Yashatse umugore babyarana abana batatu: Yezu ngo yakwepye umusaraba habambwa murumuna we?

Inyandiko z’Abayapani zimaze imyaka 1500 zavumbuwe zivuga ko Yezu atitanze ngo abambwe ku musaraba ahubwo ko yaguye mu gihugu cy’Ubuyapani afite imyaka 106. 

Izo nyandiko zivuga uko ibisekuru byo mu muryango w’aba Takenouchi byagiye bisimburana zivuga ko Isukuri, murumuna wa Yezu, ari we wabambwe kuko Kristo yari yaragiye gusura igihugu cy Ubuyapani afite imyaka ibarirwa hagati ya 23 na 30. 

Yezu ngo yaguye i Shongi aho yabaye n’umugore we n’abana babo batatu kugeza yujuje imyaka 106 ari na yo ngo yapfuye afite. 

Abayapani bavuga ko Yezu ageze mu Buyapani yize ururimi (Ikiyapani) akiga n’umuco hanyuma agasubira i Yeruzalemu.  

Ngo nyuma yaje kujya mu gihugu cya Seribiya ahava yerekeza mu Buyapani aho yururukiye ku kibuga cy’indege cya Hachinole ku birometero 40 uvuye i Shingo anyuze Alaska muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. 

Igituma Abayapani bakomera cyane ku makuru ari muri izo nyandiko ngo n’uko iyi myaka bavuga ko Yezu yari mu Buyapani ntacyo Bibiliya iyivugaho. 

Igitangaje ariko ni uko abaturage batuye mu mujyi wa Shingo hafi ya bose ari abayoboke b’idini ya Boudha (ababoudiste).  

Umugore witwa Toshiko Sato ni we wenyine ufite ukwemera kwa gikiristo i Shongi. Uyu mugore ahakana iby’izi nyandiko yivuye inyuma avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa. 

Hari n’abandi kandi bavuga ko aya mateka ari ikinyoma kigamije gutanga umusaruro dore ko irimbi uwo bita Yezu Kristo ashyinguwemo rikurura umubare wa ba mukererugendo utabarika. 

Kuri ako gasozi ka Shingo hari imva ebyiri zigaragara ku buryo budasanzwe hejuru y’imirima y’umuceri. 

Iya mbere ngo igaragaraho ugutwi kwa Isukuri, murumuna wa Yezu, n’imisatsi ya Bikira Mariya. Yezu Kristo we ngo akaba ku yindi iriho umusaraba ukoze mu giti. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *