Umugore ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya witwa Anna Ruzankina w’imyaka 23 yatawe muri yombi ashinjwa kujugunya hasi umwana we w’umukobwa bari kumwe kuri etaje ya 6 amuziza ko arira cyane.
Uyu mugore yari hejuru kuri etaje ya 6 mu nzu ndende y’amagorofa menshi ahitwa Saratov,arangije afata uyu mukobwa we w’imyaka 3 witwa Anastasia amucurika hasi amufashe umupira uracika niko kumurekura agwa hasi.
Polisi yavuze ko amashusho ya CCTV, yafashe uyu mwana muto Anastasia ari kurira cyane abwira nyina ati “Mama,mfite ubwoba,mfite ubwoba,mfite ubwoba” hanyuma ahanuka ahantu hareshya na metero 18 ahita apfa.
Ikinyamakuru Life News cyavuze ko uyu mwana akimara kwikubita hasi uyu mugore yirutse ajya gufata umurambo hasi arangije yinjira muri lift amusubiza mu nzu babagamo muri etaje ya 6.
CCTV zagaragaje uyu mugore ari kuzunguza uyu mwana nk’ushakakumuzura.
Ibinyamakuru byo mu Burusiya byavuze ko uyu mugore yashakaga gukanga uyu mwana kuko ngo hamufashe umupira amwereka ko niyongera kurira cyane azamujugunya hasi hanyuma iyi myenda yari yambaye iracika yikubita hasi arapfa.
Ibi ngo byabaye madamu Ruzankina avuye mu kabyiniro ndetse ngo yari yananyoye inzoga.
Umwe mu banyuze kuri iyi etaje yavuze ko yumvise umwana ari kuvuza induru cyane ari hejuru yongeraho ati:
“Mu kanya numvise ikintu cyikubise hasi, urusaku rurarangira. Mpindukiye nabonye ari umwana muto w’umukobwa wuzuye amaraso, mpita njya guhamagara abashinzwe umutekano”.
Abaturanyi bavuze ko uyu mugore yababwiye ko uyu mwana yuriye ku rubaraza wenyine ndetse amubwira ko ashobora guhanuka hasi birangira bibaye.
Ruzankina yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana muto nahamwa n’ibyaha azakatirwa igifungo cy’imyaka 21.