Umugore yaguye gitumo Umugabo we ari kumuca inyuma n’undi mugore benshi batungurwa n’ibyo yahise amukorera ngo amubabarire

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mugore wavuze ko yafashe uwahoze ari umugabo we ari kumuca inyuma maze amuha imodoka nziza cyane ngo amubabarire ariko uyu mugore yanga gufata iyo modoka. 

Uyu mugore witwa Bernice Saroni usanzwe Ari umu promoter we ubwe yiyemereye ko yanze imodoka nziza umugabo we yamuhaye ubwo yamufataga ari kumuca inyuma. 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook uyu mugore yashyize hanze ifoto ahagaze iruhande rw’imodoka nziza avuga ko iyo modoka ariyo umugabo we yari yamuhayemo n’impano ariko akanga kuyemera kuko ngo n’ubundi umugabo we ntiyari kurecyera kumuca inyuma cyane ko ngo bitari inshuro y’ambere amufashe amuca inyuma. 

Icyakora uyu mugore yasize ikibazo yahase abamukurikira Ababaza Niba bo bari kwemera gufata iyo modoka baziko uwo bakundana yabaciye inyuma bakarenzaho. 

Mu magambo ye yagize ati “Iyi ni imodoka uwahoze ari umugabo wanjye yashakaga kumpa ubwo namufashe ari kunca inyuma gusa narayanze kuko byari bimaze kuba inshuro nyinshi, ese iyo uza kuba njye iyi modoka wari kuyemera.”

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *