Umusaza w’imyaka 72 ukomoka mu gace ka Bikita West mu gihugu cya Zimbabwe, Chief Mupakwa, yatwitse imbuga nkoranyambaga nyuma y’uko amafoto ye yagaragaye arimo yishimisha n’umukobwa ukiri muto cyane mu modoka ye yahawe na Guverinoma.
Amafoto yuzuye urukozasoni yaturutse kuri terefone igendanwa ya Chief Mupakwa, yateje impaka ndende mu banya Zimbabwe benshi bamunenga nk’umusaza witwara nk’umusore w’ingimbi waciye akagozi.
Muri imwe mu mafoto, umugore agaragara akora ku myanya y’ibanga y’uyu muyobozi mu gihe areba muri kamera.
Mu yandi mafoto abiri, Umuyobozi agaragara asa n’urimo gutangira gukora igikorwa cyo kwishimishs n’uyu mugore.
Muri imwe muri ayo mafoto bombi bareba kuri kamera, byerekana ko ahari amafoto yafashwe babizi kandi babyemeye.
Benshi mu babonye ayo mafoto bagiye bavuga ko Chief Mupakwa yananiwe kugaragaza imyitwarire y’intangarugero kandi ko ashobora kwisanga mu bibazo n’Inama Njyanama.
Abandi bibajije uburyo azayobora inkiko gakondo no gucyaha abayobye umuryango niba we ubwe ashyiraho amahame nkaya agayitse.
Ariko Chief Mupakwa ashobora kuba atari we wenyine wafatiwe mu bintu biteye isoni mu minsi ishize vuba aha.
Mugenzi we, umuyobozi gakondo wa Zhombe, Chief Weight Gwesela yakozwe n’isoni ubwo yibeshyaga agashyira amashusho y’urukozasoni kuri status ya WhatsApp umwaka ushize.
Chief Weight Gwesela yahise ashinja terefone ye amakosa.
Uyu muyobozi yashyize ahagaragara amashusho y’abantu bakora imibonano mpuzabitsina nyuma aza kohereza ubutumwa busaba imbabazi.
Ubutumwa busaba imbabazi bwagiraga buti: “Mbabajwe n’abarebye status yanjye telefone yanjye yagize ikibazo”.
Abayobozi gakondo muri Zimbabwe bafite inshingano zikomeye cyane cyane mu cyaro aho 67% by’abaturage batuye.
Abayobozi gakondo batanga inshingano zinyuranye za leta mu bice bimwe na bimwe bya Zimbabwe aho Leta idafite cyangwa hari abahayobora.