Umukecuru yaguye gitumo umugabo n’umugore bari gusambanira mu gihuru n’uko afata ikibando yari yitwaje arabahondagura bahaguruka biruka amasigamana bacyambaye ubusa buriburi.
Uyu mugore n’umugabo barimo basambanira hafi y’umuhanda batunguwe no kumva inkoni ibari ku mugongo ubwo umukecuru wacaga hafi yabonye ibyo barimo bakora bikamubabaza.
Aya mashusho y’uyu mukecuru wagaragaye ari gukubita uyu musore n’inkumi yafatiwe ahitwa Stavropol mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu cy’Uburusiya.
Uyu mukecuru uzwi muri aka gace ka Stavropol Krai nka “Lady Irina”, yabonye aba bombi bari gusambanira mu gihuru ku manywa y’ihangu ahita afata inkoni aradenda ahondaguru ikibuno cy’umugabo wari hejuru ahaguruka yiruka amasigamana.
Ubwo uyu mugabo yirukaga yasize mu mazi abira umugore basambanaga kuko uyu mukecuru yahise amwadukira nawe aramuhondagura.
Amashusho y’uyu mukecuru ari guhondagura aba bantu bari gusambana yakwirakwijwe hirya no hino ku isi ndetse aba bombi birutse bari gutaka cyane kubera inkoni bakubiswe.
Umuhanga mu mibereho y’imiryango witwa Natalya Panfilova akimara kubona iyi video yagize ati:
Uburakari uriya mukecuru yagize buragaragara. Yarakajwe cyane n’ibyo barimo gukora ahita afata inkoni abakubita ikintu yari afite nk’abana bato.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.