Umugabo ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13 y’amavuko yireguye avuga ko igitsina cye kidafata umurego

Umugabo witwa Francis Wafula, wo mu gihugu cya Kenya ushinjwa gusambanya umwana w’imyaka 13, yabwiye urukiko ko ibyo atabikora kubera ko igitsina cye kidafata umurego.

Ubwo Bwana Wafula yageraga imbere y’urukiko, yavuze ko atigeze asambanya uyu mwana kuko amaze igihe arwaye uburwayi butuma igitsina cye kidafata umurego.

Uyu mugabo yashinjwe gusambanya uyu mwana mu nzu iri ahitwa Hurlingham muri Kilimani I Nairobi ariko yabwiye umucamanza witwa Joyce Gandani ko nta bushake agira bwo gutera akabariro ndetse ko no kugira ngo yishimane n’umugore we akoresha imiti ibubyutsa.

Ati: “Ntabwo nabasha gukora ibyo banshinja kuko igitsina cyanjye kidakora kuva 2016.Igihe cyose nshaka gutera akabariro n’umugore wanjye nkorasha imiti ya TNT20”.

Madamu Gandani yavuze ko bagumba gusuzuma uku kwiregura kwa Wafula kuko ngo hari undi mugabo wavuze ko arwaye bamusumye icyaha kiramuhama.

Wafula yavuze ko umubyeyi w’uyu mwana ari umuntu mubi, ko yamugeretseho iki cyaha kubera ko bari bashwanye nyuma y’uko amushinje kumwiba lisansi yashyiraga muri moteri.

Abashinjaha bavuze ko Wafula yasambanyije uyu mwana kubera ko bari baturanye inzu ku yindi ndetse ngo yagiye amuha amafaranga kenshi amutegeka guceceka.

Wafula yabaye arekuwe atanze ingwate y’ibihumbi 300 ndetse urubanza rwe ruzasubukurwa kuwa 23 Nyakanga uyu mwaka.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *