanasoje amashuri muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB), icyo gihe yitwaga RTUC. 

Kugira ngo hataza no kugira uwibaza byinshi, Young Grace yakoze nk’iby’abandi barangije kaminuza bakora, yambara ya makanzu manini ndetse anafata igitabo mu ntoki arifotoza, ntiyibagirwa no gushima Imana yamufashije muri urwo rugendo rutari rumworoheye kuko yarufatanyaga n’akandi kazi k’umuziki. 

Abari babishoboye bamushimiye ubwitange yagize mu rugendo rwe rw’amashuri, ariko kera kabaye, ubuyobozi bwa kaminuza yari yavuze ko yigaho, bwibaza uburyo uwo munyeshuri w’icyamamare yize imyaka yose muri kaminuza yabo batabizi. 

Ubwo iperereza ryaratangiye, amadosiye aruburwa mu biro byose izina Abayizera Marie Grace ribura mu rutonde rw’abanyeshuri rw’iyo kaminuza, ubuyobozi bwayo bwihutira kujya hanze buvuguruza ayo makuru ndetse buvuga ko inkiko ari zo zizakiranura impande zombi, ibyari iby’ibyishimo kwa Young Grace bihinduka ibisusa. 

Young Grace ntiyaciye ku ruhande yahise avuga ko yakoze ari amakosa ndetse aza kwandika ibaruwa isaba imbabazi, avuga ko yabitewe no kuba yari afite umuterankunga akamuhoza ku nkeke amubaza iby’amasomo ye, undi nawe kugira ngo amwereke ko atadindiye, akamwereka amafoto yemeza ko yasoje kaminuza anafite igitabo agaragiwe n’inshuti ze. 

Ku bw’amahirwe, uyu mubyeyi wari ukiri umukobwa muto yaje kubabarirwa n’ubuyobozi bwa kaminuza. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *