Perezida Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore we bahungishijwe igitaraganya

Ku Cyumweru, tariki 17 Ukuboza 2023, ubwo Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavaga ku biro bishinzwe gukurikirana ibikorwa bye byo kwiymamaza muri Leta ya Delaware, imwe mu modoka yari iri mu zimuhereke yagonzwe n’indi yaturutse ku ruhande, bitera ubwoba n’impagarara ku mutekano we. 

Iyi modoka yagonzwe yari iri muri metero 40 ivuye aho iya Perezida Biden yari iri. Byatumye uyu Mukuru w’Igihugu ahita ahabwa indi modoka ndetse ahungishwa vuba na bwangu. 

Umwe mu bakozi bo muri White House, wabonye ibi biba, yabwiye umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko “Yaba perezida na madamu we bose bameze neza”, mu gihe ibindi bibazo byose byahariwe urwego rw’ibanga rurinda abayobozi bakomeye ba Amerika, Secret Service, kugira ngo rubisubize. 

Ubwo iyi mpanuka yabaga, abashinzwe umutekano wa Perezida bahise bihutira kugera kuri iyi modoka yateje impanuka, berekeje intwaro ku mushoferi wayo, nawe ahita azamura amaboko. 

Amakuru ahari avuga ko Perezida Joe Biden, ndetse na Madamu we Jill Biden, bagejejwe mu rugo rwabo amahoro nta kindi kibazo bahuye nacyo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *