Mu karere ka Rubavu abantu bari gucuruzwa umusubirizo. >>>Inkuru irambuye

Inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi zikomeje gushishikariza abatuye mu karere ka Rubavu kwirinda kwishoro mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu biri kuvuza ubuhuha muri aka karere. 

Ibi ni nyuma yuko muri aka karere hafatiwe umugabo ucuruza abantu abakuye muri Congo akabanyuza mu Rwanda. 

Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakodesheje inzu mu Rwanda akajya azanamo abantu abakuye muri Congo, gusa ngo uyu mugabo yari afite undi bakorana nawe ufite inzu muri Congo abanza kubanyuzamo ubundi akabona kuboherereza uwo uri mu Rwanda. 

Uyu mugabo yafashwe ubwo yari yambukanye abantu biganjemo abagore n’abakobwa, yagera mu Rwanda akabategera ama moto ngo abageze kuri iyo nzu yakodesheje. 

Inzego z’umutekano zahagaritse ayo ma moto yari ashoreranye, babajije nyiri kubazana avuga ko ari impuzi yari azanye, gusa ntabwo yajyaga abacisha ku karere kandi impuzi ariho zigomba kubanza gucishwa. 

Uyu mugabo nyuma yo kuvumburwa ko acuruza abantu  yavuze ko afite uwo bakorana uri muri Congo. Ibi byatumye inzego z’umutekano zitandukanye zikaza umurego mu gukumira ibi byaha ndetse bagira inama abantu, banasaba abaturage ko bajya batangira amakuru ku gihe. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *