Umukobwa ukunzwe cyane yatawe muri yombi nyuma yo gushyira hanze amashusho ameze nka Adamu na Eva ubwo baryaga itunda.

Uyu mugore ukunzwe cyane ku mbugankoranyambaga cyane cyane instagram,witwa Rosemond Brown azwi cyane ku izina rya Akuapem Poloo Dey yatawe muri yombi azira gushyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 7. 

Uyu mugore uri muba slyaqueen bagezweho cyane muri Ghana, yari amaze iminsi agaragaza amafoto yambaye ubusa, akabikora akenshi agamije gukurura abagabo bo muri iki gihugu n’abanyamahanga bahagenda.Yakatiwe igifungo azira kugaragaza amafoto yambaye ubusa arikumwe n’umwana we. 

Kwambara, ubusa uyu mukobwa byari bisa naho bimaze kumuhira, kuko yagendaga mu modoka zihenze ndetse akaba no munzu ihenze kandi bizwi ko ntakandi kazi agira uretse gukina filime no kwigaragaza kumbuga. 

Kuwa Gatatu, nibwo uyu mugore yagejejwe imbere y’urukiko, ashinjwa ibyaha bitatu, harimo kwiyandarika, gukwirakwiza ibiteye isoni no guhohotera umwana we kuko hari amashusho yamugaragaje bose bambaye ubusa. 

Urukiko rw’akarere ka Accra muri Ghana rwahise rukatira Rosemond Brown igifungo cy’amezi atatu kubera kuvuga ko yashyizeho ifoto yambaye ubusa ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 7 ku mbuga nkoranyambaga. 

Kanda hano urebe ayo mashusho niba wujuje imyaka y’ubukure

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *