Ntiharamenyekana abumvirije telefoni y’Umukobwa wa Paul Rusesabagina bakoresheje ikigo cy’Ubutasi cyo muri Israel.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa Muntu, Amnesty International, uvuga ko umukobwa wa Paul Rusesabagina yumvirijwe kuri telefoni igihe kirekire hakoreshejweho ‘software’ yitwa Pegasus yakozwe n’ikigo cyo muri Israel, NSO.

Ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza kivuga ko kumvirizwa kwa Carine Kanimba bifitanye isano n’umuhate we mu gushaka uko se ufungiwe mu Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’umutwe wa FLN-MRCD yarekurwa.

Uyu mukobwa ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi na Amerika, ari muri benshi raporo y’ikigo Organized Crime and Corruption Reporting Project (OCCRP) kivuga ko bumvirijwe mu buryo bw’ibanga hakoreshejwe Pegasus.

The Guardian ivuga ko u Rwanda ruhakana gukoresha software “Pegasus”, mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Umukobwa wa Paul Rusesabagina afite imyaka 28 y’amavuko, avuga ko mbere yo kuburirwa ko telefoni ye yumvirizwa, yagiranye ibiganiro n’Intuma idasanzwe ya Perezida wa America ishinzwe ibibazo bijyanye n’ishimutwa ry’abantu, yaganiriye n’Abadepite b’Abongereza, Abayobozi ba Ambasade y’Ubwongereza i Kigali.

Bigakekwa ko hifashishijwe iriya software ya Pegasus ibiganiro bye n’abo bose byumvirijwe.

Ibiro bya America bishinzwe ububanyi n’Amahanga byirinze kugira icyo bitangaza.

Laboratoire ishinzwe umutekano wa za mudasobwa ya Amnesity International ivuga ko hari ibimenyetso byerekana ko Carine Kanimba yatangiye kumvirizwa kuva muri Mutarama 2021.

Muri Gicurasi 2021 ari muri America ngo kumvirizwa byabaye bihagaze.

Tariki 14 Kamena ubwo yahuraga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’ububiligi, Sophie Wilmès kumvirizwa birakomeza.

The Guardian kivuga ko abantu bo mu biro by’uriya Minisitiri bakibwiye ko ibiganiro bya Sophie na Carine Kanimba bitarimo amabanga akomeye.

Iyo Pegasus igeze muri telephone, iha ububasha busesuye uwayishyizemo nko gusoma ubutumwa, kubona amagambo y’ibanga (passwords), kujya ku mbuga nkoranyambaga, kumva ibiganiro kuri telephone, no kubifata (record).

‘Applications’ zo kohererezanya ubutumwa hagati y’umuntu n’undi zikoreshwa cyane nka WhatsApp na Signal, na zo iyo Pegasus yageze muri telephone ibasha kuzigenzura.

Ikigo cya Israel NSO Group cyakoze Pegasus kivuga ko cyayigurishije kuri za Leta ngo zikurikirane abanyabyaha n’abakora iterabwoba kandi ko yakijije ubuzima bw’abantu benshi.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *