Kuri uyu wa mbere, Umugore w’umunyarwandakazi wabaga mu gihugu cya Uganda yaje atorotse umugabo we, bageze muri gare afatana n’intebe guhaguruka biramunanira.
Hari mu masaha ya saa tanu z’amanywa nibwo uwo mugore yari ageze muri gare ya Musanze avuye mu gihugu cya Uganda maze ahagurutse mu modoka biranga afatana n’intebe.
Nyuma yaho police yahise ihagera maze basanga gukurikiranira icyo cyibabazo muri gare birakunda iyo modoka ijyanwa kuri sitasiyo ya Police nk’uko tubikesha BTN TV.
Uwo mugore yaje gukurwa muri iyo modoka maze yoherezwa iwabo muri ako karere ka Musanze.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu