Abakobwa bose bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye bicajwe hasi hari guhigwa uwataye uruhinja. Amafoto

Muri gitondo cyo kuwa 01 Ukuboza 2023, muri Kaminuza y’u Rwanda,ishami rya Huye habonetse uruhinja rwendaga kuvuka rwapfuye nyuma yo kujugunywa ahagenewe gushyirwa imyanda (poubelle). 

Urwo ruhinja rwagaragaye hafi y’inyubako icumbikamo abanyeshur b’abakobwa izwi nka Benghazi. 

Umukozi ushinzwe isuku muri muri iyi nyubako ya ’Benghazi’ ngo yari agiye kugenzura ibikoresho bimenwamo imyanda maze atungurwa no gusangamo uruhinja rw’umwana w’umuhungu ngo rwari ruri mu kigero cy’amezi 8. 

Abageze aho ibi byabereye bikiba bavuga ko ngo uru ruhinja rwari rukuru ndetse rwagombaga no kubaho, bagakeka ko rwaba rwanizwe rukivuka. 

Umwe mu bahakora isuku wanze gushyira imyirondoro ye ijya hanze yagize ati “Ni uko abanyeshuri bahishirana cyane naho ubundi bakabaye bamuzi. Uriya mwana yari mukuru yakabaye yanarize akivuka abantu bakabyumva. Igishoboka uriya mwana uwamubyaye yahise amuniga.” 

Umurambo w’uruhinja wajyanywe n’inzego zishinzwe ubugenzacyaha mu gihe hagishakishwa uwaba yabigizemo uruhare. 

Amakuru akomeza avuga ko RIB yahise itangira iperereza aho yahereye ku bakobwa biga muri Kaminuza hashakwamo uwaba wakoze ayo mabi. 

Iperereza riracyakomeje kugira ngo uwabikoze abihanirwe. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Nibura 45% by’abana bapfa ku Isi bazira imirire mibi 

Raporo yo mu 2022 yiswe ‘Global Nutrition Report’ isuzuma imiterere y’ibijyanye n’imirire ku rwego rw’Isi igaragaza ko 45% by’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu, bazira imirire mibi. 

Iyi raporo igaragaza ko ikibazo cy’imirire mibi giteye inkeke mu batuye Isi mu byiciro byose, kuko impfu zigiturukaho kandi zishobora kwirindwa zigira uruhare muri ¼ cy’abapfa ku Isi mu ngeri zose, uhereye mu 2010. 

‘Global Nutrition Report’ ivuga ko nubwo Isi ishora amamiliyari mu gukuraho ingaruka z’imirire mibi zirimo no gutanga ubuvuzi bw’indwara buyikomokaho, kudashoramo amafaranga ari byo bibi cyane byanayihombya cyane. 

Iyi raporo inagaragaza imbaraga zo gushora imari mu kurwanya imirire mibi, aho gushoramo 1$ bishobora kubyara inyungu ya 16$. 

Mu 2016 ‘Global Nutrition Report’ yagaragaje ko gushora miliyari 2.2$ mu kurwanya imirire mibi nibura mu myaka 10, byarokora ubuzima bwa miliyoni 2.2 z’abayituye ndetse abana miliyoni 50 bari munsi y’imyaka itanu bakarindwa kugwingira. 

Mu gihe umubare w’abana bagwingira mu Rwanda uri kuri 33%, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Imirire n’Ingo Mbonezamikurire z’Abana (ECD) muri UNICEF Rwanda, Samson Desie, aherutse kuvuga ko abagera kuri 37% muri bo bafite indwara ya Anemia, asaba ko hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bw’ibiribwa bikungahaye ku ntungambiri. 

Ati ‘‘Abagera kuri 37% bafite Anemia n’umubyibuho ukabije muri bo uri kwiyongera ubu ukaba uri kuri 26% uvuye kuri 12% wariho mu myaka 10 ishize.’’ 

Anemia ni indwara ifata umuntu mu gihe habayeho kugabanuka kw’ikigero cya ‘hemoglobin’ nka kimwe mu bigize insoro z’amaraso ze zitukura. ‘Hemoglobin’ ni inyubakamubiri iba mu nsoro zitukura ishinzwe gutwara umwuka mwiza mu turemangingo.
Desie yanavuze ukuntu kugeza ubu abana bo mu Rwanda bashobora kubona ifunguro ryuzuye bari kuri 53%, bisobanuye ko hafi kimwe ½ cy’abana mu Rwanda batabasha kubona iryo funguro. 

Gusa yanakomoje ku kuba umubyibuho ukabije na wo ukomeje kuzamuka mu bana mu Rwanda, bigizwemo uruhare n’impinduka z’imibereho no kwiyongera kw’abatura mu mijyi, hakabaho impinduka z’amafunguro bamwe muri bo bahabwa yiganjemo ibiryo bikorerwa mu nganda, kuko byikubye kabiri mu myaka 10 ishize. 

Ubu butumwa yabutangiye mu Nama Mpuzamahanga yabereye mu Mujyi wa Kigali mu Ugushyingo, irebera hamwe aho u Rwanda rugeze muri gahunda ya kane yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi (PSTA 4) n’ibigomba gushyirwamo imbaraga muri gahunda ya gatanu (PSTA 5). 

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Global Alliance for Improved Nutrition, Lawrence Haddad, uri mu bayitabiriye, yavuze ko hakwiye kuganirwa ku cyakorwa mu kwibanda ku buhinzi bw’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri nk’imboga n’imbuto, hitabwa cyane ku gukumira igwingira ry’abana n’imfu zabo zishobora kurikomokaho. 

Yakomoje ku kuba kugeza ubu hari imbuto zikungahaye ku ntungamubiri zinahingwa mu Rwanda, ariko zikaba zigihenze ku buryo atari buri Muturwarwanda wakwigondera igiciro cyazo. 

Umuyobozi Mukuru wa NCDA, Assumpta Ingabire, aherutse gutangaza ko nk’uko biri mu ntego za Leta y’u Rwanda, bishoboka ko mu 2024 hazagera umubare w’abana bagwingira mu Rwanda warageze kuri 19%. 

Ati “Icyizere gihari cya mbere ni uko abantu bamaze kubyumva, mbere ntibari bazi icyo igwingira ari cyo, nta nubwo bari bazi ingaruka zo kugwingira, ni ugukomeza kubisobanurira abantu bagahindura imyumvire. Iminsi 1000 twese dufatanyije bakayikomeraho cyane, twagera no kuri 0%.” 

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya, na we avuga ko Leta y’u Rwanda mu cyerekezo cyayo cyo kubaka ubukungu bwisumbuyeho kandi bushingiye ku bumenyi, ishyize imbaraga mu kwita ku buzima bwiza bw’umwana, ibizagirwamo uruhare rukomeye n’ingo mbonezamikurire zihagije. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *