Ntibisanzwe! Yatawe muri yombi akurikiranweho kwica umugore we w’imyaka 109 kuko yanze ko batera akabarir0

Babiiha Dominic, umusaza w’Imyaka 110 y’amavuko wo mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, akurikiranweho kwica umugore we, Bakasisa Constansio w’imyaka 109, amuziza ko yanze ko bakora imibonano mpuzabitsina. 

Ikinyamakuru Chimpreports cyandikira muri icyo gihugu, ku wa 17 Ukuboza 2023 cyatangaje ko uwo musaza yishe umugore we amuteye icyuma inshuro nyinshi kugeza ashizemo umwuka. 

Ni amakuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwizi ibyo byabereyemo, Samson Kasasira, anavuga ko abo bombi babanaga mu nzu ariko buri wese akarara mu cyumba cye. 

Samson Kasasira yavuze ko kuwa 14 Ukuboza 2023, uwo musaza yasabye umugore we ko yamusanga mu cyumba bari basanzwe bararanamo kugira ngo bihe akabyizi, umukecuru arabyanga kuko yumvaga atameze neza. 

Ku munsi ukurukiyeho umwuzukuru w’aba bombi nibwo yumvise uwo musaza ari mucyumba arira avuga ko atapfa wenyine, ari na bwo yahise yinjira mu cyumba uwo mukecuru yararagamo atangira kumutera icyuma inshuro nyinshi. 

Abaturanyi bahurujwe n’urusaku rw’uwo mwuzukuru basanga uwo mukecuru yamaze gushiramo umwuka, umusaza na we asa n’uwataye umutwe bihutira kumujyana ku Bitaro bya Itojo kugira ngo yitabweho. 

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwizi, Samson Kasasira, yavuze ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane amakuru yimbitse kuri iyo sanganya. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *