The Ben yashyize hanze urwandiko ruri gutigisa imbuga nkoranyambaga umurundikazi witwa Diane yandikiye The Ben uherutse gutaramira i Bujumbura

Umukobwa w’umurundikazi witwa Diane, yandikiye urwandiko The Ben uherutse gutaramira i Bujumbura amugaragaza ko amukunda cyane. 

Yagize ati “Umeze ute The Ben! Uyu munsi twishimiye ku kugira. Ndi umufana wawe ukomeye ukomoka i Burundi, Diane.” 

Mu minsi ishize, nibwo The Ben yasubije abakunze kumwita umunebwe, ahamya ko uko babifata atari ko biri kuko nubwo baba batamubona mu muziki hari ibindi aba yashyizemo imbaraga kandi ibyo bikaba aribyo bimufasha kuba uwo ari we uyu munsi. 

Ibi The Ben yabigarutseho mu kiganiro yahaye urubyiruko rwari rwakoraniye mu nama ya ‘Rwanda Youth Convention’ yaberaga muri Canada. 

Aha akaba yasubizaga ikibazo cya Ally Soudy wari umubajije inama yaha umuntu ushaka kwinjira mu bijyanye n’imyidagaduro nk’umuhanzi ubimazemo imyaka 15. 

Uyu muhanzi yavuze ko ikintu cya mbere gifasha abahanzi kwitwara neza no kubirambamo ari ukugira ikinyabupfura n’imyitwarire myiza. 

Ati “Ntabwo ndi intungane, inshuti zanjye nyinshi zinziza ko mba ndwana nabyo no kwitwararika ku myitwarire, ngerageza guharanira kugira ikinyabupfura, kubaha abantu no guca bugufi.” 

The Ben yavuze ko ikindi cyafasha umuhanzi ari ugukora cyane, icyakora akivuga iyi ngingo ahita akomoza ku bakunze kumushinja ubunebwe. 

Ati “Hari abantu benshi nubwo navuga ko atari na benshi cyane, usanga bavuga ngo The Ben na Meddy muri abanebwe, ikintu nababwira dushobora kuba abanebwe mu maso y’ibyo mutubonamo, ariko dufite ibindi dushyiramo imbaraga kandi dukora cyane.” 

The Ben yavuze ko ikibazo gikunze kubaho ari uko abantu bitiranya ibintu. Ati “Abenshi mutuzi nk’abahanzi bakora indirimbo zigasohoka, ibyo bigatuma mudufata nk’abakora cyane, ariko ni kuri mwe! Twe rero dufite ibindi bintu dukora bitajya hanze kandi bifite akazi karuta ibyo. Ibyo nibyo bidufasha bikaduha imbaraga zo gutera imbere mu ngeri zitandukanye.” 

Nyuma yo gusubirizamo abakunda kumwita umunebwe, The Ben yakomeje avuga ko gukunda Imana no kuyubaha kimwe no kwirinda ibiyobyabwenge biri mu byafasha umuhanzi kuramba mu muziki. 

Mu gusobanura ibi, The Ben yitanzeho urugero ahishura n’uko umubyeyi we yabaye impamvu yatumye atishora mu biyobyabwenge. 

Ati “Nkijya mu muziki umubyeyi wanjye yagize ubwoba yumva ko naba ngiye mu murongo mubi, kimwe rero niyemeje ni uko ntazaba umuntu atekereza ko ngiye kuba we. Ikintu rero nirinze ni ibiyobyabwenge.” 

The Ben yavuze ko nubwo nta muntu yacira urubanza ariko kwirinda ibiyobyabwenge biri mu bintu bimufasha kuba ameze neza, anagira abakiri bato inama yo kugendera kure kuko byazabafasha mu rugendo rw’umuziki. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *