Umugabo w’i Karongi yishe umukazana we amukase umutwe, anakomeretsa umugabo we

Biravugwa ko umugabo w’imyaka 50 y’amavuko yateye urugo rw’umuhungu we amukubita umuhini aramukomeretsa, ndetse yica umukazana we wari uryamye amukase umutwe.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, mu Mudugudu wa Biguhu mu Kagari ka Nyabikeri mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi.

Nyakwigendera yitwa Uwamahoro Dativa, yari afite imyaka 27 y’amavuko nkuko inkuru ya IGIHE ikomeza ibivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda, Rukesha Emile, yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwaturutse ku makimbirane akomoka ku isambu.

Yagize ati: “Ni byo koko ayo mahano yaraye abaye, ubwo uwo [mugabo] yicaga umukazana we. Amakuru twahawe n’abaturage ni ay’uko umuhungu na se bapfuye isambu y’inkuracyobo bari barahaye umusore ubwo yashyinguraga nyina se agashaka kuyisubiza, ariko iperereza riracyakomeje”.

Yakomeje asaba abaturage ko igihe bagiranye amakimbirane bagomba kwegera inzego z’ibanze bahereye ku Isibo aho kugira ngo bikururire ikibazo kuko ari uwagikoze n’uwagikorewe bibagiraho ingaruka.

Umugabo wishe umukazana we yahise atabwa muri yombi; afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashari.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *